Digiqole ad

Kigeli amaze gutabarizwa i Mwima ya Nyanza….

 Kigeli amaze gutabarizwa i Mwima ya Nyanza….

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe i Mwima

Mu muhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Umugogo we wageze i Nyanza mu Rukari uherekejwe n’abantu benshi bari mu modoka zisaga 100, harimo abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho bwa nyuma bwere yo kumushyingura.

Imodoka yazanye umugogo wa Kigeli

I Nyanza ubuzima busa n’ubwakomeje uko bisanzwe, gusa bamwe muri rubanda rusanzwe baje kwifatanya n’umuryango w’Umwami mu misa no mu mihango yindi yo kumutabariza.

Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo Umugogo wa Kigeli V wari ugeze i Nyanza nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda, ukaba wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aho wagejejwe tariki ya 9 Mutarama 2017.

Muri uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumutabariza, Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ndetse mu bashyitsi bakuru haje n’Umwami Butsitsi Karemba wavuye muri Congo Kinshasa.

Umwe mu baturage b’i Nyanza witwa Buzizi w’imyaka 65 yabwiye Umuseke ko kuba Umwami Kigeli atabarijwe i Nyanza mu Rwanda ari byiza cyane kubera ko n’aho yari mu buhungiro ishyanga bamukundaga.

Ati “Kera naramukubitiwe, namukundaga cyane niba n’Umuzimu we ubyumva ubimenye ko namukundaga cyane.”

Musenyeri Philipo Rukamba wa Diyoseze ya Butare, mu gitambo cya misa yavuze ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa ari urugero rw’Abanyarwanda, nk’umuntu utaracitse intege mu bibazo yanyuzemo by’ubuhungiro no guhora atangira ubuzima kugera aho yitabiye Imana akiri impunzi muri America.

Yavuze ko Kigeli V Ndahindurwa yakiriwe na Kiliziya mu bwana bwe no kugeza ari mu kuru kuko ngo n’aho yaabaga mu buhingiro yarasengaga.

Amafoto ajyanye no gushyingura: Abantu barekeza i Mwima

Bari benshi cyane
Abantu berekeza i Mwima
Mzee Ezra Mpyisi na we yakoze urwo rugendo n’amaguru
Bamwe muri aba hagaragaye abasaza n’abakecuru ngo Umwami Kigeli V yimye ingoma bahari n’ubwo atari benshi

Amafoto y’Umusezero w’Umwami Kigeli V Nadihindurwa:

Imva ye yegereye iya mukuru we Umwami Mutara III Rudahigwa
Aha bari bakirimo kuyitunganya
Musenyeri Ruakamba na Musenyeri Anaclet ni bo bayoboye misa yo gusezera kuri Kigeli V
Aha bashyiragaho beton
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe i Mwima
Aha bashyiragaho umusaraba

Uragenda ubona amwe mu mafoto:

Imodoka yazanye Umugogo w’Umwami Kigeli V
Bamwe mu bo mu muryango w’Umwami Kigeli
Abahindiro bo kwa Kigeli baje kumusezeraho bwa nyuma
Ahagenewe gusezera ku Mugogo w’Umwami
Murukari ahari kubera imihango yo gusezera ku Mwami Kigeli
Minisitiri Uwacu Julienne nk’Uhagarariye Leta na bamwe mu baje kwifatanya n’Umuryango w’Umwami Kigeli V
Agatabo gato gakubiyemo amwe mu mateka y’Umwami Kigeli V watanze tariki 16 Ukwakira 2016
Bamwe mu baje gushyingura Umwami Kigeli V
Umwe mu bakuru baje kwifatanya n’Umuryango w’Umwami Kigeli V ndahindurwa
Abo mu muryango w’Umwami bazanye amafoto na bimwe mu byarangaga Umwami
Umwe mu bo mu muryango wa Kigeli atwaye ingofero Umwami yambaraga
Umugogo w’Umwami Kigeli bawujyanye ahagenewe ko abantu bamusezera
Bunamiye Umugogo wa Kigeli bamuha icyubahiro
Minisitiri Uwacu Julienne wari uhagarariye Leta muri uyu muhango rwo gutabariza Umwami Kigeli
Musenyeri Anaclet na we ni uwo mu muryango w’Abahindiro ngo yagize uruhare kugira ngo Umugogo w’Umwami Kigeli uzanwe mu Rwanda
Abanyacyubahiro baje gushyingura Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Musenyeri Philipo Rukamba wayoboye igitambo cya misa yo gusezera ku Mwami Kigeli
Abahindiro bafitanye isano n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste
Uyu muhango witabiriwe n’abantu ibihumbi

Ubu imihango ikaba ikomereje ku gasozi ka Mwima aho umugogo wa Kigeli ugiye gushyingurwa iruhande rw’ahari umusezero wa mukuru we Mutara III Rudahigwa.

Amafoto/ISHIMWE Innocent/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • sinzi imihango y ubwami ariko ngirango ni byiza umuntu guhambwa iwabo personelement nje ntakibazo mbibonamo

  • Umwami wanyuma wurwanda nashingurweneza mucyubahiro aliko ibyubwami birangiriraho burundu ntawundi. keretse abomumuryangowe nibatora gusa umutware wumuruango nkukobisanzwe nahandi. Ubundi amateka abafungiyaho bandikeho “the end” nkakumwe épisode yanyuma ya film irirangiras fini terminé kwishamaneno

  • bisigisigi byingoma yacyami birarangiye tugiye kujya tuvuga ngo kera habayeho gsa gutabariza umugogo w’umwami kigeli bifite icyo bivuze kumateka y’urwanda kubariho nabazadukomokaho

  • Umwami yarimye! Yuhi VI Bushayija Emmanuel! hhhh! Ariko ni ukuri ntababeshye ibi ni urwenya kabisa!

  • None se hatsinze nde? n’ubundi Leta y’u Rwanda yari yarasabye ko umwami Kigeli Ndahindurwa ataha nk’umuturage usanzwe. Ku kibuga k’indege umurambo wavanywe mu ndege nk’iyindi mizigo. Kumushyingura uhagarariye Leta y’u Rwanda ni NO ya kangahe muri protocole? iyo Kagame atabonetse asimburwa na Minisitiri w’umuco?

    • Ikibazo ubwo kirihe? Ntabwo harimo kurushanwa ariko.. Min w’Umuco ahagarariye Leta mugikorwa kyubahiriza umuco ubwo bitwaye iki?

  • Imana y’aba sekuruza bacu yakire mu bwami bwayo Umwami wa nyuma wacu. Ntago amateka azasibangana, uru Rwanda turukesha ubutwari n’ijabo bari bafite. Tuzakomeza iryo shyaka bari bafite. Imana izadufashe ubu bwami ntibukazime burundu nubwo batategeka igihugu , byibura tugakomeza kugira imizi igihugu cyashingiyeho.

  • Naruhukire mu mahoro. Sic Transit Gloria Mundi (ainsi passe la gloire du monde).

  • Mpyisi warakoze uri umuntu w’umusaza turakwemera

  • Igende His Highness King Kigeli V usange data Yozefu dore ko mwaniganye mu Indatwa I Astrida!

  • Umwami dusigaranye ni umwe gusa: Ni Kagame! Tuzamutora, twongere tumutore, twongere tumutore; azadutegeka kuzageza igihe na we tuzamutabariza! Ibyo mubyumve neza kandi mubyiteho!!!

  • Ngo umwami s’umututsi koko. Umuntu wayabe Umwami w’igihugu agatabarizwa nk’umusivile koko? ntihagire na cérémonie nimwe officielle ikorwa koko? ibi bintu mukoze amateka azabibabazaa

Comments are closed.

en_USEnglish