Mu burenganzira bwa muntu ngo amakimbirane agomba gukemurwa ntawe uhutajwe
*Bavuga ko mu Rwanda ntawe uhutazwa kuko Leta igendera ku mategeko,…
Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bavuga ko mu gukemura amakimbirane ntawe ukwiye gukoresha imbaraga zigira uwo zihutaza kuko kurwanya ikibi bisaba guhagarara mu kuri ko kugaragaza ibitagenda. Bavuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mateteko bityo ko bigoye kuba hari abantu bahohoterwa.
Bamwe mu bahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi itatu bahugurwa uko barwanya ihohoterwa ariko bakabikora mu buryo budateza irindi hohoterwa.
Umuhazabikora w’Umuryango STRADH uharanira uburenganzira bwa muntu, Kanamugire Epimaque avuga ko kuva kera Isi yagiye yugarizwa n’amakimbirane ariko ko hari abantu bagiye baharanira kuyarwanya kandi batagize uwo bahutaza.
Avuga ko aho akarengane kagaze hatabura amakimbirane, akavuga ko ari yo mpamvu bahuriye hamwe n’abarinzi b’uburenganzira bwa muntu kugira ngo bamenye uko bagomba kwitwara mu kurwanya akarengane.
Ati « Amakimbirane tugomba kuyakemura tudakoresheje ihohoterwa, iyo agiyemo iryo hohotera bibyara irindi hohotera ariko wowe ukemuye amakimbirane nta violence bitanga ibintu bizima. »
Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu avuga ko umuryango nyarwanda w’uyu munsi wugarijwe n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango.
Asaba ababana kwihanganirana. Ati « Bakwiye kumenya ko amakimbirane adakemurwa n’andi ahubwo ko akemurwa no kwihangana ukareba umuti urambye. »
Rutikanga Tite Gatabazi wahuguye aba barinzi b’uburenganzira bwa muntu yavuze ko ushaka kuba imbarutso y’impinduka mu muryango mugari akwiye kubanza akimenya ubundi agahagurukira kurwanya ikibi atagize uwo ahungabanya.
Avuga ko uharanira ukuri atajya atsindwa kabone n’iyo yaba ahangaye n’abanyabubasha ariko amaherezo ukuri kuraganza.
Rutikanga avuga ko ari kimwe no gukemura amakimbirane, akavuga ko ushaka gukemura ibibazo biri hagati y’abantu; y’amatsinda cyanwa y’ibihugu agomba kubanza kumenya intandaro y’ibibazo ubundi agakoresha uburyo butandukanye bwo gukemura amakimbirane burimu kuba umuhuza n’ibiganiro.
Impuguke ngishwanama mu mwuga w’Itangazamakuru, Ntwali John Williams avuga ko kenshi abantu iyo bahohotewe baba bumva ko umuti ari ukugira uko bagiriwe. Ati « Nka bya bindi byo muri bibiliya ya kera ngo ijisho rihorerwe ijisho. »
Avuga ko ku Isi hose no mu Rwanda hatabura ibikorwa byo kubangamirana mu bantu bidashobora kubura mu mibereho ya buri munsi.
Iyi ngishwanama mu itangazamakuru imaze iminsi itatu muri aya mahugurwa ivuga ko inzira nziza yo kurwanya akarengane ari ubworoherane bugamije gushaka umuti ariko ntawe uvukijwe uburenganzira.
Ati « Hari uko umuntu yagenza bucye, ikibazo akagikemura adahanganye, atarwanye, atangije kandi adahutaje kandi kigakemuka. »
Ngo mu Rwanda ‘ntawe uhutazwa kuko Leta igendera ku mategeko’…
Mu bihugu bitandukanye ku Isi hakunze kumvikana ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abanyagihugu rimwe na rimwe bigakorwa n’inzego zaba iza Leta cyangwa izigenga.
Mukajambo Elisabeth nawe wo mu muryango wa STRADH avuga ko basanzwe bagira inama abahuye n’ihohoterwa ariko ko badakunze kuba benshi kuko n’abahuye naryo hitabazwa itegeko.
Ati « Turi igihugu kigendera ku mategeko ahanini ntiwavuga ngo hari umuntu uhohoterwa mu buryo runaka kuko Leta iba yarafashe ingamba kugira ngo hatagira uhutazwa, igihugu gifite politiki (imirongo) zitandukanye ariko byose hagambiriwe kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe. »
Muri aya mahugurwa y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, banarebeye hamwe ku ihame rya Demokarasi risaba ko igihugu kigendera ku mategeko, inzego zikisanzura, hakabaho amashyaka menshi, uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa no kugira amatora anyuze mu mucyo.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
amakimbiranese bakemura nayahe ko mumiryango abantu barikumarana? baze mubyaro bakemure ayo makimbirane arigutuma abashakanye baryana.
ibyo bindi bavugango amategeko arubahirizwa namaco yinda ngo bakomeze bishakire umugati mugihugu ntawubahutaje
Ibyo uvuze ni ukuri!!
umuntu wese uhagurutse ahita avuga ngo mu Rwanda nahambere ukagira NGO tuba muri paradizo ! nasomaga Ku bindi binyamakuru ndabona umugabo watemye umugore we, aho umubyeyi yatemye umwana Ikibanza none uyu musaza wo muri uriya muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ati mu Rwanda ho ni paradizo.Harimo ibintu2 : uyu muryango nimushya nturamenyekana cg ngo nawo umenye amakuru mbese urakishakisha icya kabiri nuyu musaza arikuriye ntiyamenya ibibera hirya no hino mu gihugu!
Comments are closed.