*Nyiramatora abyaye gatatu ariko nta wo mubasigajwe inyuma n’amateka barabyarana *Abasore/abagabo bababuza kuvuga uwabateye inda, bakanabatera ubwoba *Abana babaho nabi ba barerwa n’umubyeyi umwe ba se bidegembya Ni ikibazo gisa n’icyahozeho ariko kidakunze kuvugwaho, mu basigajwe inyuma n’amateka hari abana benshi bavutse ku bagabo batari muri iyo miryango. Ahubwo bateye inda abakobwa cyangwa abagore bo […]Irambuye
Ku Kicaro gikuru cya Police mu Mujyi wa Kigali Police y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yasubije ba nyirabyo ba nyabo ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho birimo televiziyo za rutura 18, Mudasobwa 12 na telefoni zigendanwa zirenga 10. Jephtée Mukeshimana uri mu bari baje gufata ibikoresho byabo yabwiye abanyamakuru […]Irambuye
Munyemana Aloys wahoze ari umwarimu akaza kubivamo ubu ni umuhinzi-mworozi wabigize umwuga mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, avuga ko nyuma yo kuyoboka uyu mwuga w’ubuhinzi ubuzima bwahindutse ku buryo ubu abasha kwita ku muryango we no kuwuhaza muri byose. Uyu mugabo umaze imyaka 11 avuye mu burezi akayoboka ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko […]Irambuye
Kubera ibibazo by’ubukene biri muri imwe mu miryango mu Karere ka Kayonza, imirenge ya Mwili, Kabare na Gahini, kubona ibikoresho by’ishuri bihagije byo gufasha abana mu myigire yabo byari ikibazo. Umuryango w’abagore b’Abakiristu bakiri bato witwa YWCA-Rwanda wahaye ibikoresho by’ishuri abana 1645 k’ubufatanye na Global Communities ku nkunga ya USAID. Umwe mu bakozi b’Ikigo YWCA […]Irambuye
Amatora ya Perezida 2017 * Rwanda tariki 04/08 * Kenya tariki 08/08 * Angola tariki itaramenyekana/08 * Liberia tariki 10/10 Muri uyu mwaka wa 2017, muri Afurica hateganyijwe amatora y’abakuru b’ibihugu binyuranye. Mu bihugu bimwe na bimwe abasesenguzi bafite impungenge ku ngaruka z’ibishobora gukurikira amatora mu bukungu n’umutekano, uretse mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka ushize […]Irambuye
*Ukekwaho icyaha ngo yajya yidegembya ariko kandi ataciika Leta igowe no gufunga abantu bakekwaho ibyaha kuko haba harimo n’abere, bagatakaza ariko na Leta igatakaza ibyo ibatangaho tutavuze aho kubashyira. U Rwanda ariko ubu ngo ruri gutekereza uburyo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu gukurikirana umuntu ukekwaho icyaha ntafungwe ariko kandi atanabasha gucika ubutabera. Ubu buryo bukiri kwigwaho ngo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko abakora ibikorwa byiza ari benshi ariko ko bose bataba Intwari. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwavuze ko mu bakandida basaga 200 batanzwe, ubushakashatsi bwarangiye hafashwe 35 bashobora kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bakongerwa mu Ntwari z’igihugu. Iki kiganiro gitegurira Umunsi […]Irambuye
Aba bana 19 bagize amahirwe macye bamwe bakavukira muri gereza abandi bazana na ba nyina bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha binyuranye. Ejo ari i Rutsiro, Mme Jeannette Kagame yavuze ko kwita ku bana biri mu mibereho y’Abanyarwanda. No ku bana b’incuke bari muri gereza kubera ba nyina kwitabwaho baragufite. Abana bari munsi y’imyaka […]Irambuye
*J. Kagame yatangije imirimo yo kubaka irerero rizakira abana bagera mu 120, *Avuga ko kwita ku mbonezamikurire y’abana bitangira ababyeyi bumvikana abana bazabyara Rutsiro- Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation uyu munsi mu murenge wa Kivumu yatangije imirimo yo kubaka urugo mbonezamikurire ruzarererwamo abana b’incuke ku bufatanye n’umuryango Tamari Foundation. Yavuze ko kwita ku […]Irambuye
Umubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Anitha Umutoni, wari unatwite, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri agerageza guhunga inkongi y’umuriro wafashe inzu babamo muri etage ya kane mu gace kitwa Schaerbeek mu mujyi wa Bruxelles. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Anitha akomoka i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Abana be babiri batwawe mu bitaro bamerewe nabi […]Irambuye