Digiqole ad

Rubavu: Inzu zubakiwe Abanyarwanda birukanywe Tanzania zatangiye kugwa

 Rubavu: Inzu zubakiwe Abanyarwanda birukanywe Tanzania zatangiye kugwa

Imiryango 24 y’Abanyarwanda birukanywe Tanzania mu 2013 batujwe mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu baratabaza Leta kuko bamwe inzu bubakiwe zatangiye kubagwaho.

Inzu imwe yamaze kugwa itaramara n'imyaka itatu.
Inzu imwe yamaze kugwa itaramara n’imyaka itatu.

Izi nzu zatangiye kubakwa mu 2014, kugeza ubu zose uko ari 24 zuzuye nta bwiherero, ndetse imirimo ya nyuma yo kuzitunganya ntirarangizwa.

Kubera gutinda kuzikora neza, ubu inzu imwe yamaze kugwa igikuta kimwe, indi nayo irihafi, kugwa mu gihe izindi nazo zigaragara ko zidasanwe vuba zasenyuka. Inzu imwe gusa niyo yuzujwe neza mu kiciro cya mbere cyo kubaka izi nzu.

BAZIZANE Odette umwe mu Banyarwanda birukanywe Tanzania utuye muri uyu mudugudu avuga ko ibibazo bafite ari byinshi, ariko ibibabaje kuruta ibindi ari ukuba zitaruzuzwa neza ndetse no kuba basangira imisarani itatu (3) ari imiryango 24, ku buryo ngo hari igihe bamwe babura aho bajya kubera umubare munini uruta imisarani.

MUNYABEGA Alexis, Perezida w’akanama k’aba baturage gashinzwe kugenzura iyubakwa ry’izi nzu avuga ko kuva izi nzu zatangira kubakwa zimaze gukorwaho na ba rwiyemezamirimo barenga batatu, ariko magingo aya inzu zikaba zaranze kuzura ndetse zimwe zikaba zaratangiye gusenyuka.

MUNYABEGA avuga ko na rwiyemezamirimo wazanwe kurangiza imirimo yo kubaka izi nzu yakoze ku nzu enye gusa, ahagarika imirimo amaze ibyumweru bibiri gusa akora.

Uyu rwiyemezamirimo wa nyuma ngo yagombaga gukora ibikorwa bizatwara miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, Akarere ka Rubavu ngo kakaba kari kamaze gutanga miliyoni eshanu (5 000 000 Frw) yashyizwe kuri Konti y’Umurenge.

Gusa, MUNYABEGA akavuga ko uriya rwiyemezamirimo wari wahawe kurangiza imirimo yari isigaye gukorwa kuri ziriya nzu 24 yahaweho miliyoni eshatu (3 000 000 Frw), ngo akaza guhagarika imirimo amaze gukoresha amafaranga  agera kuri 1 785 900 gusa, ngo akavuga ko yashize.

Guhagarara ngo byaje nyuma y’aho Komite igaragarije Umurenge ko rwiyemezamirimo avuga ko atazubaka imisarani, kandi babibara mu mirimo yari isigaye gukorwa kuri izi nzu.

Imiryango 24 isangira imisarane itatu gusa.
Imiryango 24 isangira imisarane itatu gusa.

MANIRAGUHA Jean Claude, rwiyemezamirimo wahawe kurangiza imirimo yo kubaka izi nzu yabwiye Umuseke ko we icyatumye ahagarika imirimo ari uko habaye kutumvikana ku mirimo igombagukorwa, aho avuga ko bongereye imirimo ikaruta amafaranga yahawe gukoresha, bikaza kuba intandandaro yo kutumvikana kwatumye imirimo idindira.

NSABIMANA Sylvain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu avuga ko mu minsi ya vuba abashinzwe imyubakire bazabara ibitarabazwe kuri izi nzu, ubundi imirimo igasukukurwa, hanyuma ibizasigara bikazakomeza mu ngengo y’imari ya 2017-2018.

Imiryango 24 isangira imisarane itatu gusa.
Rwiyemezamirimo uheruka nawe yasize izi nzu atazirangije.
Inzu imwe yabashije kurangizwa nayo hari impungenge ko ishobora kugwa.
Inzu imwe yabashije kurangizwa nayo hari impungenge ko ishobora kugwa.
Zimwe muri izi nzu zirakomeye ariko bafite impungenge ko zidatunganyijwe neza nazo zazagwa.
Zimwe muri izi nzu zirakomeye ariko bafite impungenge ko zidatunganyijwe neza nazo zazagwa.
Zimwe muri izi nzu zirakomeye ariko bafite impungenge ko zidatunganyijwe neza nazo zazagwa.
Hari uyuzu tw’imisarane twari twatangiye kubakwa ariko ntizahuzwa n’imyobo yazo.

KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko ni byiza ko abantu bihingamo umuco wo kwikemurira ibibazo. Nge numva kuba Leta yarababoneye aho bikinga kiriya gihe, bwari ubutabazi bwihutirwa. Nyuma y’imyaka irenga itatu ntibikwiriye ko umuntu w’umugabo akomeza gutabaza ngo nibamwubakire umusarani, ngo inzu yahawe igiye kugwa! Nibige gukora, batunge imiryango yabo, bifatanye n’abo basanze, ubuzima bukomeze kuko ntibakiri impunzi. Ni igitekerezo.

  • Nzatora Diane Rwaigara njyewe

Comments are closed.

en_USEnglish