Bitegura Rayon, Aimable na Djihad bafashije APR FC gutsinda Marine FC 2-0
Rubavu-APR FC igabanyije ikinyuranyo cy’amanota irushwa na Rayon sports nyuma yo gutsinda Marine FC2-0. Nsabimana Aimable APR FC yakuye muri Marine FC yatsinze ikipe yavuyemo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2016 kuri stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, habereye umukino ubimburira indi mu munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
Muri uyu mukino APR FC yakoresheje abakinnyi badasanzwe babona umwanya uhoraho nka; Aimable Nsabimana, Fiston Nkinzingabo, Mucyo Freddy bita Januzaj, Ngabo Albert na Rutanga Eric.
Ku munota wa munani nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cy’umutwe wa Nsabimana Aimable wahuraga na Marine FC yamureze, kuri corner yari itewe na Nkinzingabo Fiston. Nsabimana yishimira gutsinda ku mukino wa mbere w’amarushanwa akiniye APR FC
Abasore ba Nduhirabandi Abdoul Karim bita Coka barimo abafite inararibonye nka Jimmy Mbaraga na Ibrahim Itangishaka bagerageje gusatira izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure, ariko igice cya mbere kirangira ari 0-1.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka, Yannick Mukunzi asimburwa na Issa Bigirimana, Mucyo Freddy Januzaj afata umwanya wa Nshuti Innocent.
Ku munota wa 58 Marine FC yatangiye guhindura umukino. Igerageza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura. Olivier Ahishakiye yashoboraga kukibona ariko Faustin Usengimana amukuraho umupira asigaje gutera mu izamu.
Jimmy Mulisa yabonye atangiye kugarizwa yongeramo ingufu mu busatirizi, Innocent Habyarimana asimburwa na Sibomana Patrick Papy uri mu bakinnyi bane bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa n’Umuseke.
Byatanze umusaruro kuko Papy yahise atera free kick umupira ugarurwa na ba myugariro ba Marine FC usanga Bizimana Djihad ahagaze hanze y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye, atsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 86. Byatumye uyu musore wakiniraga ku ivuko atorwa nk’umukinnyi w’umukino.
Umukino warangiye ari 2-0 bituma APR FC yegera Rayon sports mu manota, ubu ifite amanota 30 naho Rayon sports ifite amanota 32. Mu mpera z’icyumweru gitaha aya makipe yombi azihurira
Uko umunsi wa 13 uzakinwa muri shampiyona
Kuwa gatanu
- Marine FC 0-2 APR FC
Kuwa gatandatu tariki ya 14/1/2016
- As Kigali vs Kiyovu Kigali Stadium (15.30)
- Sunrise F vs Mukura Vs&L Kicukiro (15.30)
- Pepinieres vs Bugesera Ruyenzi (15.30)
- Espoir vs Police Rusizi (15.30)
Ku cyumweru tariki ya 15/1/2016
- Rayon Sports vs Etincelles Kigali Stadium (15.30)
- Musanze vs Gicumbi Fc Nyakinama (15.30)
- Kirehe vs Amagaju Fc Kirehe (15.30)
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Iki kinyuranyo n’icyagateganyo mumasaha make kucyumweru tugomba gukora ibikwiye tukereka APR ko Igikombe ari icyacu bidasubirwaho . Rayon sport komeza udushimishe natwe tukurinyuma.
Umurava+Intsinzi!!
APR TUPA NDANI
Comments are closed.