Mpayimana wifuza kuba perezida ngo natorwa azahita akuraho MIDIMAR
*Avuga ko Perezida Kagame bazahangana ari intangarugero muri Afurika
Umwe mu bamaze gutanagaza ko baziyamariza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Mpayimana Philippe aravuga ko aramutse agize amahirwe agatorwa azahita akuraho Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ahubwo agashyiraho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mpayimana wagaragarije Itangazamakuru imigabo n’imigambi ye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko agamije gutsura demokarasi mu nzego zose.
Ati “ Demokarasi ntabwo ari ikintu cyahimbwe n’abanyaburayi, ahubwo ni kintu cyatekerejweho n’abanyabwenge mu myaka ya kera cyane, ubu tuba tugenda tureba uburyo twakwisanisha nicyo twita ko ari kiza.”
Avuga ko abantu bagomba guha ikizere abayobozi bitoreye, akavuga ko Perezida Paul Kagame bashobora kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ari intangarugero muri Afurika kubera ibikorwa bye.
Gusa avuga ko guhererakanya ubutegetsi biba bikwiye gukorwa mu mahoro nta muturage uhohotewe. Ati ” Guhinduranya ubutegetsi byagenda neza nanjye ( Mpayimana Philipe) nkaba ndi umwe mu bakandida bashobora kuyobora uwo mwanya.”
Mpayimana avuga ko aramutse agize amahirwe agatsinda aya matora y’umukuru w’igihugu yifuza kwinjiramo yahita akuraho Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi.
Ati “ Ni yo minisiteri nzaheraho nkuraho, nshyireho minisiteri ishinzwe abanyarwanda baba mu mahanga, maze hagire ibintu byose bihinduka, bituma abanyarwanda aho bari hose mu isi hose batumva ko ari abantu babari inyuma babinginga ngo baze batahe.”
Avuga ko MIDIMAR yagize akamaro mu gihe cyayo ubwo hari umubare munini w’Abanyarwanda bari barahunze igihugu.
Akavuga ko inshingano zayo zidakenewe muri iki gihe, ko izi nshingano ikora zaharirwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga naho Ibiza bikaba byahabwa ishami mu nzego z’imibereho y’abaturage.
Ati “ Igituma impunzi zidataha ni uko badashaka kubisabwa, ahubwo bagomba kwiyumva ko u Rwanda rubarimo bagataha ku bushake bwabo, ntibakajye babanginga ahubwo bakumvira ibyo bo bashaka kuko n’u Rwanda barufiteho uburenganzira.”
Yanagarutse ku bakomeje gutangaza ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda avuga ko badashobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ati “ Ntabwo ari kuvuga ko ndi mu ruhande rwa Nahimana Thomas washinze guverinoma cyanywa se abandi bose nka ba RNC, u Rwanda ruratera ntabwo ruterwa, nta muntu uzashinga Ishyaka rye hanze maze avuge ko ishyaka rye rikorera hanze ahubwo naharanire iryo shyaka rigire ikicaro mu Rwanda, n’ubwo yaba amashami ariko abe amashami y’umutwe uri mu gihugu.”
Asaba aya mashyaka kuza gukorera mu Rwanda agaharanira iterambere ry’igihugu. Ati ” Ayo mashyaka yose arimo za RNC, FDU Inkingi bya Shema party ariya yose n’Abanyarwanda bayarimo niyo mpamvu bagomba kumva ko bafite uruhare mu majyambere y’igihugu .“
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
21 Comments
Aba clowns baragwira! None se ububanyi n’amahanga buvanaho ibiza?
Photos please.
asyii! uyu n’umunyamitwe mujye mumureka.
Uyu muagabo ndamushyigikiye kimwe n’abandi bana babanyarwanda baza débât mu Rwanda.Kereka niba dushaka kwisanda muri leta ya Habyarimana muri 1975.Ingaruka muzazirengera.Nabandi niko bavuagaga.Twibuke ibi turimo byanyuze mu ntambara zimena amaraso na jenoside.
BADUHE UMWIRONDORO WE
Kuva yagera mu gihugu uyu muntu ni nde uzi aho aba ra? Akora iki umunsi ku wundi? Jye ndabona akina role kujijisha abanyarwanda.
Kuki nta kanunu ka Diane Rwigara se mwongeye kutugezaho?
ibyo ubaza nawentabwo bijyanye niyi nkuru,ntimugatandukire
Atorwa nande???nakubwira iki courage kabisa
Ndabanza mwibutseko twe tutakigira ubutegetsi, ahubwo dufite ubuyobozi kuko ntitugitegekeshwa igitugu ahubwo twegerwa nk’abaturage tugasobanurwa gahunda zigiye kudukorerwa tukanatanga ibitekerezo byuko tubyumva mubwisanzure.
Wowe nande? Tinya abantu baca indirimbo zumuhanzi kuri radiyo bafunga ibinyamakuru kuri radio..ni danger nyamara.
Ntazi ibyo akora,cg se ni gatumwa.cyakora bizatuma amenyekana ko yigeze guhatanira umwanya wa prezida ,ibyo kuriwe ni ishema azagenderaho imyaka n’imyaka
Uyu ndabona baravuganye tu.yariye amafranga ya FPR nareke kudutesha igihe
Tuzitorera Diane
Mureke kudutesha igihe mutubwire ibya Diane Rwigara kuko niwe mukandida ubereye u Rwanda tumurinyuma turi benshi.
Diane se we afite ayahe matwara, cg impinduka yizeza abantu, ese muri aba bose hari uzazana ibyiza biruta ibyo Kagame yatugejejeho? hari uvuga ngo afite Gir’inka vesion 2, iruta iya nyakubahwa Kagame, hari uwariwavuga ko azarushaho gushyiraho ingamamba zo kurinda neza umutungo warubanda no gusesagura, hari uwari wavuga uko imihanda azayongera n’aho azavana amafaranga yo kubikora?
@Peace, uzarebe conférence de press kuri Youtube ibinyamakuru byo mu Rwanda byanze gutambutsa.
ntawamenya utarabibona se waruziko bizabaho burya uyo ubwoko butagukundiye witabaza abajyana, erega burya ingabo zitsinda nizongewemo amaraso mashya ntabwo afite uyubozigua mubitecyerezo bye ahubwo harimo no kurema ibishya nimba ushaka kumenya ikirimo uzumve ijambo yavugiye press conference ye muri T2000
Mureke umugabo ariko yikirigite aseke!! Niba afite umwanya wo gukina, ko biruhura ubwonko si sawa?!? Kandi erega ntazabura n’akantu avanamo!! Pastor mushya ko ashinga itorero asanga hari andi 1000, ntabona abamugeza kuri Range Rover mu gihe gito!? Muzarebe ko mu mezi 6 Mpayimana azaba agitega Moto !!
Afadhali wowe rata umbaye kure mba nkuguriye akantu. hahahahahhhh
NONE SE UYU MUNTU ABA MURI URU RWANDA? MENYA YIBERA HANZE,ABAMUZI NEZA BAZATUBWIRE IBIGWI BYE,KABISA NJYE NUBWAMBERE NAKUMVA UYU MUNTU,NTANUBWO AZWI MURI POLITIC YO MU RWANDA,NGO AZAHANGANA NA MUZEHE?SHA NTA NIJWI NARIMWE AZABONA YOSE UWO TUZAYAHA ARAHARI YE KWIRIRWA YIVUNA,CYAKORA CYO AZABA YUBATSE IZINA MURWANDA,SUPER STAR MU MATORA KABISA.KWIYAMAMAZA NIBWO AZABONA KO BITAZASHOBOKA GUTSINDA,NUZAJYA ZA AZAJYA ABAJE KUREBA UWO MU STAR.
nibyiza ndagukunze komereza aho
Comments are closed.