*Avuga ko Perezida Kagame bazahangana ari intangarugero muri Afurika Umwe mu bamaze gutanagaza ko baziyamariza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Mpayimana Philippe aravuga ko aramutse agize amahirwe agatorwa azahita akuraho Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ahubwo agashyiraho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Mpayimana wagaragarije Itangazamakuru imigabo n’imigambi ye kuri uyu […]Irambuye
*Bavuga ko mu Rwanda ntawe uhutazwa kuko Leta igendera ku mategeko,… Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bavuga ko mu gukemura amakimbirane ntawe ukwiye gukoresha imbaraga zigira uwo zihutaza kuko kurwanya ikibi bisaba guhagarara mu kuri ko kugaragaza ibitagenda. Bavuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mateteko bityo ko bigoye kuba hari abantu bahohoterwa. […]Irambuye
Umuyobozi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu Pastor Bishop Jean Sibomana yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Kane umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana yaraye atawe muri yombi kubera impamvu atifuje gutangaza kuko ngo bikiri mu iperereza rya Police, ifatwa rye rikurikiye irindi ry’abandi batawe muri yombi mu minsi mike ishize. Ibi kandi […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwita no gufasha abana by’umwihariko abakobwa bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside, Umuryango ‘Hope and Peace foundation’ yashinze ubu ufasha abagera ku 139 ariko bashobora kwiyongera. Honorine Uwababyeyi avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze abana bavutse muri ubu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Abihayimana bo muri Diyosezi ya Kabgayi batangiye gurahwaba amasomo arebana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA yababwiye ko gutakaza Ubunyarwanda byatumye n’u Rwanda rutakaza ubuso rwari rufite. Aba Bihayimana bahawe ikiganiro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA wabanje kwibanda ku ikarita y’u Rwanda, n’amateka y’ukuntu Afrika yagabanyijwemo […]Irambuye
*Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko Army week uyu mwaka izaba yagutse Kuri uyu wa kane mu karere ka Kicukiro ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Police, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abaturage batangije igikorwa cya Army-Week kizamara amezi abiri batunganya mu gishanga cya Nyandungu cya Hegitari 17 ku gice cy’ahitwa “ku mushumba mwiza”. Iki gishanga kizahingwamo imboga. […]Irambuye
Raporo nshya y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko kubera imiyoborere mibi n’imikorere mibi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bituma abahinzi babura imbuto nyamara zaraguzwe, dore ko ngo hari nk’izifite agaciro ka miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko. Mu gihe mu myaka nk’itatu ishize abahinzi b’umwuga bataka kutabona imbuto ihagije, banayibona […]Irambuye
Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abakozi ba Rwanda Inspiration Back Up, basuye urwibutso rwa Kabgayi kuri uyu wa gatatu banaremera abapfakazi 22 bo mu karere ka Muhanga. Ibyo bikorwa byabanjirijwe n’umuganda rusange yabanje gukorana n’abanyeshuri ba St Joseph kuri urwo rwibutso ruri mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro yagaragarije Inteko ishinga amategeko imitwe yombi uburyo ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016, yagaragaje ko hari amafaranga agera kuri Miliyari 1.6 yasesaguwe, na miliyoni 906 yanyerejwe. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yagaragaje ko muri rusange mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015/16, hari Miliyari […]Irambuye
*Yavuze ko Me Evode na P. Celestin Rwigema bamushinjuye muri USA, *Ngo yarokoye abantu 52 bahigwaha muri Jenoside. Mu rubanza ruregwamo Dr Leopold Munyakazi ukekwaho gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari komini Kayenzi (Kamonyi y’ubu) kuri uyu wa 03 Gicurasi yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ariko aza gusohoka mu cyumba aburaniramo iburanisha ritarangiye ariko […]Irambuye