Army week yatangirijwe mu gishanga cya Nyandungu kizahingwamo imboga
*Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko Army week uyu mwaka izaba yagutse
Kuri uyu wa kane mu karere ka Kicukiro ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Police, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abaturage batangije igikorwa cya Army-Week kizamara amezi abiri batunganya mu gishanga cya Nyandungu cya Hegitari 17 ku gice cy’ahitwa “ku mushumba mwiza”. Iki gishanga kizahingwamo imboga.
Iki gishanga gisanzwe gikoreshwa n’abaturage ariko hakaba n’igice cyacyo kitakoreshwaga, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buherutse kwemeza ko kigomba guhingwamo imboga.
Dr Jeanne Nyirahabimana umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro avuga ko ku bufatanye n’ingabo iki gishanga kizarushaho gutanga umusaururo kurusha mbere.
Dr Nyirahabimana ati “Aha ni ahantu hanini kandi heza hatangiye gutunganywa ngo tubone umusaruro ushimishije mu buhinzi bw’imboga. Turishimye kuba ingabo zaje kudufasha muri iki gikorwa.”
Dr Nyirahabimana ashima kandi ibikorwa by’ingabo mu buvuzi ku bitaro bya Masaka n’igikorwa bemeye cyo gukora iteme rihuza Umurenge wa Kanombe n’uwa Nyarugunga.
Gen. Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka cy’ingabo uyu mwaka barushijeho kucyagura.
Gen Nyamvumba yagize ati “Urugamba rw’amasasu rwararangiye hashize imyaka myinshi, nk’uko bikunze gusubirwamo kwibohora nyakuri ni uko abaturage bagira imibereho myiza, niyo mpamvu ingabo z’igihugu zatanze umusanzu wazo kugira ngo dushobore guteza igihugu cyacu imbere kuko ni ikintu twaharaniye kandi kizakomeza guharanirwa mu bikorwa biteganyijwe uyu mwaka .”
James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko ibikorwa nk’ibi biva ku miyoborere myiza iyobowe na Perezida Paul Kagame.
James Musoni ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere igihugu cyacu, guteza imbere umuturage, imiyoborere myiza ituma abenegihugu bose bahuza ingufu kugira bishakemo ibisubizo biteze imbere.
Ingabo z’igihugu kuba bagira igihe nk’iki bagafata umwanya bakaza muri gahunda nk’iyi kugira ngo bafashe mu gukemura ibibazo ni umwihariko hano twihariye, rero turashimira abaturage bitabiriye gahunda twarimo hano.”
Ibikorwa bya Army week uyu munsi byatangiriye no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
icwiiii mbega byiza big up basaza njyewe ndabemera rwose
Nguru u Rwanda rusa n’urwa Cyilima Rujugira! Ruratera, ntiruterwa! Intore izirusha intambwe yatubibyemo indangagaciro pee!!! Ureke akazu kari karatwiciye Ku rwara nk’inda,!
kuva nava USA. nibwo bwambere mbonye ibintu nk’ibi. Imana ibahe ibyiza byose. Mukuri nkunda kurusha ibindi igisirikare cy’u Rwanda kuko mubyo nabonye byose, ntacyo ndabona kigisumbya ubwiza n’ubuhanga ndetse no kubaha abaturage no kwiyubaha. nibyo muri USA, Chine, n’ahandi birashoboka ko baturusha ibitwaro n’indege zigezweho ariko ntibaturusha aba sirikare babanyamwuga, ndababwiza ukuri.
Ewe, nimureke twese tugire uyu mutima wo ga ishingiroukundana no gusabana, dushyire hasi kandi kure ibidutanya bitagira ishingiro maze twiyubake. Ibintu byose birashoboka, ibibazo byose bigira ibisubizo, iyo abantu bicaye hamwe bagashakira umuti hamwe. N’ubwo tudafite peterole, cobart na zahabu, dufite ubwenge, dufite abantu kandi birahagije ngo tugere kure hashoboka.
Tugire amahoro.
Ndabemeye Ngabo zu RWANDA mukomereze aho umurava nurukondo bijye bibaranga.
Comments are closed.