Miss Rwanda yasuye urwibutso i Kabgayi anaremera abapfakazi baho
Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abakozi ba Rwanda Inspiration Back Up, basuye urwibutso rwa Kabgayi kuri uyu wa gatatu banaremera abapfakazi 22 bo mu karere ka Muhanga.
Ibyo bikorwa byabanjirijwe n’umuganda rusange yabanje gukorana n’abanyeshuri ba St Joseph kuri urwo rwibutso ruri mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga rushyinguyemo imibiri isaga 10 880.
Mukagatana Fortune Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza, yashimiye cyane Miss Elsa anavuga ko uretse kuba afite iryo kamba rya nyampinga w’u Rwanda anafite ubumuntu.
Bikwiye kuba urugero rwiza ku rubyiruko ruto rushobora kuba rufite indi myumvire itandukanye cyane n’iy’abanyarwanda yo gukora ibiteza imbere igihugu.
Miss Rwanda yasabye abapfakazi baho n’urubyiruko rwo muri ako karere ko badakwiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
“Ni byiza ko twibuka abacu bazize uko baremwe muri ibi bihe. Ariko bikwiye kuba umuco wacu nk’abanyarwanda aho kuba twabikora mu gihe cy’iminsi 100 gusa”. – Miss Iradukunda Elsa
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye by’abayobozi bari aho, Miss Elsa yahaye abapfakazi ibikoresho byo mu rugo birimo Umuceri, amasabune, Amavuta yo guteka, ibitenge byo kwambara n’ibindi….
Photos© Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Tekereza kuba muri 1994 Gitarama na Kabgayi hombi hari hatuye abantu ibihumbi 30, maze abo bantu bagahindukira bakica abantu 10,880 hariya i Kabgayi. Ni ukuvuga ko abaturage hafi ya bose bagize uruhare muri buriya bwicanyi. Icyakora icyo umuntu yakwishimira nibura, nuko ingabo za APR zarokoreye hariya i Kabgayi abantu 30,000. Imana izazihembe ibihwanye n’ibyo zakoze.
mawazo reka ngusubize, kuba hashyinguye abantu bangana kuriya si ukuvuga ko bose ari abari bahatuye. hari n’ abari barahahungiye bahaguye. urugero ,hari abanyakigali benshi baguye i kabgayi .
@Vicky, ntabwo nahakanye imibare y’abahashyinguye, nerekanaga ubugome bw’ababishe. Naho ibyo usobanura birumvikana. Kuba nka Kigali y’Umujyi ifite inzibutso zishyinguyemo abantu hafi ibihumbi 300, ntibivuga ko bose ari abari bahatuye muri 1994.
Mawazo none icyo ushaka kuvuga ni iki ? Urashaka kutwemeza se ko abaturage bari batuye hariya ko bose bose bishe ?! Ibyo ni ubuhezanguni, ngirango ejobundi Police yatweretse umudemob wishe Ilibagiza, wari waragambiriye kwica abantu 1000. Bivuze ko abantu 10 batojwe (nk’uko abishe bari barabitojwe) kugirango bice abandi 10 000. Va ibuzimu.
Miss Rwanda yifotoje nk’ukupakupa kandi ntabyo ariho akora. Usibye kuba nta cyatsi kigaragara aho yagombye kuba akupakupa, na bariya bantu bari muri trajectoire ya coue-coupe ku buryo abikoze yahita abatema. Kwifotoza ni byiza, ariko kubikora muri buriya buryo mu rwibutso rwa jenoside jye ndumva ari ikibazo.
mawazo buriya nti bwari ubwicanyi ahubwo yitwa genocide yakorewe abatutsi plz mugye mutandukanya ibintu
Comments are closed.