Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka. Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma uyu munsi rwahanishije igifungo kiruta ibindi mu Rwanda abagabo babiri bo mu mirenge ya Rurenge na Jarama bahamijwe icyaha cyo kwica abagore ‘babo’. Izi manza zombi zasomewe aho ibyaha byabahamye babikoreye imbere y’imbaga y’abaturage, ibintu abaturage bashimye kuko ngo biha isomo abandi ko kwica ari bibi n’uwabitekerezaga agacogora. Bihoyiki Jean de […]Irambuye
*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari *Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa *Urukiko rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana […]Irambuye
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye bamaze kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame. Baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida […]Irambuye
Pascal Masabo umukozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu gihe yari agisaba ko hakorwa iperereza ku bantu baherutse kumwirukankana mu masaha y’ijoro avuye ku kazi. Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize Pascal Masabo yabwiye Umuseke ko yaraye yirukankanywe na DASSO […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ku wa mbere atangiza icyumweru cy’Ubujyanama mu mujyi wa Kigali yatunguye benshi mu baturage, ahamagaza umwe muri bo i Gahanga ngo aze baganire begeranye. Mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Kaboneka yabazaga uwo muturage witwa Hajamahoro Rasaro w’imyaka 37, wabwiye Umuseke ko atuye mu mudugudu wa Rugando II mu kagari ka […]Irambuye
Guharikwa n’ubusambanyi mu bashakanye biri ku isonga mu bitera amakimbirane mu ngo aganisha no ku gusenyuka kwa nyinshi uyu munsi. Hari abibaza icyo abagore bo mu idini ya Islam bo batekereza ku kuba umugabo yemerewe gushaka abagore barenze umwe ariko bo ntibashake umugabo urenze umwe. Aisha Uwizigira yabiganiriyeho n’Umuseke, kuri bo ngo nta kibazo kandi […]Irambuye
Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bihitiremo Perezida bashaka ko azabayobora mu myaka irindwi y’inzibacyuho iri imbere, ndetse n’igihe cyo kwiyamamaza kizayabanziriza, Théodore Mutabazi umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ngo asanga Abanyarwanda bakuze muri Politike ku buryo bazahitamo neza ufite icyo […]Irambuye
*Baratekereza no guhana abahakana Jenoside *Marine Lepen avuga ko ingabo zabo zakijije Jenoside by’abantu kwicwa *Ubushakashatsi ngo bizajya bikorwa buri mwaka mu mashuri Perezida François Hollande kuwa mbere w’iki cyumweru yatangije icyumweru cyahariwe kwiga kuri za Jenoside mu mashuri mu Bufaransa hose, hari kuwa 24 Mata ubwo hibukwaga imyaka 102 habaye Jenoside yakorewe Abanyarmeniya. Ubufaransa […]Irambuye
Mu nama mpuzabikorwa y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’imidugudu ko bagomba gukorana ubwitange nk’uko Inkotanyi zabikoze zibohora igihugu. Atangiza iyi nama Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku nshingano abakuru b’Imidugudu bafite ndetse n’ikizere abaturage babagirira mu bihe by’amatora. Mureshyankwano avuga ko kuba aba bayobozi […]Irambuye