Abagabo batatu (babiri nibo bafashwe undi ari gushakishwa) kuri uyu wa gatatu bari kuburanishwa murukiko rwa Gasabo ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 16, baramuhererekanya abyara inshuro ebyiri yikurikiranya mu 2015 na 2016. Urubanza rwabo rurimo na Nyina w’uyu mwana uri gukurikiranwa ku guceceka ku byaha byakorerwaga umwana we […]Irambuye
*Ikibazo ni abazunguzayi bagenzi babo bakiri mu muhanga *Aha mu dusoko bubakiwe abakiriya ntibarabageraho neza *Abagurira abazunguzayi muri Kigali baratangira guhanwa Abagore bahoze bacururiza mu mihanda bitwa Abazunguzayi ubu bari gucururiza mu dusoko bubakiwe Nyabugogo, Kimironko, Gisiment na Kicukiro bavuga ko ikibazo basigaranye ari bagenzi babo banze kuva ku mihanda batuma n’utu dusoko twabo tutabona […]Irambuye
Joseph Habyarimana Abanyarwanda bakurikiye Umushyikirano uheruka ntabwo bazamwibagirwa, aho yasekeje cyane abawitabiriye avuga ibyo iwabo i Gikundamvura bagezeho. Uyu munsi ubwo Abadepite bari basuye uyu murenge w’icyaro mu karere ka Rusizi, Habyarimana nabwo yabasekeje cyane mu magambo ye ashima ibyiza ariko yuje n’amashyengo. Intumwa za rubanda zasuye Koperative y’abasheshe akanguhe bagera kuri 320 yo mu […]Irambuye
Abantu bagera ku 3 000 bafite ijambo rikomeye ku isi bateraniye mu mujyi wa Davos mu Busuwisi ubu uri ku gipimo cy’ubukonje cya -13ºC mu nama ya World Economic Forum yatangiye none ikazasozwa tariki 20 Mutarama. Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi nama. Umwaka ushize wavuzwemo byinshi ku bukungu bw’isi, cyane cyane ubusumbane bukabije […]Irambuye
Ni imibare yatangarijwe mu nama ku kwiga ku kibazo cy’uburenganzira bw’abana no kubarinda ihohoterwa ihuriwemo n’abahagarariye amadini, Leta n’imiryango itayegamiyeho birebwa n’uburenganzira bw’abana. Ubushakashatsi bw’Umuryango CLADHO bwakorewe mu turere 10 gusa mu Rwanda bwagaragaje ko mu mwaka ushize abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda nk’uko byavuzwe na Me Emmanuel Safari Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO. […]Irambuye
*Bari mu nzu nziza, baroroye, bahinga nk’abandi, abana bariga… *Bubakiwe ishuri rifite ibyiciro by’incuke, abanza n’ayisumbuye *Ibibazo abandi bafite nabyo nibyo bagira, ngo nta mpamvu yo kubita ukwabo Abaturage biswe abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bumva batakomeza kwitwa gutyo, ahubwo ari […]Irambuye
Cancer ni indwara igiteye ubwoba cyane benshi mu banyarwanda kuko bayinganya n’urupfu, Karen Bugingo w’imyaka 24 we arakubwira ibindi kuko yayikize ndetse akaba ubu ari kwandika igitabo cy’urugendo rwe na Cancer yamenye ko arwaye afite imyaka 19 gusa. Ubu yarayikize neza. Abenshi mu Rwanda ndetse na henshi ku isi bazi neza ko cancer ari indwara […]Irambuye
*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros *Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa *Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga. Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere (Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko […]Irambuye
*Ni mu gishanga cya hegitale 75, ubu gihinzemo ibirayi n’ibigori, *Abahinzemo ibirayi bafite impungenge z’isoko kubera ubwinshi bw’ababihinze… Mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, buri muturage wo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe utuye mu mudugugu ukikije igishanga cy’Agatorove yahawemo umurima kugira ngo abashe kwizamura mu mibereho. Abahinze ibirayi muri iki gishanga bafite impungenge […]Irambuye
Mu ruzinduko itsinda ry’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari gukorera mu turere tugize igihugu, abari mu karere ka Muhanga batangaje ko batunguwe n’inyubako z’ubucuruzi ziri kuzamuka n’izindi nshya zuzuye muri uyu mujyi. Ngo bizeye ko zizazamura ubukungu n’imibereho y’abahatuye. Mu minsi 10 aba badepite bagiye kumara mu Karere ka Muhanga bagenzura ibikorwa by’ubukungu […]Irambuye