Digiqole ad

Muhanga: Abihayimana bari mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda

 Muhanga: Abihayimana bari mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda

Bamwe mu Bihayimana mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.

Kuri uyu wa kane Abihayimana bo muri Diyosezi ya Kabgayi batangiye gurahwaba amasomo arebana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA yababwiye ko gutakaza Ubunyarwanda byatumye n’u Rwanda rutakaza ubuso rwari rufite.

Bamwe mu Bihayimana mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.
Bamwe mu Bihayimana mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.

Aba Bihayimana bahawe ikiganiro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA wabanje kwibanda ku ikarita y’u Rwanda, n’amateka y’ukuntu Afrika yagabanyijwemo ibice, avuga ko  hari ibice byinshi byagiye byomekwa mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Min. KABONEKA yavuze ko mu ntambara zose zagiye ziba zo kurwanira igihugu nta n’imwe yabaye itarimo Abanyarwanda bose, barimo ibyo bitaga ubwoko bw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Yavuze ko icyabahuzaga cyari Ubunyarwanda kuruta ayo moko Abakolini bazanye.

Yagize ati “Aho Ubunyarwanda butakariye twasigaranye agace gato k’u Rwanda ari nako mubona dutuyeho uyu munsi, Amoko yari azwi ni 18 kandi yari ahuriwemo n’Abatutsi,  Abahutu  n’Abatwa.”

Minisitiri Francis KABONEKA avuga ko Kwimakaza Ubunyarwanda aribyo bigomba gushyirwa imbere.
Minisitiri Francis KABONEKA avuga ko Kwimakaza Ubunyarwanda aribyo bigomba gushyirwa imbere.

Umushakashatsi akaba n’impuguke ku birebana n’amateka NIZEYIMANA Innocent yabwiye Abihayimana ko hari ibyo bakwiye kumenya bidafite icyo bihungabanya ku myerere y’Abakristu.

Yavuze ko kubahugura ari ukugira ngo amakosa yabayeho muhahise h’u Rwanda barusheho kuyirinda, dore ko hari bamwe mu ba Padiri bagiye babiba amacakubiri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ibi biganiro bitandukanye n’umwiherero usanzwe,  kuko n’ibikorerwa mu itorero byose  ndetse n’iminsi rimara bitahari  usibye  inyigisho duhuriyeho.”

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde MBONYINTEGE yavuze ko guha amosomo ya ‘Ndi Umunyarwanda’ Abihayimana bifite icyo bisobanura kuko ngo bafite umubare munini w’Abanyarwanda bahagarariye mu idini, kandi amateka y’u Rwanda bagomba kuyasangiza abayoboke babo.

Ati “Inyigisho duha Abayoboke bacu zishingiye mu kubaha Imana, ndetse tubigisha koroherana, no kubahana ndetse no komorana ibikomere ni nayo mpamvu twifuje ko ibi biganiro bibera hano.”

Mu minsi ibiri Abihayimana bagomba kumara bahabwa amasomo kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, bazahabwa ibiganiro ku mateka, Uburere mboneragihugu, iyobakamana mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, amahoro mu Banyarwanda,  Abihayimana  na Politiki mu Rwanda.

Fidèle NDAYISABA, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda Monique NSANZABAGANWA, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis KABONEKA na Musenyeri Smaragde Mbonyintege.
Fidèle NDAYISABA, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Monique NSANZABAGANWA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis KABONEKA na Musenyeri Smaragde Mbonyintege.
Bafashe akanya ko kuruhuka nyuma y'ibiganiro.
Bafashe akanya ko kuruhuka nyuma y’ibiganiro.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • “Kubaka Ubunyarwanda bubereye u Rwanda”????????????????!!!! “bubereye u Rwanda” ntibyari ngombwa, byatwaye cash z’ubusa!! Itechnica wee!!

    • Ariko uranyumvira bahu! Ubwo se niba ubunyarwanda ari ishingiro ry’imibereho iterambere n’ubusugire bw’igihugu kubushoramo cash urumva harimo ikihe kibazo. Ahubwo nawe shyiraho umusanzu wawe wimakaze ubunyarwanda ubundi urwanda rube u Rwanda n’Ubwo twasigaranye agahugu gato nemera ko ubunyarwanda bwimakajwe twakabamo neza

  • Barabura kwihugura ku ikenurabushyo ricumbagira muri iriya Diyosezi, bakigira mu bya politiki z’u Rwanda rwahoze ari u Rwanda rugari! None se buriya Kaboneka na Ndayisaba bo Musenyeri Smaragde yabigishije iki bajyanye? Kiliziya igomba gukorana neza na Leta, ariko iyo igiye mu kwaha kwayo iba yavanze amasaka n’amasakaramentu. Jye iyo abantu bavuze ko mu gihugu habayeho jenoside yakorewe ubwoko butari bwo, igakorwa n’abandi bo mu bwoko na bwo butari bwo, mba numva ari igipindi kirenze ibindi byose. Kuko mu babivuga, bamwe barahindukira bakakubwira nyine ko abantu bishwe bazira uko bavutse, n’iby’abagifite ingengabitekerezo bonka mu mashereka. Dufate kimwe gisobanutse tuvane abantu mu rujijo. Abigisha iriya siasa abenshi mu mibereho yabo ya buri munsi no mu byo bavuga iyo bageze muri salons zabo, usanga ari abatutsi, abahutu cyangwa abatwa mbere yo kuba abanyarwanda. Bamwe ugasanga ahubwo ayo moko bavuga ko atari yo anaza mbere y’ubukristu n’ubuyislamu bayobotse. Ukuri niko kuzaduha kwigenga.

  • Ubwo abanyadini rya Gatolika nabo batangiye kujya mu bya Politiki ku mugaragaro, iryo dini wabona naryo rigiye gusenyuka. Murarebe ADEPR aho ihegeze. Birababaje.

  • Birazwi ko amoko ariyo abagaburira, n ngombwa kubihisha ko ariyo password kugirango abegera imbehe bataba benshi.

  • Bariya ba Nyakubahwa b’Abanyaapolitiiki baacu nibo bari bakwiiriye kwiigiishwa “Ndi Umunyarwaanda” kuko ibibazo byose u Rwanda rwaagize kuva ku mahano yo ku Rucuuncu kugeza kuri GENOCIDE yo muri 1994, byatewe n’Abayobozi bo heejuru, cyane cyane Abanyaapolitiiki, baarwaniraga gutegeka ingoma ya cyaami no gutegeka ingoma ya Repubulika.

    Abaturage b’u Rwanda ba rubanda rwa giseseka nta kibazo bafitanye na mba, barakundana kandi barubahana. Abatutsi, Abahutu, n’Abatwa mu cyaaro (mu gituraage) barimo bihiingira imirima yabo cyangwa boorora inka zabo cyangwa babuumba ibikoresho binyuranye, nta makiimbiirane bagirana hagati yabo. Amakiimbiirane yoose aturuka mu buyobozi bwo heejuru hanyuma bakayageza mu batuurage basaanzwe ugasaanga baramaranye bitaari ngoombwa. Byaragaragaye ko Abanyeepolitiiki aribo bashuka abatuurage bakabashooramo umwiiryaane.

    Umunsi Abanyepolitiiki b’iki gihugu cyaacu cy’u Rwanda bazuumvikana bagasaangira ubutegetsi nta mwiiryaane, amahoro azahiinda muri iki gihugu, amahoro azasagaamba muri iki gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish