Digiqole ad

Kagame yashimiye Global Fund ku musanzu itanga mu kurwanya SIDA n’ibindi byorezo

 Kagame yashimiye Global Fund ku musanzu itanga mu kurwanya SIDA n’ibindi byorezo

Mu nama nyobozi ya 37 y’Umuryango ‘Global Fund’ yitabiriwe n’abanyamuryango 260, Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango ku bufatanye bwiza ufitanye n’u Rwanda mu kurwanya ibyorezo nka SIDA n’Igituntu, n’ibindi.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo mu nama ya Board ya Global Fund ibera i Kigali

Perezida Kagame yavuze ko ‘Global Fund’ ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda muri gahunda yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Kubera ubwo bufatanye, ubu Abanyarwanda benshi babona imiti indwanya ubwandu bwa SIDA,…imfu zikomoka ku Gituntu na Malaria zaragabanutse cyane,… ndetse ibi byatumye Ikizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda cyiyongeraho imyaka irenga 20.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho byose bitari gukunda iyo hatabaho ubufatanye busesuye mu rwego rwo kuzamura ubuzima burambye.

Ati “Uwavuga ko Global Fund  ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu mateka yacu ntiyaba abeshye. Gukorana mu gukemura ibibazo by’ubuzima bigaragaza ko dufite ubushobozi bwo gukemura n’ibindi bibazo isi ifite.”

Yavuze ko ‘Global Fund’ yazanye uburyo nyabwo bwo gukorana kandi butikanyiza budakwiye gufatwa nk’ubusanzwe.

Perezida Kagame ashimira inkunga y’ikigega Global Fund, yavuze ko izakomeza gufasha u Rwanda mu kuramira ubuzima hirya no hino ku isi.

Ati “Kugira ngo ikigega Global Fund gikomeze gukora neza, birasaba gukomeza gukora neza, gitanga umusaruro,…Mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu bihugu aho kwikorera imishinga yayo, bituma Global Fund igera kuri byinshi kurutaho.”

Yashimiye kandi by’umwihariko uburyo ikigega Global Fund gishyira imbaraga mu gukorera mu mucyo no kugaragariza abantu icyo amafaranga yakoreshejwe.

Ubuyobozi bwa Global Fund burakorera inama mu Rwanda mu gihe, iki kigega kiri guhangana n’ibibazo byo kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa n’imishinga gifite mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi byo guhangana n’icyorezo cya SIDA, Igituntu na Malaria.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2013, ‘Global Fund’ yagombaga kuba Miliyari 13 z’amadolari ya America, hakaboneka Miliyari 11.70 gusa. Hagati y’umwaka wa 2014-2016, bwo ngo hagombaga kuboneka Miliyari 15 ariko tariki 08 Kamena 2016 ubwo twakoraga inkuru ivuga kuri ibi bibazo hari hamaze kuboneka Miliyari 12 gusa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba na Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bari muri iyi nama ya Global Fund
Iyi nama ya Global Fund iraba ku nshuro ya 37 ariko bahisemo ko ibera mu Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abayobozi ba Global Fund mu ifoto y’urwibutso

Amafoto @ Village Urugwiro

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • NIYO YAYO NANJYE MWENYEWE NDAMUKUMBUYE.

    mtoto wa mzee.

  • Prezida wacu akomoje ku izamuka ry’icyizere cyo kubaho cy’abanyarwanda, kingana n’imyaka 65. Ibihugu bya Afrika bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kurusha abanyarwanda ni icumi gusa: Algérie (78), Tuniziya (74.4), Maroc (74), Cap-Vert (73.3), Seychelles (73.1), Libya (71.6),Misiri (71.1), Sao Tome & Principe (66.5 ans) na Sénégal (66.5).

    Ibihugu bibarwa ko ari byo bifite icyizere gitoya cyo kubaho muri Afrika, ni: Swaziland, (49), Lesotho ( 49.8), Centrafrique (50.7),Sierra Leone (50.9 ans), Côte d’Ivoire (51.5), Tchad (51.6 ans), Angola (52.3), Nigéria (52.8), Mozambique (55.1) na Guinée-Bissau (55.2 ans).
    (Source: https://www.mays-mouissi.com/2016/03/21/afrique-pays-vit-on-plus-longtemps/.

    Turusha icyizere cyo kubaho abaturage b’ibihugu nka Congo Brazzaville (61.7), RDC (58.27), Afrika y’Epfo (56.74), Uganda (57.77), Kenya (60.95), n’ibindi byose bya Afrika tutarondoye (source: https://fr.actualitix.com/pays/afri/afrique-esperance-de-vie.php).

    Mu yandi magambo, u Rwanda ni igihugu cy’agatangaza pe!

  • Mu icumi bya mbere nibagiwemo Iles Maurice (74.4).

  • Umuseke.com murakoze kuri iyi nkuru .Ariko icyo mbanenga ni kimwe muge muba Professional kandi muhe icyubahiro abakigomba iyo mutangiye inkuru mwandika ngo Kagame yashimiye Global fund twamenya ari Kagame wuhe ko dufite benshi nge ntekereza ko byaba byiza mwanditse muti Perezida wa Repuburika Kagame cg wenda muti Perezida Kagame kugirango nubonye iyo nkuru na mbere y’uko ayifungura amenye uwo yerekeyeho,ikindi afite title mugomba kuyibanza imbere ye .Nge niko mbizi kdi nabyize .cyari igitekerezo kdi ntibyababuza gukomeza kuba ikinyamakuru kiza kigenga.Ndabashimiye

Comments are closed.

en_USEnglish