Digiqole ad

Nubwo twishimira ibyagezweho mu kongera imirimo, haracyari ikibazo cy’Ubushomeri – PM Murekezi

 Nubwo twishimira ibyagezweho mu kongera imirimo, haracyari ikibazo cy’Ubushomeri – PM Murekezi

*CESTRAR yo ivuga ko abakora mu bigo byingenga barenganira mu kajagari ko gutanga imishahara,
*Ngo leta ngo igomba gushyiraho politike y’imicungire y’abakozi itareba aba leta gusa,
*Uyu munsi ngo abashomeri mu mijyi bangana na 9% naho mu barangije ni kaminuza ni 14%.

Kuri uyu wa mbere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umurimo, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yavuze ko nubwo hishimirwa ingamba Leta yashyizeho zo kongera imirimo kandi zikaba zaratanze umusaruro, ngo ntawakwirengagiza ko u Rwanda rutaragera aho rwifuza kuko rugifite Abashomeri, dore ko ubushomeri mu barangije kaminuza bugeze kuri 14%.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi ageza ijambo kubitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'umurimo.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ageza ijambo kubitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umurimo.

Ku rwego rw’igihugu, ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo uba kuri iyi tariki 01 Gicurasi, byabereye mu gice cy’inganda “Special Economic Zone” mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Minisitiri  w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yatangaje ko ubu Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora kandi babishoboye havuyemo abakiri mu mashuri ngo bagera kuri 5.590.000.

Muri bo, ngo 68% bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, 32% bakora imirimo itari iy’ubuhinzi n’iyunganira iy’ubuhinzi, 10% bakora ubucuruzi butandukanye, 5% bagakora mu bwubatsi, 2% babagakora mu nganda, 2% bagakora mu gutwara abantu n’ibintu.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko  mu gukomeza kunoza umurimo, ngo ubu itegeko rigenga umurimo ririmo kuvugururwa ku bufatanye bw’inzego zose bireba, kandi ngo na Politiki y’umurimo nayo irimo kuvugururwa.

Minisitiri w'intebe Murekezi aganira na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo.
Minisitiri w’intebe Murekezi aganira na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.

Minisitiri kandi yavuze ko ivugururwa rya Politiki y’umurimo n’itegeko rigenga umurimo ngo bigamije guteza imbere umurimo ndetse no gukemura burundu ibibazo aho byagiye bigaragara.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yavuze ko hari byinshi byo gushimwa byagezweho mu guhanga imirimo mishya.

Yagize ati “Nubwo twishimira ko hari ingamba nyinshi nziza Leta yashyizeho zo guhanga imirimo mishya yiyongera ku mirimo iri mu gihugu. Ntitwakwirengagiza ko tutaragera aho dushaka, kuko imibare dufite ubungubu iratwereka ko mu mijyi igipimo cy’ubushomeri kiri ku 9%, kandi ku rubyiruko rurangije za Kaminuza igipimo cy’ubushomeri kikaba kiri kuri 14%.”

Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko umuti w’iki kibazo ukomeje gushakwa cyane cyane hashyirwa imbaraga mu kwigisha ubumenyi n’ubumenyingiro mu mashuri, no guhugura abarangije amashuri mu by’ubumenyingiro.

Murekezi yanaboneyeho gusaba abakoresha, baba abo mu nzego za Leta n’izikorera kwakira urubyiruko rwinshi rujya mu kwimenyereza (internship).

Minisitiri w'intebe Murekezi avuga ko asaba abakoresha kwakira urubyiruko rujya kwimenyereza umwuga.
Minisitiri w’intebe Murekezi avuga ko asaba abakoresha kwakira urubyiruko rujya kwimenyereza umwuga.

 

Abakozi mu nzego zinyuranye baracyafite ibibazo byinshi

Kuri ubu abikorera nibo bagira uruhare runini cyane mu gutanga imirimo, byibura 98% by’abakozi mu Rwanda bari mu rwego rw’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta nk’uko byatangajwe n’Urugaga rw’abikorera.

Urugaga rw’Amasendika y’abakozi (CESTRAR) rwavuze ko nubwo Leta ishishikariza abantu kwihangira imirimo kandi itanga akazi ku Banyarwanda benshi, ngo kuba nta tegeko rigena umushahara fatizo ahatari mu bigo bya Leta ngo abakozi bamwe baraharenganira.

Muberwa Martin, umuyobozi w’urugaga rw’Amasendika yashimye ko mu micungire y’abakozi ba Leta n’izindi nzego zihembwa na Leta hashyizweho imirongo migari izakurikizwa mu kuringaniza imishahara.

Agira ati “Iki ngiki kirabura mu bakora mu bigo by’abikorera n’ibindi bigo bitari ibya Leta za ONG. Haracyabura Politiki y’imishahara, bigaragara ko imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari bigatuma akenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.”

Yongeraho ati “Kuyishyiraho byatuma hagenwa imishara ku buryo bunoze kandi bigendanye n’ibiciro biriho ku isoko.”

Muberwa Martim umuyobozi wa CECTRAR yavuze ko abakozi bagifite ibibazo byinshi, cyane cyane abenshi badakorera Leta.
Muberwa Martim umuyobozi wa CECTRAR yavuze ko abakozi bagifite ibibazo byinshi, cyane cyane abenshi badakorera Leta.

Muberwa yasabye kandi ko amafaranga ahabwa abari mu zabukuru (Pansion) yakongerwa bakajya bahabwa amafaranga ajyanye nuko ibiciro kw’isoko bihagaze kandi bidashenye ikigo cy’ubwiteganirize bw’abakozi.

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihiza buri tariki ya mbere Gicurasi , muri uyu mwaka wa 2017 u Rwanda rwawizihije ku nsanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere umurimo dusigasire ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza isoko y’iterambere rya buri wese.”

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi.
Ibirori byitabiriwe n'abakozi b'ibigo bitandukanye.
Ibirori byitabiriwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye.
Minisitiri w'intebe Murekezi aganira na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo.
Minisitiri w’intebe Murekezi aganira na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.
Minisitiri w'intebe Murekezi aganira na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo.
Minisitiri w’intebe Murekezi aganira na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.
Muberwa Martin uyobora wa CECTRAR na Ruzibiza Stephen umuyobozi wa PSF.
Muberwa Martin uyobora wa CECTRAR na Ruzibiza Stephen umuyobozi wa PSF.
Ruzibiza Stephen CEO wa w'urugaga rw'abikorera.
Ruzibiza Stephen CEO wa w’urugaga rw’abikorera.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Tuzabatwika kuko arabanebwe.

  • Agaciro karinganiye Leta isigayue iha umunsi mukuru w’umurimo karivugira. Ngo wizihirijwe muri Special Economic Zone! Iriya ni iy’abakoresha kurusha uko ari iy’abakozi. Defiles z’abakozi ku Mahoro ku itariki nk’iyi, harya iheruka ryari?

    • Ntakigifite agaciro, haranuka urunturuntu.

  • 2/100 nibo bakora mu nganda ni bakeya cyane.leta nibihagurukire tureke kugura ibintu byose muri China natwe dukore iby’ibanze.ntibyumvikana ukuntu na twa duti dukoresha mu menyo tumaze kurya tutuvana hanze kandi dufite amashyamba

  • Maze n’abafite ako kazi barareba nk’abashonji ! Imishahara ntikijyanye n’ibiciro ku masoko.

  • Mudushakire inkuru ivuga ko EU ngo itazohereza indorerezi mu matora y’ejobundi.

    • Ngo bikumarire iki se? ko mwamenyereye guhakwa kubazungu .nuyisoma uikoreshe iki/ uretse kwikirigita ugaseka. cash turazifite turihagije

      • Umva da ! Indorerezi se na cash bihuriye he ? Cash ntikemura byose. Legitimacy y’amatora ku rwego mpuzamahanga ntigurwa na cash.

  • byapfuye mu 2015 bahindura itegeko nshinga kandi ari bo baryishyiriyeho! aya si amatora ni ikinamico!!!

  • Ese mushobora kuduha amateka ya Cestrar nigihe yashingiwe nabayiyoboye? Murakoze.Murasangamo Dr Munyakazi, musangemo Ruhigira Enoch n’abandi.Leta ya Habyarimana ntabwo yakoze ibintu bibi gusa erega usibyeko kubivuga bihanda bamwe.

  • njye nta kazi ngira (ndi scammer) ariko mbona abagafite abenshi inaha mbarusha cash pe, ubundi inaha abahinzi ntibababarira mu bashomeri kdi nibo byitwa ngo bagize more than 80% muri macye automarically 80% baragafite kuko bahinga (nabwo uturima tw igikoni) then ugateranyaho abasigaye, ariko ngo nu ndagamuntu zo hambere abahinzi babarwaga nk abadafite akazi????????

Comments are closed.

en_USEnglish