Digiqole ad

Imbuto za miliyoni 314 Frw ziri kuborera mu bubiko bwa RAB kandi abahinzi barazibuze – Auditor

 Imbuto za miliyoni 314 Frw ziri kuborera mu bubiko bwa RAB kandi abahinzi barazibuze – Auditor

Abahinzi b’ibigori bari mubahora bagaragaza ikibazo cy’imbuto (photo: internet)

Raporo nshya y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko kubera imiyoborere mibi n’imikorere mibi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bituma abahinzi babura imbuto nyamara zaraguzwe, dore ko ngo hari nk’izifite agaciro ka miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko.

Abahinzi b'ibigori bari mubahora bagaragaza ikibazo cy'imbuto (photo: internet)
Abahinzi b’ibigori bari mubahora bagaragaza ikibazo cy’imbuto (photo: internet)

Mu gihe mu myaka nk’itatu ishize abahinzi b’umwuga bataka kutabona imbuto ihagije, banayibona ikaza itinze kandi ihenze, Raporo y’umugenzuzi mukuru igaragaza ko hari imbuto nyinshi zipfa ubusa kandi zaguzwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro kuwa gatatu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu igenzura basanze muri RAB hari Toni 694.4 z’imbuto y’ibigori zifite agaciro ka Miliyoni 347 zakuwe mu bubiko bwa Masoro zihabwa Ikigega cy’Imyaka kiba ku Kicukiro ngo kizitange ziribwe aho guhingwa, nyamara ngo ibi byakozwe nta nyandiko zibisobanura babonye.

Ati “Imbuto zifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 314 z’ibigori, ibihwagari n’ingano zatangiye kuborera mu bubiko bw’i Masoro na Huye zimazemo imyaka iri hagati ya 3 na 5.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Biraro kandi yagaragaje ko kuva mu 2014 hari Imbuto za Miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda zagurijwe abikorera basanzwe batumiza imbuto hanze ariko bakaba batarazishyura. Nyamara ngo RAB yakomeje kubaguraho imbuto ikabishyura ariko ntiyishyuze izo yabagurije.

Ibi byose ngo byatumye, abahinzi bakenera imbuto nyinshi ziruta izo RAB ifite kuko bahawe gusa 58% by’imbuto basabye mu gihembwe cy’ihinga B mu 2016.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi igaragaza ikibazo mu kwishyuza amafaranga y’ifumbire kuko ngo nko kuri Miliyari 11,4 zishyuzwaga kugera ku itariki 01 Nyakanga 2015, hishyuwe gusa Miliyoni 12 (0.1%) mu mwaka warangiye ku itariki 30 Kamena 2016.

RAB kandi yavuzwe mu gusesagura umutungo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16 ugera kuri Miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi raporo ikubiyemo igenzura ryakozwe mu bigo bitandukanye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, igaragaza ko mu rwego rw’ubuhinzi hari imitungo irimo imashini, ibikoresho, imbuto, n’ibinyabiziga ifite agaciro ka Miliyari 1.9 itabyazwa umusaruro.

Muri ‘RAB’, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze hari ituragiro rya Miliyoni 70 ridakora; Za Moto za Miliyoni 92 zidakoreshwa ziparitse i Kabuye; Imashini zihinga za Miliyoni 50 zimaze imyaka igera kuri 7 zidakoreshwa.

Yahasanze kandi imbuto za Miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko; Uruganda rusukura imbuto rwa Miliyoni 226 rudakora; Ibikoresho byo mu makusanyirizo y’amata ya Mukarange, Ngarama, Rwimiyaga na Karushunga bya Miliyoni 88 bimaze imyaka ibiri (2) bidakora; Icyuzi (dam) cya Miliyari imwe (1 000 000 000 Frw) cyubatswe mu Murenge wa Mahama kimaze imyaka 4 kidakoreshwa, n’ibindi byinshi byagaragaye biri gupfa ubusa.

RAB mu bigo bifite ibitabo by’ibaruramari bitizewe

Raporo yagaragaje ko ibigo nka REG, WASAC, RDB, UR, WDA, RCS, RAB na REB bifite ibitabo by’ibaruramari bitizewe kubera amakosa menshi abigaragaramo.

Muri RAB by’umwihariko yakoresheje ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda 31,032,472,307 muri uriya mwaka w’ingengo y’imari wasoje tariki 30 Kamena 2016, ifite ibitabo byayo by’ibaruramari byagaragayemo amakosa, ntibyizewe kandi hari amafaranga adafitiwe inyandiko ziyasobanura nk’uko raporo ibivuga.

Ngo RAB yasibye imyenda ingana na Miliyoni 610, nyamara nta cyerekana icyo yakoze ngo igaruze iyo myenda mbere yo kuyisiba.

Mu bitabo byayo kandi ngo ifite ikinyuranyo cya Miliyari 1.6 hagati y’imyenda yo kwishyura yanditse mu bitabo n’imyenda ba rwiyemezamirimo bishyuzwa bemera.

Mu bitabo bya RAB kandi ngo haragaragaramo ikinyuranyo cya Miliyoni 48 hagati y’amafaranga yinjijwe yanditse mu bitabo by’ibaruramari n’ayanditse muri raporo zo kugurisha (individual sales reports).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • nta kigenda ngiyo impamvu y’inzara twirirwa duhakana

  • Aba bantu batumiza hanze y’igihugu imbuto zidakorerwa igeragezwa, wasanga ari nabo batuzaniye chenille legionnaire imaze ibigori. Amagi yatewe n’ibinyugunyugu byabyo mu bigori bitarasarurwa, iyo bihunguwe bigaterwa ahandi batabanje kongera guteramo imiti yica udukoko (enrobage) bishobora gutuma iyo ndwara ikwirakwira. Nk’iriya nkongwa yagaragaye bwa mbere muri afrika muri Mutarama 2016 muri Nigeria. None mu mwaka umwe igeze ku mugabane hafi ya wose. Irya amababi y’ibinyampeke byose, ariko ishobora no kurya ay’ibindi bihingwa nk’ibirayi. Twatakaga inzara tutarabona. MINAGRI nigire vuba, ubuhinzi bw’ibinyampeke, cyane cyane ibigori, busimbuzwe vuba ubw’ibihingwa bidafatwa n’iriya nkongwa.

  • Abatumiza izo mbuto bo commissions zabo baba bazishyikiriye.

  • Harya ubundi kutubwira ngo raporo yavuze ibi bimaze iki? ko abanyamakosa badakosorwa ubundi izo raporo ni iziki? Uziko aho bigeze wagirango His Excellence nta bamwunganira akigira? Ruriya ruhuri rw’ibigo n’abakozi rumaze iki mu gihugu? abantu bagataka inzara naho ibiryo biri kuborera mu ma stores ngo niza mabuto mubitse, mwumva mutagayitse mwa bantu mwe? Singaye Petero Damiyani wabwiye Perezida wa repubulika ati twese twarakosheje usibye wowe nyakubahwa. Raporo raporo raporo, ibi se bizabuza abaryi kwirira? Mbabazwa nuyu Auditor uza guta igihe mu nteko abwira ba ndiyo bwana.

  • Ibi bihombo ntibyapfiriye ubusa bose. Bimwe buriya byabyaye amwe mu magorofa tubona azamuka mu Mujyi wa Kigali.

  • DORE UMUTI W’IBIBAZO;
    Buri kigo cyose na buri rwego rwa Leta rwose habamo umukozi bita “INTERNAL AUDITOR” ariko birumvikana ntabwo yahirahira ngo atunge urutoki ikigo cg urwego akorera! AUDITOR GENERAL azatere intambwe abo bakozi abahindure abakozi be, babone “Ubwigenge”, bajye bamufasha gutangira ibintu aho bakorera hakiri kare bitarakomera.

  • Rab irananiwe,Gahakwa niyemere ave ku ntebe

  • UMUTI: gusesa RAB igasimbuzwa amashyirahamwe n amakoperative y`abaturage akomeye kandi agahabwa ingufu. Ikigaragara ni uko ubu RAB isigaye irutwa n`Urugaga IMBARAGA, NGO yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuturage wo mu mudugudu. Ibigo bimomeye byabaye indiri y`abantu bishakira imishahara iremereye, bakongererwa andi mafaranga banyereza bakagura ibimodoka, n`amazu y imiturirwa. Leta y u Rwanda yai ikwiye gufunga ibi bigo bikora nka RAB hakiri kare.

    • Vana ubuswa aho. Iyo Leta se siyo ibishyiraho, ikabishakira abo babiyobora, ikanabaha iyo mishahara, budget, n’inshingano…iyo bitanze umusaruro muke, ntihagire igihindurwa ni uko n’iyo Leta iba ishaka ko bimera gutyo nyine.

  • Ni hatari.Banyamakuru namwe rero !!!NTIMUKAGARAGAZE KUKI TUBONA MUri development y`inkuru ibigo byinshi byahombeje Leta ariko hakibasirwa RAB gusa?sinyishigikiyekuko nta n`umwe ufite uburenganzira bwo guhombya rubanda ,ariko njye mbonamwo ikibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish