Rusizi: Ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange Umudugudu wa Rusayo abaho uyu munsi batangajwe cyane n’ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri.
Aka gasekurume kavutse ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere.
Mu minsi ishize muri aka gace hari inka nayo yabyaye inyana imeze gutya nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije Umuseke.
Abaturage benshi bahise bahurura kureba iby’iyi hene idasanzwe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru aka gahene kari kakiri kazima.
Felicule Bimenyimana veterineri w’Umurenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko kubyara gutya bidasanzwe ku ihene gusa ko ari ibintu bibaho, ngo ni ‘malformation congénitale’ ku itungo ishobora guterwa n’ibintu binyuranye.
Yasobanuye ko atari amarozi nk’uko bamwe mu baturage ba hano babivugaga uyu munsi, bahereye no ku nka yabyaye itya ubushize.
Ahandi ku isi inyamaswa zirisha zagiye zibyara gutya abahanga basobanuye ko biva ku miti iterwa ibihingwa “non-genetically modified (GM) crops, pesticides” iyi miti ngo ikaba itera amatungo arisha kubyara gutya nk’uko byagaragaye cyane muri Argentine kuko iba irimo ibinyabutabire (chemicals) bitera imbyaro zidasanzwe nk’izi mu matungo.
Uwitwa Bujan Silvana ushinzwe ikigo cy’ibidukikije kitegamiye kuri Leta muri Argentine (Bios Argentina) umwaka ushize yavuze ko iwabo ndetse n’ahandi hanyuranye ku isi hari ingaruka ku matungo avuka adasanzwe kubera imiti iterwa mu byo amatungo arisha ngo bikure vuba cyangwa ntibyibasirwe n’indwara runaka.
Iriya miti (ihindura ibihingwa bikera vuba cyangwa bikarindwa indwara runaka) ibinyabutabire biyibamo kandi ngo bigira n’ingaruka no ku bantu mu ikoreshejwe cyane kubyo abantu barya.
Muri Gashyantare umwaka ushize i Kirehe havutse abana bafite imitwe ibiri n’igihimba kimwe (Dicephalic parapagus) ni ubwa mbere mu Rwanda hari hamenyekanye abana bavutse bameze batya. Ntabwo bagize amahirwe yo gukomeza kubaho.
Hashize amezi ane gusa, i Kirehe nanone havutse abana bafite igihamba kimwe, nabo ntibakomeje kubaho.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
6 Comments
Izi ningaruka za OGM abazungu baza kumena muri Africa abihugu byose byaranze ibihugu byemeye ni Nigeria, Uganda,Rwanda kenya..kuza kugerageza ibintu iwacu iwabo banze ngo turigenga? gon dufitz ubusugire na demokarasi? Biteye agahinda gusa;
Koko se?wampa link iri professional y’ibyo uvuze nanjye nkisomera?
Gusa GMO no muri USA nizo zuzuye gusa tu.niyo mpamvu obesite,hypertension na cancer bibamereye nabi
iyi OGM ivuga iki! iyo bihinnye gutya haba igihe tudahita tubyumva twese.
OGM: Organisme Génétiquement Modifiée.
Ni nko kuvuga ikinyabuzima cyahidiriwe uko kigomba kororoka cyangwa kubaho niba mbisobanuye neza
Umunyamakuru wanditse iyi nkuru, haraho watubeshye. Ntabwo umuntu wambere ufite imitwe ibiri yabonetse iKirehe umwaka ushize.iyo uvuga uti nibwo bwambere wabyumvise! Hari ibindi bitaro bavukiyemo kdi muRwanda. Hashize 12yrs njye mwiboneye. Ntuzemeze ibyo utakozeho research.
Isi igeze kwiherezo bavandi
Ibi. Nibyo bavuze
Comments are closed.