Digiqole ad

Diane Rwigara ngo aziyamamaza mu matora ya Perezida

 Diane Rwigara ngo aziyamamaza mu matora ya Perezida

Komisiyo y’Amatora ngo ntizi uyu Diane Rwigara

*Diane Rwigara ni we mugore wa mbere weruye ko azahatanira kuba Perezida muri 2017,
*Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017,
*Charles Munyaneza uyobora Komisiyo y’Amatora ati “Diane Rwigara nta we nzi, ni n’ubwa mbere mwumvise”.

Diane Rwigara yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ya Perezida azaba muri Kanama 2017.

Komisiyo y’Amatora ngo ntizi uyu Diane Rwigara.Photo/Umuseke archives

Amakuru yagaze ku Umuseke avuga ko uyu mwari yiteguye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yazatsinda akaba Perezida wa mbere w’Umugore uyoboye u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke yemeje ko iyi gahunda ayifite ko byinshi azabivuga kuri uyu wa gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ikiganiro na Diane Rwigara:

Umuseke: Diane bjr! Amakuru mfite, ni byo ugiye kwiyamamaza ku wanya w’Umukuru w’Igihugu?

Diane Rwigara: Bjr ! Yego.

Umuseke: Ejo ufite ikiganiro n’abanyamakuru?

Diane Rwigara : Yego.

Twashatse kuvugana na Diane Rwigara birambuye adutangariza ko ahuze cyane, kuko ari mu nama.

Ati “Nyuma ya press conference niho nzaba mfite umwanya, ubu ndi busy cyane.”

Diane Shima Rwigara ni umukobwa w’umunyemari wari uzwi mu Rwanda Rwigara Assinapol witabye Imana tariki 4 Gashyantare 2015.

Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko bazatangira kwakira Kandidatire z’abiyamamariza kuzayobora igihugu tariki ya 12 – 23 Kamena 2017.

Ati “Ntabwo turatangira kwakira kandidatire kuko igihe kitaragera.”

Ku bamaze gutangaza kandidatire, Komisiyo ngo ntibafata nk’abakandida kuko bataratanga kandidatire, ngo bazaba bo bazitanze.

Kuri Diane Rwigara, Umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora ati “Uwo nta we nzi ni n’ubwambere mwumvise, nzamumenya yazanye kandidatire.”

Mu Banyarwanda bamaze kugaragaza ko bazahatana n’Umukandida uzatangwa n’indi mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, by’umwihariko umuryango FPR-Inkotanyi, barimo Mpayimana Philippe, na Padiri Thomas Nahimana (uyu ahora yimura gahunda yo gutahuka mu Rwanda) ndetse na Dr Frank Habineza uherutse kwemezwa n’ishyaka rye rimaze igihe gito ryemerewe gukora mu Rwanda, rya Democratic Green Party.

Diane Rwigara (candidatire ye itaremerwa na Komisiyo y’Amatora) ni we mu Munyarwandakazi wa mbere waba weruye ku mugaragaro ko azahatana n’abandi mu matora ya Perezida azatangira tariki 3-4 Kanama 2017.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

125 Comments

  • Haaaaaaaaaa uyu mukobwa ni nde wamubeshye koko? Nta kigingi w’umukobwa mzee wacu akeneye. ubu kandi hari abamushutseko twamutora cyangwa ko yatorwa? Ngo nta nkumi yigaya ariko da.

    • @Mahoro, Diane ko ari uburenganzira bwe bwo kwiyamamaza uramushakaho iki? Nawe ni uburenganzira bwawe bwo kutazamutora. Ariko niba uri mu bagitekereza ko u Rwanda ntawundi ushobora kuruyobora utari uwo uzatora,iyo ni imyumvire ishaje. Abanyarwanda bayisezereye bajya mu mihanda muri 1991 basaba ko habaho amashyaka menshi mu gihugu, kugeza byemewe. None mbona hari abashaka kugarura mu cyayenge ubwato nka bumwe bwa Muvoma, bibwira ko ari cyo abanyarwanda bose bifuza. Wapi. Nuko nta burenganzira bafite bwo kubyerekana ku mugaragaro babikora.

      • Muhabura we,ubwose uzi ko ibyo wifuza ari nabyo abanyarwanda nyamwinshi bashaka,iyo biba byaribyo,mbega ufite inyota y´imyigaragambyo niyo bidakwiye,
        akavuyo niba wakavukiyemo twe turaho turategereje intumwa aho zivuye hose
        tuzihitiramo,ikindi nuko atawakuboshe ururimi ngo uvuge,cg se amaboko ngo ukore,doreko mwigize abishi ruharwa,niyo mutishe imvugo zanyu zirumvikana
        aho zerekeza harinaho waba uri Bagosora wihishya inyuma ya mudasobwa!!!!
        ngaho uburenganzira bwawe tuzareba aho butangirira naho bugarukira,ico bikora turaziko muzamwara,iteka ryose,n´uguhimba ibyo mwiyita birabagaraza ico murico!!!!!

      • Muhabura wee ntabwo ubona niba umfite amaso pee,njyewe sinanzeko diane yiyamamaza ark ndagira nsinabura kumubwirako yaba a hubutse cyane kko twebwe nkabanyarwanda hari uwotwasezeranije kd ntitwa mutenguha kko abanyarwanda turasezeranya tugasohoza Diane nabwo yatekereje neza ark gahoro kko abikoze nabi

    • Yes, yes , yes , yes …. iyi nkuru sikigarasha niturufu ishyuhije uyu mukino wapolike, uyu mukobwa mukuriye ingofero. nubwo n tamatora ashobora kuba murwanda ariko byibura uyu mukobwa aryoheje ibintu umwari usobanutse udafite ubwoba namba udafite ubusembwa namba wifitiye cash nicyizere ashobora gutungura kagame akamuhungabanya

      • Byibura weho wagaragaje izina rishoboka,uyu mukobwa wingaragu,niwe mwatumye
        ngo ahangane nase? Ese yahorahe ko ataraherutse kumvikana kuri za BBC nomubyumba nabena Bob.
        icakora turaziko abanyarwanda mukundabyacitse,ariko ko ari umunyarwandakazi,
        kuki mushyaka kumugira igitangaza kandi nawe udahejwe.Njye ndumva ntagikuba
        cyacitse,ubwo ayazabona yose azaba ayakwiye,niyiyamamaza mukinyabufura nk´umwali w´urwanda,ndumva ntakibazo,kandi nawe ufite uburenzira bwo kuhundagazaho ijwi ryawe!Niba yujuje ibyo asabwa,ubwo azaja kugaragaza Lègitimation nk´abandi abo.

        • weho bite ko ushaka kwivanga muri politike y abanyarwanda?

    • Ahubwo nintwari kbs,niba utigirira ikizere reka abandi bakifitiye bakore ibyo bashahaka ntekereza ko ari uburenganzira bwabo,kuko Atari uburenganzira beabo leta ntiyakwemera izo candidature zabo!

    • Uyu Diane muheruka avuga ngo kuki bica abatutsi kandi hakiri abo kwica bandi. Nizere ko iyo myumvire yamuvuye mu bwonko.

      • yabivugiyehe kuki wamuhishiriye ubwo nturi umufatanyacyaha?

        • Yarabivuze rwose nyuma y’urupfu rwa se. Uzashake interview bamuhaye ya mbere umubyeyi we amaze kwitaba Imana.

          • wowe yizane witurangira ibyo utazi iyo biri wowe ubyemeza biduhe tubyumve ureke amatiku

      • Ngahore wowe wiyita mazamwe,Leta y´Urwanda yabaye Leta y´umubyeyi birenze,ndetse iba na Leta ya demokratie birenze ukwemera, aho imvugo itakigira ico ikoraho umuntu,nonese iyo mvugo niyo uyu mukobwa aje kwibagiza
        abazamutoraga? Ariko mumenye ko amategeko agomba kubaho mugihe ibyaha byabaye
        ndanze mu Rwagasabo,reka tutege amaso imvugo zindi tuzumva muminsi irimbere.

    • mwumve bavandi mujye mwubaha abantu,niba utamutora urumva uri mumitima yabantu kuburyo wumva bose batazamutora?

    • cangwa niwow wibesha nshuti. keretse niba mwikeka ko murwanda haba dictature. naho kwiyamamaza nuburenganzira kandi benshi barahari bamur’inyuma.nubwo ata hita ariko nintwari.

  • Prezida Kagame yateje imbere abagore bitera ipfunwe abagabo benshi, none nibo basigaye bamutinyuka. Ubonye inkuba isinziriye, agira ngo yitoreye isake.

    • @ BWOBA,
      Umvugiye ibintu, !!!!! kagame nabazungu baramwubaha bakamutinya none abangore banyara bicaye nibo atangiye kumwubahuka

      • Ariko nkawe kweli…nta n’ikinyabupfura nibura?!! None wowe unyara uhagaze watubwira ikintu gifatika umariye abanyarwanda bagenzi bawe?

      • Kaijuka,urambabaje cyane!!! uziko utagira ubwenge kuko iyo uza kubumenya ntago uba utinyutse gutuka umugore(umubyeyi),kuko niwe wakugize uwo uriwe ubu.ntawugera kw’isi atabyawe n’umugore!wigaye cyane.naho kwiyamamaza kwa Diane n’uburenganzira bwe rwose sintibaza impamvu byabaye ikibazo kuri bamwe mubona ibintu uko bitari none se KAGAME mwumva ko yanezezwa no kwiyamamaza wenyine!?

        • Ngo ntawe ugera kw’isi atabyawe n’umugore? uwakubwiye ibyo se ninde? uzasubire mw’ishuri kuko ndabona ukiri mukinyejana cya 15. Uyumunsi abana aravuka kandi benshi batigeze babyarwa n’abagore ngo babatwite. ( Icyo nikimwe)
          Kuba abagore banyara bicaye Imana yabikoze ibizi yashakaga kubera ko ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi( icyo ni ikindi)
          Icyanyuma ngira ngo nkwigishe, njyewe ubwambere ngera kurugamba rw’inkotanyi aho zarwaniraga narimfite imyaka 11, igihe kagame yararaga mumashyamba murugano abafaransa bamurasaho urufaya ariko akanga aagatsinda Rwigara n’umuryango we bari badamaraye mumitirirwa yabo. Niba rero utekerezako kagame yarwanye kugirango uyumukobwa wa rwigara w’umuhezanguni wanga abahutu azategeke aho uribeshya cyaaane. Kagame arashoboye kandi turacyamukunze, ntabwo twandikiye inteko dusaba ko yakomeza kutuyobora tuyobeweko ako kana ko kwarwigara kumwigaguhuma gahari, sibye nuwomwana wokwarwigara na se rwigara niyo yarikwiyamamaza ntawarikumutora. Kagame azatuyobora mpaka , nagera muzabukuru Ange kagame niwe tuzimika nananirwa musaza we mutoya abe ariwe twmika nibirimba umwuzukuru wa kagame tmugire umwami kuko aho kagame yadukuye hazwi natwe naho bene rwigara nibirire imitungo habyarimana yabahaye akanga bakamugambanira, none se abagambaniye habyarimana wabakijije akabagira abaherwe ni kagame batagambanira kandi ntabukire yabahaye? ahubwo naho kagame arihangana njye arijye aka gakobwa kirirwa kamusebya nagafunga imyaka 30 kakazavamo karamaze kugera muri menopose

          • Mbega umuntu utagira ubwenge? Urarwaye Ugane abaganga bavura indwara zo mu mutwe. U Rwanda ni urwabanyarwanda, Naho ibyo wibwira ni ukwibeshya. Buriwese ufite ubushobozi yayobora u Rwanda ntago ari urwumuntu umwe cyangwa umuryango umwe gusa. Niba turi muri Demokarasi tuzitorera uwo dushaka. Uhereye Kuri Gihanga wahanze u Rwanda ukageza uyu munsi imiryango y’abanyarwanda yagiye isimburana kuruyobora. Ibyo wibwira na Kayibanda, Habyarimana na Bizimungu bashobora kuba aribyo bibwiraga ariko ntago byabashobokeye. Mushyire umupira hasi. Uzayobora u Rwanda azamenyekana mu kwezi kwa 8.

      • Usuzuguye na nyoko kuko nawe ni umugore

        • Ndamaze,niba ubabaye iyahure

      • Usuzuguye na nyoko kuko nawe ni umugore keretse niba we abikora ahagaze.

      • Iri zina rishobora kuba atari iryawe kuko Kaijuka ni izina ry’IMFURA kandi nyayo ntiyavuga amateshwa nk’ayo yawe!!! Nyoko ukubyara arambabaje cyane! Niba akiriho akumva uburyo wubahuka abameze nkawe agahinda yazarinda agasazana. Kereka niba utarabyawe n’umugore naho ubundi byababibabaje. Biroroshye hari inzira nyinshi washoboraga kunyuzamo igitekerezo cyawe utubahutse abateye nka nyoko wakubyaye. Nizere ko aho uri wigaye rwose.

    • Nkunda abavuga ukuri kuriho nka Bwoba, iyaba n´ibigarashya byatekereza ukunguku !!!

  • Ko mbona bishyushye nari narabuze uwo nzatora noneho reka niyandikishe nkurikije bya bi sms byo kwihinduza nuko nuko mukobwa ushira ubwoba uzajyane iryange ndumva mbabaye kuba undushije gutinyuka kuko sinakujya inyuma byeruye kuko wowe urazwi ariko ijwi ryange n’abo dusangira ka byeri magara urarifite peee
    congratulations Diane birandenze abagore b’intwari muracyariho, biranashoboka ko EU yahindura gahunda ikazana indorerezi nari nabonye ngo barabivuyemo.

    • Arikose uyu muntu mugira igitangaza,yaba Diane? ko mbona ntanikizahinduka
      mumatora y´uyu mwaka,umenyeko kugira inyota atariko kuyishira.

  • Ariko abanyamakuru bacu ye! Ubwo koko uyu SADIKI arakurikira? Ibyo uvuze wabihagararaho? Ngo Diane niwe mugore wambere wiyamamaje!

    • Ahubwo ni wowe urwaye. Nonese hari undi mugore uratangaza ko aziyamamaza muri aya mataro ari imbere? Rimwe na rimwe twigira intyoza ariko tutabanje gusoma neza ibyo abanyamakuru banditse. Naho ubundi ni uburenganzira bwe kwiyamamaza nubwo ntamahirwe na make afite yo gutsinda kubera nta cyo achievements ze zinzi. Ariko ni uburenganzira bwe da.

      • Ngo nta achievements ze afite ese abatuyobora bose usibye kumenya kurasa harizindi achievements bafite?

        • ndumva wisubije kuko niyo ni acheivement ahubwo ikomeye!

          • Kuvuga ngo nta achievements afite ndumva byaba ari nka byabindi ujya gusaba akazi urangije kaminuza uri n umuhanga ariko bashaka kukakwima bakavuga ngo barashaka uburambe bw imyaka runaka.Uwo uvuga ibya achievements agomba kuba atarabaye umushomeri…

        • @ Mutako Jacques

          Wibwira se ko kumenya kurasa atari achievements? Uzabaze aho abatazi kurasa bageze biruka cyangwa bihisha niho uzamenya agaciro kabyo!

          • Achievements yahe se uretse kwica abanyarwanda gusa? Iyo turasa ahandi hatari mu Rwanda turwanya umwanzi waduteye aho hari kubamo Achievements kurasa abanyarwanda nta Achievements irimo nabusa.

      • Alivera mukabaramba yaritlyamamaje 2003 ageze hagati aharira paul kagame.ntiyari uwa mbere se??

      • @rwamura

        Ingabire victoire se nipapa wawe cyangwa ninyokoroma??? si umugore se? ntiyiyamamarije kuba peezida se?
        kuki ingunguru zirimo ubusa arizo zivuza induru cyanee? ubutaha uzajye uanza gutekereza mbere yokujya impaka kubintu ufitemo amakosa

  • Yampaye inka!!!

  • Oyeee Diane !!!!! Komera komera, tuzagutora rata !

    • Tukuri inyuma Diane wcu

  • Uririwe nturaye ka ndi ntuzanamenya n’ikigukubise; Mbiswa ma, ngo inkonkobotsi y’inkware ishoka agaca kayireba !

    • Rwigara ntiyamenye ikimukubise none n’umukobwa we arikuribwaribwa, nawe ntazigera amenya ikimukubise

  • @UM– USEKE. AMAKOSA ARI MURI IYI NKURU YANYU: 1. “Diane Rwigara (candidatire ye itaremerwa na Komisiyo y’Amatora) ni we mu Munyarwandakazi wa mbere waba weruye ku mugaragaro ko azahatana n’abandi mu matora ya Perezida azatangira tariki 3-4 Kanama 2017.?????????????

    Ibi mwavuze sibyo. Iyo muvuze ko candidature ye itaremerwa, wagirango yamaze kuyitanga none commission ishinzwe gutegura amatora ikaba itarayemera.

    Usomye ibyo mwanditse haruguru, wagirango candidature ye ifite ikibazo, kuko muvuga ko itaremerwa.

    Or, ushinzwe icommission itegura amatora yababwiye ko amatariki yo kwakira candidature ataragera. sibyo?? none kuki muvuga ko candidature ye itaremerwa. Mwarikuvuga ko ataratanga candidature ye kuko ntiharagera.

    2.*Dr Charles Munyaneza uyobora Komisiyo y’Amatora ati “Diane Rwigara nta we nzi, ni n’ubwa mbere mwumvise”.

    Iki kibazo mwabajije uyu muyobozi ushinzwe commisssion y’amatora, nta shingiro gifite kandi sinunva impanvu mwakimubajije.

    Ndabemera ariko mujye mufata umwanya wo kongera gusoma no gusomesha ibyo mugiye kutugezaho kuko rimwe narimwe ubona ari inkuru zibuzemo ubunyamwuga.

    Mujye mwibuka ko inkuru nziza ni inkuru umuntu asoma agasobanukirwa kandi akaronka amakuru yose yigenzi mugihe gito.
    inkuru umuntu asoma akaguma yibaza ibibazo sinziza kuko mutuma umuntu agira interprétation itariyo.

    Mujye mwibuka ko mutiyandikira, nitwe mwandikira, niba ntibeshya. Nsanzwe mbemera ariko hari utuntu tundya mumaso rimwe na rimwe.

    Murakoze kubitekerezaho.

    • Ego ! Ese wowe ufashwe n’ibiki ? Ibyo uri gusobanura hano nibyo birimo urujijo, wibeshyera uwanditse inkuru. Inkuru ni nzima irumvikana.

    • Niko ye….. ubwose ahubwo nturwaye ari wowe?? Abanyamakuru urabarenganya. Hari undi mugore se urerura ko aziyamamaza muri aya matora ari imbere? Ubu ko abanyamakuru bagowe nkawe bazagusobanurira bate koko? nkintu uhuraguye hano urabona byerekereranye? Kuba abitangaje ataratanga candidature ye ntibivuzeko yayitanze cg Komisiyo y’amatora yayanze. Bivuzeko afite ubushake n’umurava byo kuzayitanga. Ibindi birasobanutse.

    • @ KIIZA IYINKURU IRUZUYE KANDI YANDITSE NEZA CYANE MBERE YUKO UYINENGA UKANENGA NUWAYANDITSE, BITEWE NA OBJECTIF UYU MUN7YAMAKURU YARAFITE NIBYO BYATUMYE YANDIKA IYI NKURU GUTYA KANDI KUVUGA NGO NTIYARI KUBAZA MUNYANEZA KIRIYA KIBAZO SSINZI AHO UBIKURA CYAKORA NUKO NAWE BAKIKUBAJIJE UTAGISUBIZA NKUKO NAWE YATINYE KUGISUBIZA KANDI AMUZI CYANE(DIANE RWIGARA)
      AHUBWO UYU MUNYAMAKURU NUMUHANGA CYANE.

  • Iryavuzwe riratashye wa mudamu uzayobora ni uyu, byari byarahanuwe. Tukuri inyuma Mukobwa w’Iwacu. Tora Rwigara, toresha Rwigara, dutore twese Rwigara. Urashoboye, Yes You Can.

  • Kiiza biragaragara ko ari Kizigenza pe. Arategetse, nimushyire mu bikorwa bitaraba nai, bitabaye ngombwa ko ababwira title ye nyakuri.

  • ariko kwa rwigara mwakwikoreye business zanyu ibindi mukabireka ! Ben azabakenesha dore aho nibereye muzabura byose muzubwenge mwakwituriza isi tugezemo ntigira impuhwe !

    • business zihe ko zose bazambuwe. ese ntukurikira ? cyangwa urigiza nkana ?

      • @ Mupenzi

        Ngo businesses barfazimwambuye? Irire wowe na bene wanyu naho umuryango wa Late Rwigara uwureke!

  • Sadiki, uwo mugore siwe wambere kuko mme Alivera yariyamamaje ubushize!!!
    Rwamura nawe ni nkawe. Jye nanditse nasobanura byimbitse.

    • Ntago inkuru ivuga ko ari umugore wa mbere wiyamamarije kuba Perezida ahubwo umunyamakuru yavuze ko ari umugore wa mbere utangaje ko aziyamamaza. Ubwose wasobanura iki harya no kwandika interuro imwe yonyine bikunanira kuko utasomye neza ibyo abanyamakuru banditse. Mwigira ba bamenya gusa.

      • nonese abiyamamaje mbere ababikoze batigeze babitangaza GUSA IYO UVUGA KO ARI MU MATORA YA 2017

  • I like this girl. We need change kabisa. Kuba uyumukibwa atinyutse nibyiza. I will vote her

    • Diane Rwigara ni mumureke tuzamushyigikira.Ntapfana ijambo.Njye ndana mukunda afite uburanga,avuga atuje,ni umunyarwandakazi mwiza rwose.Nzagutora sha umva ko bavuga

    • Diane Rwigara ni mumureke tuzamushyigikira.Ntapfana ijambo.Njye ndana mukunda afite uburanga,avuga atuje,ni umunyarwandakazi mwiza rwose.Nzagutora sha umva ko bavuga

  • Nabandi baracyaza!
    Kandi biremewe.
    Ahubwo nibiyongere turebe ko uburo bwinshi bugira umusururu
    Ariko uwo bazahanga mbona bibaye byemewe no mumu bwongereza kuko uko bavuga Kagame Paul birenga inyura bwenge

  • Kabisa twese duhaguruke twitange dushyigikira Rwigara Diane. Nanjye biranshimishije pe. Ahubwo amatariki aradutindiye ngo tumukorere political campaign.

  • Abantu hano baza bakangana ngo aririwe ntaraye ngo ntimuzamutora, hari uwabategetse kumutora se? cg yigeze abasaba kumuririra, wakwiyamamaza utakwiyamamaza watora utatora waba umukire wareka gukora ukaba umukene, twese ni hahandi tuzapfa ariko aho gupfa warabaye imbwa mu buzima nibura wapfa waragize icyo ukora warabaye umugabo, njye aho gupfa narandikaga comments gusa ngo umuntu aririwe ntaraya napfa nariyamamaje nibura bakajya banabinyibukiraho naranatanze n ibitekerezo byubaka, go girl, njyewe candidature yawe nibayemera nzagutora pe nihagire n abandi biyamamaza ahuhwo

  • genda wamwaliwe uruwambere rwose ndagushyigikiye kd komereza aho nutanatsinda uzaba uwakabiri diani oyeeeeeeeeeeeeeee

  • Hahahaha harya kwiyamamariza kuyobora urwanda bisaba iki ra?

  • Abagore bahawe ijambo rwose nibiyamamaze ntawababujije. Gusa sinzi ko bizamworohera kuko abanyarwanda ntibakunda abantu bameze nk’ibimanuka cg baza nk’iya gatera, ngo baje kuyobora! Basigaye bazi kureba kure bakamenya uwabagirira akamaro kandi nkuko mbona babigaragaza mbona bashaka ko PK akomeza kubageza kuri byinshi.

    • Ariko kuki usanga abantu bandika bashimagiza leta bacinya inkoro abandi ukumva rwose biyemerera ko bafite ibibazo bibugarije no kurya barya bibagoye babanje gusenga nyamara ukumva barashimagiza leta…bagasa nkaho bashaka kuvugako ubukene n ubushomeri bafite aribo ubwabo babwitera…ukumva bavugako rwose Kagame na leta ye ari Imana y i Rwanda…njye ibi mbyita uburyarya kandi na Perezida Kagame azi neza ko abamushimagiza kandi bafite ibibazo bigaragara baba bamuryarya bikaba bituma nawe ababera indyamirizi.Mukamubeshyako mumukunda nawe akababeshyako azi ko mumukunda kandi ko nawe abakunda…birashekeje kabisa

    • Ariko kuki usanga abantu bandika bashimagiza leta bacinya inkoro abandi ukumva rwose biyemerera ko bafite ibibazo bibugarije no kurya barya bibagoye babanje gusenga nyamara ukumva barashimagiza leta…bagasa nkaho bashaka kuvugako ubukene n ubushomeri bafite aribo ubwabo babwitera…ukumva bavugako rwose Kagame na leta ye ari Imana y i Rwanda…njye ibi mbyita uburyarya kandi na Perezida Kagame azi neza ko abamushimagiza kandi bafite ibibazo bigaragara baba bamuryarya bikaba bituma nawe ababera indyamirizi.Mukamubeshyako mumukunda nawe akababeshyako azi ko mumukunda kandi ko nawe abakunda…birashekeje kabisa

  • Heee! Ubwo se murabona uwo mwana afite 35 ans isabwa?? Wenda press conference akoresha iraba ivuga ku bindi ariko kwiyamamaza ho ntibishoboka. Keretse wenda ubutaha (mu myaka irindwi).

  • Yes Diane! We are behind you!

  • Sha nazamutora nshyizeho umwete. Diane Rwigara 2017 #YesWeCan

  • Iyo utuye ubwato munyanja butagira umusare niwowe ugomba Kuba nyirabwo. URWANDA nurwa Kagame naho ibyo murimo ntabukwe butagira abavumba.

  • Haaahaaaa birasekeje

  • Muraje musabwe nimisoro yambere ya 94 kuva mukiri kibuye

  • AHAAA!!.. NDUMVA IBINTU MUMINSI IRIMBERE KURABA BASHAKA KUYOBORA U RWANDA BIZABA ARU BURYOHE PE !

  • wa mugani se buriya agejeje kumyaka yo kwiyamamariza kuri uriya mwanya ra?kombona akiri muto?imyaka 35 isabwa nayibura azaze mwongerereho pe

  • Hhh,yago Rwigara we,Kagame yimirije abagore imbere abagabo tuba inganzwa mungo none bagiye no kumukura murugwiro ndagatora maman, nzatora nde ndekende ra,ko uwo mudame mukunze kd na kagame nkumva ntamuvirira.ni ukunaga igiceri hejuru nkakora tombora

  • @ Mutako Jacques, ndagusuzuguye cyane. Ngo n’abandi nta achievements bafite usibye kurasa???? Wowe se ahubwo kurasa urabizi? Ikibi ni ukurasa UGATSINDWA nk’uko byababayeho none ipfunwe n’umujinya bikaba bibavugisha ibitakaragasi nk’ibyo uvuga. Iyo urashe UGATSINDA ni achievement ikomeye cyane kuko uba werekanye ubutwari. Ok? Ziba aho rero

  • Haha ibi babyita kwigirigita ugaseka

  • Ariko hari ibinsetsa umuntu ntaravuga im igabo n’imigambi none ngo uzamutora!! Nonese dutora isura cg izina ko kugera ubu njye aribyo nzi kuri uyu mukubwa cg mugore. Nta na CV ye bashyizeho none ahise abona amajwi, ese aho ntibyaba ari ughutera cg kuryoshya inkuru, bitabaye no gushyushya imitwe abasomyi!! Ndakeka u Rwanda rukeneye umuyobozi utanga gahunda zifatika zigirira abanyarwanda akamaro!! Amarangamutima ntacyo yatugezaho rwose!!! Gusa ntihagire uwo mbangamira njye ni uko mbyumva.

    • @remi wikabya sha! ubuse abatwikira abana mu muhanda ngo nuko ari inzererezi nibo twagakwiye gutora! ubuse inzara igiye kwica abantu convention center yari yarara itaka? twabuze ubwenge ahubwo ! ubonye iyaba ari na museveni byibura waje kwiyamamaza ngo urebe

      • Nonese @Joe, sinanze ko yiyamaza ariko natangajwe nabamuhaye amajwi batarumva imigabo n’imigambi ye!! Ubu se hari ikikwereka ingamba azanye zo gukemura ibyo bibazo uvuga. Wasanga ahubwo azabishyira irudubi!!

  • Harya Diane agira imigabo ra?

  • Agira umugabo?

  • buri wese wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo kwiyamamaza. twemere demokarasi igere i Rwanda.

  • najye ndiyamamaje!

  • Jyewe rwose nta kibazo mbibonamo ko uyu mukobwa wa Rwigara atanga dosiye ye, ababishinzwe basanga yuzuje ibyangombwa akajya kuri list abashaka kumutora bakabikora.
    Gusa ikibazo umuntu yakwibaza ni ukuntu uyu mwana wari usigaye areberera abavandimwe be ku by’ibikorwa byinshi ise yabasigiye ahise afata umugambi wo kwiyamamaza ku mwanya ukomeye nk’uyu, mu gihe umuryango utari bwashire n’impumu nyuma y’ibyawubayeho mu myaka 2 ishize. Aha niho bitera kwibaza no gutekereza ko hari abandi bantu bamugiye mu matwi, bakamushuka kuko uretse ibyo abari gushyushya imitwe bandika ko bazamutora batazi n’icyo azaza avuga, simbona Diane yayoboye Abanyarwanda. Keretse niba ari ugukopera umunyemari mugenzi we Don Trump akibwira ko nawe bishoboka!!! Mwifurije amahirwe masa…..

    • Kuyobora ho ashobora kuyobora kuko niba agiye kwiyamamaza ariyumvamo ubushobozi,ndetse byonyine kubitangaza ni ubutwari bukomeye.. Ikibazo ahubwo niki: Ese canditure ye iramutse yemewe, uyu mukobwa yabona majwi amugeza mu Rugwiro?

    • IKIKUBWIRA KO UMURYANGO WABO UFITE IMPUMPU NIKIHE? NONESE KWIYAMAMAZA NIKIBAZO KUBURYO UMUNTU UWARIWE WESE ATABIKORA IGIHE YUMVA ABISHAKA? KUKI WUMVA KO BIRANGIYE KUMURYANGO WABASIGAYE KWA RWIGARA MUGIHE UYU MUKOBWA/GORE YABA YIYAMAMAJE, ESE HARI INGARUKA WABA UTINYISHA UYU MURYANGO BYABA BYIZA UTUMAZE AMATSIKO

  • hahaaaa bantu b Imana ndabona ibi bintu nta kibazo mureke abantu biyamamaze kuko igihugu cyacu kigendera muri democratie uwo tuzumva afite ibitekerezo byiza cyane kurusha abandi niwe tuzatora .

  • MUVANIMWE DIANE, ntiwumve amagambo y’ababantu bakogagiza. Urabona ko ari abahubutsi buzuye amarangamutima.YEGO ntiwabura 0,05%, ariko igihe cyawe ntikiragera. Rwose ba uretse gato, ureke nawe gukoreshwa n’amarangamutima, utiyima amahirwe wenda wari ufite mu myaka 7 irimbere. Ariko ubu twese turashaka PAUL, twahinduye itegekonshinga ariwe dushaka ntawundi.Bitari ibyo twaba twaramubeshye.BURETSE GATO rero utaducanganyikisha ,cyeretse niba aribyo ushaka.BYAMBABAZA CYANE.

    • @Gahuzamiryango, wowe nande mushaka Paul? Jya wivugira ureke kuvugirabandi babivuga kugirango bucye kabiri.

  • @ UM– USEKE
    Banyamakuru b’umuseke muzambarize Diane Rwogara Impamvu ari umuhezanguni, muzamumbarize impamvu agendera kurondabwoko kandi azi neza aho irondabwoko ryagejeje urwanda. Ibimvuga si ukumubeshyera kuko niwe wivugiye n’umujinyamwinshi kuri youtube avuga ngo leta yurwanda niyo yishe se yongeraho ati kuki leta yica abatutsi kandi hari abahutu bokwicwa!

    • nawe yararibwaribwaga

    • zana link tubyiyumvure kuki ushaka kuyobya abasomyi

  • ariko nkubwo murashya mwarura iki kweli?ubwo iyi nyigaguhuma ngo ni Diane rwigara niyo yabatesheje umwanya?uhuuuuuum namwe murinkawe kabisa,ngaho ngo muzamutora da!nababwira iki ,mutora isura c?hhhhh muzashingira kuki c ra?uhuuuum hano harimo babwenge buke benshi

  • hhhh ngaho da! thanks great Karisa,ubwo kweli urumva icyo kijinga cyagezahe abo cyayobora uretse kubata mumanga?uhuuuuuuuuuu !akumiro n’amavunja

  • Kuyobora igihugu byahindutse nka ya tayali abana bakina!!!

  • muragira ngo abyerekanire he? ko nabo uvuga bafite CV bafite aho bahereye nabo ntibavutse bayobora na Habyarimana nubwo twari bato abakuru batubwira ko ntawiyumvishaga uwamusimbura twese nta wavukiye kuyobora amahirwe agomba kungana. uyu mwana w’umukobwa ko yafatiriwe passoprt ntaho yemerewe kujya muragira ngo akore iki? wirukankana imbwa kera ukayimara ubwoba. Kandi aje igihe gikenewe ubundi hatabayemo kata twumva uyu 90% yayazamukana courage rwose abateze umutego ubu ntiyanafungwa amezi 6 cg ngo ashinjwe ingengabitekerezo Diane uje nk’ihwa kbsa mu kirenge ubu amanama ndabizi yatangiye.
    Diane courage

  • Congratulation Diane , ntago ari umwana ,nta n’umunyarwanda usinziriye utakibona uko ibintu bimeze niyo bijya ,azi neza ko gutsinda bitashoboka ariko arashaka kugaragaza imigabo n’imigambi ye ,impinduka zikenewe kuri byinshi tubona . Abamutera ubwoba rero bo ntibazi yuko wirukanka ku muntu kenshi yageraho akagushira ubwoba !!
    Ni uburenganzira bwe ,kdi n’Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo guhitamo uwo bashaka .

  • Arko nge numva umuntu wese yatanga igiteterezocye kunkuru runaka arko hatabaye gutukana nokwandagazanye nkaho ababikora harikindi bapfa niba ibyumuntu runaka atanze nkigitekerezo ntibivuze ko kuba bidahuye nibikurimumutima cg nibyo utekereza muba mubaye abanzi ibyiza rwose mwajya mutanga ibitekerezo byubaka apana gutukana nokuzana urwango mumitima yanyu nkaho uwomuriguhangana umuzi kubyizo mpamvu ngaye abantubose bagaragaye batukana kubwiyinkuru kdi mbasabiye imbabazi kumana.

  • Ariko abashyigikiye Diane mwari mwamwunva ibitekerezo afite. njye ngisoma iyi nkuru nashatse kumwunva jya kuri youtube numbwambere nunvise umuntu ufite ibitekerezo bidafatika pe. umuntu uvuga ngo imihanda mucyaro ntacyo imaze!!! ngo ntamodoka bagira? nonese naba President azabasura ate mundege? hahahha cg ubuhahirane hagati yimidugudu buzashoboka bute? ubucucu gusa!!! nonese ntibazaza nikigali guhaha? bazazanwa niki niba ntamihanda bagira? ngo kubaka imihanda ntacyo bimaze kweli??? nahise nfunga kuko nunvise arumwana wumukire uziko umuhanda ugendamo imodoka ifite nyirayo gusa nta public transport ibaho…. ngo Hotel ntacyo zimaze? nkaho ataziko nta kindi dufite usibye ubukera rugendo! nibajije ahubwo yiga ayo yagiraga birancanga pe. uyu we rwose ntabitekerezo bye. muziko arutwa numwe wo muryoshyaryo nubwo nawe ntabye ariko at least kabisa

    • sha niba nawe ntiriwe upinga pinga ubanje kujya kumva ibye.uyu mugore agira amaconfidance utamenya.

  • Mumbabarire nisabire Diane nubwo ntamuzi kweri habuze umuntu ubagira inama mwakoze business ko isi ari ngari.
    ubu muraho muri shyushya umutwe hejuru y urupfu rwa Papa wanyu,nabagira inama ngo hagararira aho naho ubundi uraje ushyuhe umutwe ushore ibyasigaye aho kubibyaza inyungu
    Amaso abereyeho kueba kdi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva.

  • Diane we wishinge sowanyu Ben rutabana uzayatamo .

  • Nawe si wowe ni nyokorome ukoshya yigaramiye mu bufaransa!uzumirwa

  • Diane Njye namugira Inama yo kwikuramo imigambi yose ijyanye na politike, hanyuma akicururiza dore ko abishoboye. Ibindi akabiharira FPR,…. kugeza igihe izananirirwa. Ubwo kuzayobora u Rwanda azabirage abazamukomokaho, nk’abana n’ abuzukuru kuko kugeza icyo gihe FPR izaba igikomeye.
    Ibindi Mukobwa mwiza urangiza amafaranga yawe, kandi wenda mufite n’amadeni hirya no hino.

  • Harya bariya bana b’inzererezi biciwe batwitswe ……ngo tuzatora? agahinda we

  • amadeni se yagusabye kuyamwishyurira mwagiye mureka kwivanga mubuzima bwabantu banza wishyure ayawe naho aya Dianne ntakureba ntanuzayakubaza

  • mwica undi mwana intege ndibaza ibyabaye muri america byakabahaye isomo gutorwa cg kudatorwa bigaragazwa na commission y’amatora mureke kuyivangira mukazi,muravuga ngo ntazatorwa se uzatorwa ninde ko ubu abakandida bose bafite amahirwe angana

    • @Kwizera Lambert;nta mukandida u Rwanda rufite kugeza ubu kuko commission y’amatora itaratangira kwakira kandidatire ngo yemeze abakandida bemerewe kwiyamamaza;bityo aba bose twabita abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Urakoze!!!

  • Uyu mwana w’umukobwa ni igitangaza!
    Yemwe yemwe yemweeee, candidature ye niyemnerwa nanjye nzamutora kandi nzamwamamaza!

  • Akumiro n’inda amavunja arahandurwa!

  • Buriya Diane ntabwo azakoresha amafranga y iwabo. Hari ba rutuku bamubeshya ngo bazamutera inkunga mu matora. Sinibuka rayri na rukokoma barayamuhaye abo ba rutuku araza ayanyanyagiza mu baturage ngo arashaka amajwi sinakubwira. Ubu se ko atakivuga? yarashaje ni kera erega.
    Nawe rero reka bamuteshe umwanya ngo baramushyikiye. Dia ubure gukora business wamugani wa benshi ngo urirukira politique.

  • Ntabwo ari inkuru nyinshi zigeza ku bitekerezo ijana biyitanzweho. Ni ukuvuga ko iyingiyi izanye agashya pe! Yasomwe birenze ibimenyerewe.

  • Haha uyu mukobwA rwose aranyemeje. Yabanje akaba na Perezida w’Ikipe nibura nka RUTSIRO FC akareba ko Perezida amera? Abakiga baravuze ngo “ENKOBE EKACUGANA N’EBARE NGO EBIRAKWATE N’EBYA MUGISHA”

  • ARIKO njye narumiwe umuntu aba nta nigikorwa cye nakimwe kizima tuzi ngo yiyamamaje .

  • Mubyunve neza bavandimwe intambwe urwanda rwateye iragaragara kuri buri wese diane ntawumwangiye kwiyamamaza gusa nawe Nina afite byo guteza urwanda imbere ntitubyanze ariko rwose ntabwo dukeneye umuntu aza kutujagaraza atazi icyo kuyobora igihugu bisobanura nabandi bari rwose tuze twiyamamaze ariko tubivanemo imikino plz aho twavuye nikure ntidukeneye gusubira inyuma rwose tubikore mumutuzo

  • uyu mukobwa arishimga ibigarasha azumirwa .

  • Ubwo utunoti yari yifitiye araje adusesagure abanyamugi bayarye ubundi bimucange asakuze ngo bamwibye amajwi kandi yiboneye 0.000 3% hahhahha Rwanda we waragowe pee.

  • Reka dutegereze imigabo nimigambi ye kuko ni uburenganzira bwa buri munyarda wujuje ibisabwa na komisiyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika y’u RDA. Courage munyardakazi muto. Kwitinyuka ntako bisa

  • Uyumukobwa yabaye comedienne kuva ryari?cg afite traumatism yamurenze,ndiwe nakwishakira umugabo,abanyarda ntago turi ibikinisho by’abana plz!!,uyu ntiyanayobora n’ishyirahamwe ry’abavumvu cg abantonzi!!wapi

  • kuyobora igihugu subunini cyagwa ubuhangange ndetse sina mashuri meshi cyagwa amafaranga meshi oya mujye mukurikira amakuru mwunve aho wamugwizatunga womuri USA bimugejeje yifuza kubivamo ariko ntibishoboka kuko yamaze kurahira uzunva rero afite iyo mpano nakubwiriki azanyeganyeze yunve.Ariko aho umunyarwanda agezubu suwo gukinishwa nabifuza ibyo badashoboye.courage

  • Imana ikurinde abamarayika bo mu ijuru bakubere abarinzi, ndakumva mwana w’Imana ibi byose urabikoreshwa n’agahinda.

  • Ariko ukurikiye impande zombi mu magambo byagutera kwibaza.Kuki bamwe bumvako birangiye ku watanze igitekerezo cyo gutanga candidature ? Ese kuki wabona ko uruhande rumwe rufite amahirwe kurusha urundi ? Ibi byose ntampamvu ikibisumba byose ni ukwicecekera naho uhagaze ukahagarara nkawe, ugashikama kukuri ubundi ugategereza umusaruro ikiciro ku kindi.

    • None se ko Abanyarwanda ari twe tuzatora, kuki wumva ko tutagira icyo tuvuga ku muntu wagaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Igihugu? Aha nta mpande zihanganye, ahubwo buri wese aravuga uko abibona. Nanjye reka mbibwirire; Nta kimanuka nifuza cyangwa nashyigikira ku buyobozi bw’Igihugu cyacu kuko nta byago turimo. Abari mu kaga nibo batoragurwa n’ubonetse wese, byaba amahire akabakurayo. Ubu turi mu mudendezo. Ibibazo buri wese afite niko isi iteye ariko nta byacitse ya rusange ihari. Niyo mpamvu uzaza wihandagaza ngo arashaka kuyobora azabanza ibigwi bye byerekana ubushobozi afite. Urwego Igihugu cyacu kigezeho uyu munsi, si urw’abagerageza amahirwe kandi si urwo kuyoborwa hagamijwe guhoza amarira y’ufite ibibazo bye byihariye. None se buri wese ufite agahinda ke yifuje kuyobora twabona aho dukwiza abayobozi? Ahubwo se uretse gutura agahinda ke abo yita ko ayoboye ikindi yabamarira ni ikihe? Niba hari ibibazo ubona ushaka gukemura mu muryango nyarwanda, nkeka ko biri no mu yindi miryango hirya no hino ku isi, shinga ishyirahamwe rigamije kunganira mu kubikemura nibura hazagaragara ibigwi byawe babone koko ko ufite uburyo bwihariye bwo kuyobora imbaga no kuyobora gahunda runaka ziteza abantu imbere. Naho ubundi, ngaho igire mu kibuga, umwanya n’agafaranga ni ibyawe. Ariko nabwo uzaba wanditse amateka da! Kura ujye ejuru yee!

      • Niba se turi mumudendezo, nta bibazo byihariye dufite nkuko ubivuga, watubwira impamvu batujyanye mu nzibacyuho? Nshaka ko unsobanurira ahongaho? Iwacu dukora buri gihe macuri.

  • Jyewe rwose uriya mwari murinyuma 100/100

Comments are closed.

en_USEnglish