*Avuga ko icyo Abanyafurika bagomba guhurizaho ari ukurwanya ibibazo bibugarije… Atangiza umwiherere w’iminsi itatu w’ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika watangiye kubera I Kigali kuri uyu wa 03 Gicurasi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavaze ko muri Afurika atariho honyine harangwamo ibibazo bihungabanya umutekano w’abaturage. Muri uyu mwiherero wahuje […]Irambuye
Mu nama nyobozi ya 37 y’Umuryango ‘Global Fund’ yitabiriwe n’abanyamuryango 260, Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango ku bufatanye bwiza ufitanye n’u Rwanda mu kurwanya ibyorezo nka SIDA n’Igituntu, n’ibindi. Perezida Kagame yavuze ko ‘Global Fund’ ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda muri gahunda yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Ati “Kubera ubwo bufatanye, ubu Abanyarwanda benshi babona […]Irambuye
Imiryango 24 y’Abanyarwanda birukanywe Tanzania mu 2013 batujwe mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu baratabaza Leta kuko bamwe inzu bubakiwe zatangiye kubagwaho. Izi nzu zatangiye kubakwa mu 2014, kugeza ubu zose uko ari 24 zuzuye nta bwiherero, ndetse imirimo ya nyuma yo kuzitunganya ntirarangizwa. Kubera gutinda kuzikora neza, ubu inzu imwe […]Irambuye
Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ku nshuro ya kabiri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 59, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyari kirifite mu nshingano kiryegurira Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kitabi College of Conservation and environmental management biga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, amashyamba kimeza n’aterwa n’abantu, kubungabunga inyamaswa zo ku […]Irambuye
*Diane Rwigara ni we mugore wa mbere weruye ko azahatanira kuba Perezida muri 2017, *Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017, *Charles Munyaneza uyobora Komisiyo y’Amatora ati “Diane Rwigara nta we nzi, ni n’ubwa mbere mwumvise”. Diane Rwigara yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora […]Irambuye
Abagabo batatu bakorera urwego rwa DASSO (bakunze kwitirwa uru rwego) basanzwe bacunga umutekano wo ku biro by’akarere ka Muhanga bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwiba mudasobwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga. Police ivuga ko aba bose biyemereye icyaha. Abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze iminsi itatu babuze ibi bikoresho, basabye inzego z’umutekano zirimo n’urwego rwa DASSO […]Irambuye
*Umupadiri udafasha intama ze kuva mu bwone ngo ni “ikigoryi” kitazi icyo kimara muri Kiliziya, *Yagarutse ku itotezwa yakorewe kuva mu 1963… Padiri Ubald Rugirangonga watangije gahunda y’isanamitima, gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itotezwa ryakorewe Abatutsi rifite umwihariko mu cyahoze ari Komini Kanzenze kuko kuva mu 1959 […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko inkura z’umukara 10 uyu munsi zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu Rwanda muri iki gitondo zivuye muri Africa y’epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda. Mu gihe gito Pariki izakira n’izindi 10. Izi nyamaswa zigeze mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard […]Irambuye
*CESTRAR yo ivuga ko abakora mu bigo byingenga barenganira mu kajagari ko gutanga imishahara, *Ngo leta ngo igomba gushyiraho politike y’imicungire y’abakozi itareba aba leta gusa, *Uyu munsi ngo abashomeri mu mijyi bangana na 9% naho mu barangije ni kaminuza ni 14%. Kuri uyu wa mbere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umurimo, Minisitiri w’intebe […]Irambuye
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange Umudugudu wa Rusayo abaho uyu munsi batangajwe cyane n’ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri. Aka gasekurume kavutse ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere. Mu minsi ishize muri aka gace hari inka nayo yabyaye inyana imeze gutya nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije […]Irambuye