Digiqole ad

Ibibazo muri ADEPR: Umuvugizi wayo wungirije na we yatawe muri yombi na Polisi

 Ibibazo muri ADEPR: Umuvugizi wayo wungirije na we yatawe muri yombi na Polisi

Umuyobozi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu Pastor Bishop Jean  Sibomana yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Kane umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana yaraye atawe muri yombi kubera impamvu atifuje gutangaza kuko ngo bikiri mu iperereza rya Police, ifatwa rye rikurikiye irindi ry’abandi batawe muri yombi mu minsi mike ishize.

Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije wa ADEPR ku rwego rw’igihugu/Izuba rirashe

Ibi kandi byemejwe n’Umuvugizi wa Police ACP Theos Badege.

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Sebagabo Leonald na we arafunze mu kibazo cy’imikoreshereze y’imitungo y’idini rya ADEPR kimaze iminsi cyugarije iri torero, Umuseke aya makuru urayakesha umwe mu bantu b’imbere muri ADEPR.

Amafaranga bubakishije Hotel angana agera kuri miliyari enye ari mu bivugwa ko byatumye bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR bafatwa na Police mu rwego rw’iperereza.

Uwo mwenda ngo bagombaga kuwishyura mu myaka 10, ariko nyuma basabye buri Rurembo gutanga amafaranga yo kugira ngo bazishyure BRD.

Abo bayobozi ngo aho kuyashyira muri Bank bayashyira mu mifuka yabo, ariko haracyakorwa iperereza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Ahubwo yatinze gufatwa! numunyamanyanga ruharwa!

    • vuga uzuga wangu. uracumuzwa niki uca imanza

      • Ariko wowe Keter icyo wita guca imanza ni iki?

  • Muzabamenyera ku mbuto bera.

    • Judge yourself before judging others.

  • Usabwimana Samuel, genda wari umushumba ukwiye!!!

    • Urabivuga se urabizi Ezekiyeli yarabihanuye ko bazaziragirana imishito, reka nceceke Tom ntimumuzi kugira ngo agere hariya yarashoye yagombaga rero kubona inyungu zibyo , nibindi bizaza bitari ibi

  • Kubwa Samuel Usabyimana ntabwo ADEPR yigeze irangwa nubujura bigeze aha nubwabwuzi. Leta yacu ihora iri maso nibaryoze ibya rubanda.

  • Ngabo ba pasteur bo mu bihe bya nyuma rero!

  • Uyu Sebagabo siwe wari ukuriye ikiga CICCO cyahombeyemo akayabo k’amafaranga yatanzwe n’abakristo bakaba barabuze irengero ryayo!

    Rwose turashimira Leta ibidufashishejemo abakristo bakaba bagiye guhabwa ubutabera no kumenya neza irengero ry’imitungo y’itorero rya ADEPR.
    USABWIMANA Samuel nagaruke ayobore iri torero, na Viateur asubire mu nshingano ze nka Secretaire General kuko yabaye inyangamugayo yanga ko bariya bagabo bashora ADEPR mu bibazo nyamara bahitamo kumwirukana.

    • Ndabaramukije Amahoro Bavandimwe;

      Ntamwiza Keretse “Imana” bendata bavandimwe, aho kugirango Musenge musaba Samuel cg Viateur, Nidusengere Umurimo w’Imana nogusohoza ubushake bwayo. Niyo yonyine irwanira inshyaka ryiza Umurimo wayo.

      kuko biranditse ngo “Uwizera umwana w’umuntu avumwe”. Ejo Samuel cg Viateur nibabera nka Sawuli muzasenga muvuga iki?

      Ntakiza cy’amarangamitima mubantu, kuko abantu nabantu buntu kandi barahinduka kuko arabakamere, kandi ntamuntu utagira abafana namarangamitima.

      Nimucyo dusengere Umurimo w’imana dufite imitima icyeye, tudacanirana Imanza, ntamashyari, kandi dusengere abakozi b’Imana bafunze kugirango abagaragarize ubwiza bwe.

      Niba mwarizeye mukamenya, gufungwa kwabo harimo umugambi w’Imana, Wenda Imana irashaka gusenya Inyubako zitubatswe nayo muribo ikiyubakira izayo.

      Mugire Amahoro y’Imana.

  • PETER, NAHO MUTAGANZWA Viateri UMUVUGAHO IKI? Eduwari se? Rukundo se? naho Seti? etc etc… NANJYE MFITE ABO NATANGIRA UBUHAMYA ALIKO SINABANDIKA HANO…. Quel lapsus? Peter, ahubwo umusaza Ndyamubili yali umukilisitu mwiza….

    mtoto wa mzee.

  • Inkirabuheri niko zimera. Ntabwo wava inyuma y’imirizo n’amase, maze ngo wikubite nk’ikimanuka mu isayo rya Frw abarirwa muri za milliards hanyuma ngo ibyo biryabarezi byitwa bibiliya bikomeze kukuzirika, kandi nawe uzi ko ari ibinyoma.

    • @Nirere, nyamara ubwo ututse benshi kandi batariho urubanza ndetse binyangamugayo. iyo uvuze ngo abavuye inyuma yimirizo yinka.
      sinzi icyo ushatse kuvuga!!!

    • @ Mwenedata cg Mushiki wacu NIRERE, Usabe Uwiteka Imana igusange kandi iguhishurire kugira neza kwayo, ukubabarire guca imanza zitabera, uyisabe igukuremo kamere y’ikibi. Imirimo y’Imana ntaho Ihurira noguhitamo kw’Imana,

      hari urugero rwiza rw’intore z’Imana zari abashyumba urugero rwabugufi ni; Daudi/David na Mose/Moise; nabandi benshi babaye Intore nziza z’Imana.

      Sigaho gutuna muvandimwe, ubwo ututse nabayobozi b’Igihugu badafite kandi Imana yahaye Inshingano zikomeye ndetse nizo ntore z’Imana zatubanjirije zidafite aho zihuriyre na ADEPR.

      Ugire Amahoro

  • G

    SAMUEL WE, IMANA IKONGERERE IMINSI YO KUBAHO WIREBERE AK IBISAMBO BY IBIGOME..BYANANIWE KURENGERA INYUNGU ZA YESU..BIKAMUKOZA ISONI KUBERA ..INDA, UBUTUNZI, ICYUBAHIRO.
    KOMEZA URINDE IBYO KWIZERA MWENE NDYAMUBIRI WEE

  • arikose ubundi amadini y`ubu aracuruza !!!!!ngo kubaka hotel!!,birasekeje ariko Imana ni nziza kuko iragenda ibatugaragariza.Ni impyisi si abakozi b`Imana. Ntibahangayikishijwe n`imitima y`intama z`Imana ahubwo imifuka yazo.inzego zibishinzwe zikore akazi kazo neza .

  • Ibibintu kombona bisa nibyabaye mwidini rya kiyisiramu ra? Ntabwo mvugako amanyanga ataba muri ADEPR ariko rero iyo leta ifunga umunyedini ngo kuko ashinjwa gucunga neza umutungo kandi nta muntu watanze ikirego kuri polisi nabyo biteye ubwoba.Ejobundi bazafunga padiri kuko yacunze nabi umutungo wa paroisse? nta kirego cyatanzwe? Reka turebe icyo iyi nziracyuho tugiyemo kungufu itubikiye.

  • Mbere yabyose mbanje kubiseguraho ngira icyo nongeraho kubyo mwanditse, abantu benshi banditse usanga mubyukuri atari abakristo ahubwo nabanyedini, kuko ntamukristo utinyuka gutukana kukarubanda bigeze aha. ndabyemerako itorero ryacu ritari mubihe byiza bitewe nuko satani yasabye bamwe mubayoboke baryo kugirango arisige icyasha kibi, ariko uko byagenda kose Kristo n’Umwami kandi nubwo yatinda ntajya abura gutabara abamutegereje. kandi ibiba byose arabizi azi nikibitera cyaneko azi nigihe bigomba kurangirira. niyo mpamvu mbinginga ngo nubwo mubabaye kandi koko mubabajwe nukuri ariko nimwibukeko umurimo ari uwa data kandi awubereye maso kd turusheho kuyoborwa numwuka no gusenga cyane kuko Imana yo umugambi wayo nuwo kutugirira neza. murakoze. 8Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana! 9Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe. 14Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana

  • BIRABAJE IMANA IZABAZA IBYINSHI
    UMUSHUMBA URYA IZO ARAGIYI NIKIBAZO
    ARIKO TWIZE IMANA KO IZARENGANURA
    ABAYO.

  • BANYAMASENGE MWE MUZI NEZA UKO IMANA
    IKORA KANDI MUZI IMBARAGA ZAYO NTIMWITE KUBITEYE UBWO
    BIRIHO ITORERO RYARINJIRIWE NIM– USENGE MUKOMEJE
    KANDI HARAHIRWA CYANE UTAZAGUSHWA NIBIRIHO

  • MUREKEBAJYE BIRIRA IBYABAPFU BIRIBWA NABAPFUMU MUBA NGO MUGURA IJURU DA NONE SE KO IMANA IDAKENEYE AMAFARANGA ARIBWA N;ABANTU NYINE NONE SE MWARI MUZI KO INOTE ZIJYA MU KIRERE AHUBWO MUZANE MENSHI MUKUBE 4
    NGO YADUHANURIYE MAZE TWUMVA TURANYUZWE TURIYEMEZA NYINE NAYO NI COMMERCE KANDI NTAWE BAKOZE MU MUFUKA NI NKA BETTING!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mana ha abantu umutima uvuga ukuri
    Mana ha abantu umutima ucyiranutse
    Bakuremo umutima ukomeye nka mabuye
    ubashyiremo umutima umeze uko ushaka

  • Ntabwo arabobonyine nabohasinuko ahubworeta nibakurikirane kuko usabyimana samuel akiharintabyigeze bigaragara

  • Harya adepr si association, niba aribyo nibayigire cooperative ubundi RCA ibakurikirane nk’andi makoperative yose.

    • Ubundi ko ama association yose bayashishikariza kuba koperative kuki iyi association yasigaye

  • Nimukenyere babarye erega!! Ngo abskozi b’Imana!!? Babaye ba managers ba businesses zidasora, zidasaba investment uretse urugambo, zidasabwa RSB quality certificate, etc. Imana ikenera gukorerwa iki? Ntirya, ntiyambara, ntiyivuza, ntikenera inzu ibamo, ntirakara, nta bana igaburira; ikenera gusa ko abantu babana neza n’abandi, bref urukundo. Ibindi byose ni uguhuma mugatamika ababingwa, no kwiberaho mu nzozi za kumanywa ubuziraherezo!!!

    • kbs nibyo

  • Guca imanza ni ukuvuga nabi Pastor, umukozi w’Imana. N’iyo yaba arimo yica live, ngo kumunenga ni ikizira, ni uguca urubanza kandi ako ari akazi k’Imana!! Ni uko babaragira butaama!! Bagashiduka bemeye ko burua ahubwo imandwa yabo yakoreraga Satani mu izina ry’Imana, na bible isigaye yarabaye imbehe yagutse bien!!

  • Niyo mpamvu ntazava muri gatorika weeeee!

  • Hashize imyaka igera ku 8 ntangiye gusobanukirwa ijambo rivuga ku BAPAGANI BO MU R– USENGERO. Gisozi ukuntu yavuzwe, ntago bari bakwiye gukina na yo. Ariko Umupagani wo mu rusengero aba ari umupagani koko ndetse utinyuka ibodatinyukwa. Nibafate itorero barihe ba Masumbuko na ba Laurien ndetse bagarure na ba Viateur birukanywe na Tom ndetse bajye kureba ba bandi yakubise hasi barimo ba Kayijamahe na ba Kalisa JMV icyakora bazaturinda Karuranga na ba Janvier. Ikindi nakwifuza ko hatandukanywa Politiki n’iby’idini.

  • nagiye kwaka icyanhombwa cyokwimuka mwarimu wumudugudu navagaho harakantu yariyebeshye umva umushumba nkurikije ukoyabwiye nagiye pfite agahinda kuyumurimo nta nakanu nakamww kagaragaza ko hari agakiza kakibarimmo gahunda nibiceli byatumye muma chair hacikamo ibice present WA chair yacu yaravuzengo Ntamuririmbyi ashaka utafite amafrang uwinjiye agomba kuvuga ayo afite birakomeye

  • ibi bisaza babishakire ingando mzee rucagu uracyafite akazi nawe se wabonye hehe paster wanika inda kukarubanda ngo aroga erega bari basigaye bafata abagore bacu ngo bajye muri piscine ya dove nk’aho ba launching !!!! paster kwambara ubusa koko n’umurengwe ukabije na sibomana bamuteremo ,abandi nabo bakurikiranwe .police turabemera kabsa muri abakozi b’Imana pe kuko mudatwarira inkoni ubusa naho adepr mwihangane amajyambere yabagezeho atinze n’inzoga muzazinywa ntimugire ikibazo

  • MU BIHE BY’IMPERUKA HAZADUKA ABABWIRIRIZA B’ABANYABINYOMA NYAMARA BITWAJE KRISTO,BAMWE BAZIYITA WE,ABANDI BAZAVUGA NGO ARIHA,ABANDI BATI ARI HARIYA,BZAKORA IBITANGAZA BYINSHI ,BAZAHANURA BITWAJE KRISTO,ARIKO IKIZABABABWIRA, BAZIGISHA IBIHWANYE N’IRARI RYABO,KANDI MUZABAMENYERA KU MBUTO ZABO. ESE HARI IGITI CY’UMUTINI CYAGIRA AMAHWA NK’AAY;IGITOVU.MUKORINDE IMITIMA YANYU KURUSHA IBINDI BYOSE KUKO NIHOHAVA IBY’UBUGINGO.IMANA IBAGIRIRE NEZA.HAGEZA AH’IINTWARANE NAHO INTWARI ZO ZARANANIWE. MURAKOZE

  • Ubundi se Itorero ryayoborwa n’umwuka bikagenda bite? Tubanze tumenye uwo mwuka uwo ariwo! Imana yaremye umuntu imukunda, nta muriro yaraye. Kwirirwa badukangisha turabirambiwe. Abemera umuriro nk’igikangisho bazawujyemo.

    Mbabwiye ibyo nemera ntawe nsabye kwemera nkanjye. Nta comment nshaka ku kwemera kwanjye. Hari umukozi w’Imana w’inyamugayo uherutse kwatura ko yamaze imyaka 60 abeshya abakristo, ngo yamenye ko ari injiji. N’abandi nibamara 60 bazatubwiza ukuri!

  • Iburengerazuba turashaka Past Seth Munyamahoro wacu.Tom yari bamuhohoteye rwose

  • Abakunda Yesu! Yesu ashimwe! Musome 2 corint. 4:7 Ubutunzi bukomeye dutunze ni Agakiza ariko bubitswe mu nzabya z ibumba. umva nawe, Soma 1 corint. 16:13. dusabwa kuba maso gusa kuko iyo buri wese ashobora kubaka umutamenwa wo kubikamo agakiza (ubutunzi) yakiriye tuba dufite kwirata gufite ishingiro kuko buri wese yari kubaka uko ubushobozi bwe bungana. Jye utagira (ahari) na mba benshi bari kunyirataho ngaceceka! ariko ubwo butunzi ariko Gakiza (Gukizwa) bubitswe mu nzabya z ibumba. Kubera agaciro k ubwo butunzi ibisambo ni byinshi bigaba ibitero ngo bimene izo nzabya ubundi bisahure ubutunzi dusigare turi abatidi maze duhabwe urw amenyo. Nibyo biriho biba. Ariko ndasabwa iki? Kuba maso kuko imbaraga zisumba byose zigomba kuba iz Imana kugira ngo hatagira Uwirata ko we yubatse umutamenwa. Niyo mpamvu mbwira buri wese ngo : “BA UMURINZI W IGIHANGO WAGIRANYE NA KRISTU” Bitabaye ibyo abishyiraho n abazishyiraho batabaye maso ngi iteka ryose batabaze Data wo mw ijuru we ufite imvaraga ziruta izo abo bose bishingikirizaho, ibyabo ntibiteze kuzaramba. Nshuti bavandimwe nkunda nanditse ibi ndira kuko ijambo ry Imana ridusaba ko Abitirirwa izina ry Imana twitandukanya n ibidatunganye! gusa ndibuka ko mw ijuru humvikanyi ijwi rivuga ngo ” WA SI WE NAWE WA NYANJA WE MUGUSHIJE ISHYANO KUKO MUMANUKIWE NA satani” rero tube maso kuko ishyano ritugendaho. Nubona bwije, bugacya, ushime Imana kuko niyo iturwanirira ikatuneshereza pe! Mwihangane, mube abagabo nyabagabo kandi mukore muzakore ibiri mu mugambi w Imana no mu muhamagaro mwahamagawe nibwo muzanyurwa. Ibitari ibyo nta ngororano, nta burambe, Mbese ni ubusa gusa. Musenge Gutabarwa kwacu kuratwegereye. Amen!

  • YESU ashimwe. Bene Data, mureke mbabwire ukuri. Twese, Jye nawe turi ABANYABYAHA, niko UWITEKA avuga (Abaroma 3:23). Ahubwo dutsindishirizwa n’UBUNTU bw’IMANA ibiduhereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri YESU KRISTO.
    Rero ari abo bene Data bafunzwe, ari wowe nanjye nta icyiza rubasha gukora. Turi abajura, turi abicanyi ( 1Yohana 3:15),ntaho dutandukaniye n’abo ngabo muri guteraho amabuye y’amagambo n’umujinya.

    Ano amagambo ya YESU KRISTO nitwe abwirwa uyu umunsi: “muri mwe udafite icyaha abe ariwe ubanza kumutera ibuye” (Yohana 8:7)

  • The Bible clearly shows us how evils we are. We, Human being were born with evil spirit. That is our true image and there is no shame.
    We are beaten seriously by the sin. Only Jesus has won the sin and has just done everything for us. He gives us power to do not commit sin .

    Icyo dukwiriye gukora kugira ngo tube ABAKIRANUTSI ni UKWIZERA ko YESU KRISTO ariwe wenyine ushobora kudukiza urubanza rw’icyaha (Yohana 3:17).
    (2Abakorinto 5:17-19,21 Abakorosayi 1:21-23)
    Murumva rero ko nabo bene Data bafunzwe, bakiri mu umugambi w’IMANA.

Comments are closed.

en_USEnglish