Iradukunda wabaye imfubyi afite imyaka 10, ubu yibeshejeho asekura isombe
Rusizi – Iradukunda Joselyne, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yabaye imfubyi afite imyaka 10 yonyine. Ubu yahisemo gutangira akazi ko gusekura isombe, ngo bimurinda kujya muburaya kuko bimuha amahoro.
Iradukunda Joselyne yabwiye Umuseke ko amaze kubura ababyeyi be ku myaka 10 yahise ava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza ishuri. Yabaye imfubyi ngo ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
Nyuma yo kuba imfumbyi ngo yaje kuba indushyi akiri muto. Gusa, musaza we umwe muri bane bari basigaranye ngo yaje kujya mu mujyi wa Kigali gushaka imibereho, ngo ahageze yaje kumufasha amugurira imashini itunganya isombe igura ibihumbi 180, niko gutangira gusekurira abantu isombe ku buryo ubu bimutunze.
Iradukunda agira ati “Sinajya muburaya da! Ubwo rero ngo umuntu aze ampagarare hejuru ngo reka dusambane. Nkorera amafaranga nka 2 000 cyangwa 3 000 byanjye bikantunga, kuko nigurira amavuta ndetse n’imyambaro, kandi ndifuza ko nimara gufata irangamuntu nzahita mfunguza Konti muri Banki maze ubuzima bukomeze.”
Uyu mukobwa uvuga ko atagihangayika cyane nyuma yo kubura ababyeyi, gusa ngo ababazwa n’uko atakomeje kwiga. Akavuga ko ubuzima bwe bumunejeje kuko ngo muri weekend ashobora gukorera amafaranga arenga ibihumbi bitanu (5 000 Frw).
Gusa, akavuga ko abakiliya be hari igihe babura ubundi bakaboneka, ngo afite intego yo kugera kuri byinshi mu buzima kandi ngo yumva yanabyigisha undi wese wakumva abikeneye kuko ngo nawe yaba yubatse igihugu.
Iradukunda kandi ashima ubuyobozi bwamwemereye kubona aho atereka isekuru ye, akavuga ko nubwo imvura yagwa akomeza agakora, dore ko mu gihe cy’izuba ikilo cy’isombe aba akigurisha amafaranga 800, naho mu gihe cy’imvura ikilo akakigurisha amafaranga 300.
Mu mujyi wa Rusizi, abasekuza isombe baba ari abibumbiye mu makoperative ndetse n’abazana isombe bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bavuga ko Serivise ya Iradukunda ibashimisha kandi ngo yarabafashije, nk’uko twabibwiwe na Ishala Mushamka, umusore twasanze yaje gusekuza isombe aturutse muri DRC.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
UBWOSE UGIRANGO UBUYOBOZI NTIBURI HAFI KUMUBWIRA KO IBYAKORA BITUJUJE UBUZIRANENGE, KO AGOMBA KUJYA GUKORERA MUNZU,
Byiza cyane kabisa kubona uyu mwari yatekereje neza cyane nukuri akazi ni akazi kandi na Leta imufashe abashe kwiteza imbere ahubwo banamuhe ibyo asaba niba ashoboye kandi tumuri inyuma kabisa aho kuba indaya wakora aako kazi ndi Uganda
NDABAZA NIBA YIGA CYANGWA ATIGA, NYJE INKUNGA YANJYE N’UKWIGA. NDI KIGALI ARIKO MUTUMENYESHE CONTACT ZE, KUKO RUSIZI SIMPAZI.
Comments are closed.