Muhanga: Dr Munyakazi yasohotse mu rukiko iburanisha ritarangiye
*Yavuze ko Me Evode na P. Celestin Rwigema bamushinjuye muri USA,
*Ngo yarokoye abantu 52 bahigwaha muri Jenoside.
Mu rubanza ruregwamo Dr Leopold Munyakazi ukekwaho gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari komini Kayenzi (Kamonyi y’ubu) kuri uyu wa 03 Gicurasi yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ariko aza gusohoka mu cyumba aburaniramo iburanisha ritarangiye ariko Umucamanza akomeza kuburanisha uru rubanza.
Munyakazi waragaraga nk’urakaye yatangiye asoma inyandiko ndende isa n’ibaruwa ikubiyemo ibyo asaba urukiko.
Imbere y’umucamanza yahondaga ku meza n’igipfunsi ashimangira ibyo avuga ndetse akananyuzamo akanakoresha akaguru asa n’ukubita hasi ikirenge.
Munyakazi yabwiye umucamanza ko hari bimwe mu byaha atazemera kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ahubwo ko yazabiburanishirizwa aho akekwaho gukorera ibyaha mu cyahoze ari Komini Kayenzi ( ubu ni mu Karere ka Kamonyi).
Uyu mugabo woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye urukiko ko icyo azira ari ukuba yariyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda nta mususu.
Yasabye urukiko ko rukwiye gusuzumana ubushishozi ubuhamya bwanditse bwatanzwe n’abagabo babiri bari mu myanya y’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Aba bagabo avuga ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Ministeri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana Pierre Celestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside.
Munyakazi avuga ko ubu buhamya bumugaragaza nk’umwere aba bombi babutanze mu nkiko zo muri Amerika igihe bari barahungiye kuri uwo mugabane.
Uyu mugabo uhakana ibyo ashinwa yabwiye urukiko ko afite urutonde rw’abantu 52 yarokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko yiteguye kurushyikiriza urukiko.
Avuga kandi ko uwumva nabi imvugo akoresha mu rukiko afite uburenganzira bwo kuba yakwiyambaza inkiko zigakemura impaka ngo kuko we afite impamyabumenyi ihanitse y’icyiciro cya kane ya Doctorat mu by’iyigandimi n’icengerandimi.
Munyakazi akunze kuvuga ko ibyo avugira mu maburanisha ari ibiganiro kuko atabifata nk’uri kuburana kuko yimwe ibikoresho yasabye birimo ibifata amajwi.
Uyu mugabo wakunze kunenga uko afunze kuva yagera mu Rwanda, yavuze ko urubanza aburana ari amatiku ya Politiki yashowemo.
Amaze gusoma byinshi mu bikubiye mu nyandiko yari yageneye urukiko yasaga n’urakaye, yahise asaba Umucamanza gusubira aho afungiye atanarindiriye ko iburanisha ry’uyu munsi risozwa ngo kuko yimwe ibyo yasabye.
Munyakazi yahise azinga utwangushye ahita asohoka mu cyumba cy’iburanisha. Gusa ntibyabujije ko iburanisha rikomeza.
Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, bwasubiyemo ibyaha bukurikiranyeho uregwa (Munyakazi) birimo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha ishingiro Jenoside.
Dr Munyakazi akomeje kubwira Urukiko ko umwirondoro watanzwe n’ubushinjacyaha atari uwe.
Uru rubanza ruzakomeza ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha urukiko rumuburanisha ku byaha yemera kuburanira mu rukiko.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
27 Comments
None kuki badatumiza abobagabo ngo bahamye cyangwa ngo bahakane ubwo buhamya?
Ariko uyu musaza kuki batamuha amahoro ? Ubu yagombye kuba yigisha muri kaminuza none twabuze abarimu.Politiki muyirekere abanyapolitiki maze mureke abarimu batwigishe turabakeneye.
Wowe wiyise karangwa ko numva ntaho utaniye na munyakazi mu gupfobya genocide? Ngo bamuha amahoro ajye kwigisha kuko mukeneye abarimu? Ese imyaka amaze mu mahanga kaminuza zarafunze kubera kubura abarimu?
@Umusaza harya ntabwo ujya ukurikira na rimwe? ziriya zafunze se ntabwo ari mu Rwanda? Iyo tugira ba Munyakazi benshi ugirango biba bimeze gutya?
WOWE GATEKANE, n abandi nkawe si na kwifuriza ikibi ariko nkubaze umuntu agufatiye abana bawe bose akabica wamwifuriza gufungurwa akajya kwigisha,ngaho jya muri america kwiga yo niba warabuze universite ifunguye mu rwanda ihute womoke!!!
@ Gatekane
Ihute usange Munyakazi i Muhanga akwigishe niba warabuze abarimu!
wowe karangwa ubwenge bwawe burabazwe uri umupfu!!!ngo bamureke niko iyaba ari wowe yishe wakwifuza ko bamureka akajya kwigisha cyangwa ar umwana wawe jya ufungura umunwa wabanje gutekereza
@Didi, wiyibagije ko mbere yo kujya muri America Muanyakazi yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, agafungwa yafungurwa agizwe umwere na Gacaca akongera agasubira kwigishayo. Icyo gihe wari hehe ngo ubyamagane?
@ Ntashya
Umuntu aburanishwa hashingiwe ku bimenyetso. Niba yaragizwe umwere hanyuma ibimenyetso bishya bikaboneka ni gute ataburanishwa? Ahubwo bagire vuba bamukatire areke gutesha abantu umwanya bajye mu yindi mirimo. Ibyo avuga ko yaba yarahishe abantu 52 (niba ari nabyo) ntibimugira umwere kuko nta nterahamwe, harimo na ba ruharwa nka ba Rutaganda George utarahishe abantu ariko akica abandi benshi….
@ Karangwa
Vana amateshwa ahongaho kuko mu Batutsi bishwe hari harimo n’abarimu ba kaminuza kandi aho Munyakazi na bagenzi be bahungiye igihugu kaminuza zakomeje gukora kandi zisohora abanyeshuri benshi. Keretse niba ushaka ko aza kwigisha biriya yirirwa avuga mu rukiko byiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside!
Ko wabuze abakwigisha ntiwataha murugo bakakubona!!
Karangwa we, ahubwo nibaruce vuba vuba batazuyaza uyo mushenzi abe arigisha indimi
muri gereza,naryozwe ibyo yakoze, niba harabo yarokoye biramaze,akaba hari abandi yishe ibyose bimuha uburenganzira bwo gusuzugura inkiko ngo yize indimi?
ahubwo nibaza ko ni mumutwe we,imvugoze ziramugaragaza ukari.
ntabwo abantu ngabo bar5i bakwiye kumara igihe batesha umutwe aba Judges.
Ariko dogiteri hariya yasuzuguye inteko. “Ngo uwumva nabi imvugo akoresha ? Ubwo ashatse kuvuga ko ikinyarwanda akoresha kijimije (kirimurwego rwohejuru )kuburyo inteko itamwumva ? Uriya ni mugesera wa mbere bazamukatire burundu yumwihariko .bariya bose iyo babazanye mu rwanda baza barihebye ntacyiza gishobora kubavamo. Murata umwanya wubusa.
Ahubwo nibashireho n´icaha c´agasuzuguro,ngo dr,umuntu yagize iyikirenga yitwara
nkutize na rimwe?
ico mbakundira abo bantu nuko batihishira rwose!
Niba mu Rwanda hari ubutabera koko, abo bayobozi bazajye kwemeza cg kunyomoza ibyo uyu Munyakazi avuga. Niba koko ari umwere arekurwe. Aho bigeze uyu musaza nanjye mbona bari kumuburagiza nkana.
Ese bamuhaye ibyo asaba ko bitaruhije,bariho bihesha isura mbi
Jye ikiriho kimbera urujijo kurusha ibindi, ni ukuba Dr Munyakazi yaroherejwe mu Rwanda kubera ibyaha bamuregaga ko yahakoreye muri 1994, none bakaba barimo bamushinja ibyo yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bigasa n’aho ari byo byahindutse ikirego nyamukuru. Umuntu wemeza ko yarwanye ku bantu 52, ndumva bikenewe ko bamusaba ababitangaho ubuhamya, bakabyemeza cyangwa hakagira abatanga ibimenyetso bimunyomoza. Bidakozwe, haba hirengagijwe ikintu gikomeye cyane muri ruriya rubanza. Cyeretse yenda niba ubushinjacyah bufite ibimenyetso by’uko yakizaga bamwe akajya kwica abandi.
Ihorere.
Nonese yavuze ibiki biruta ibya Uwizeyimana Evode na Pierre Celestin Rwigema. Niba mu byukuri azira ibyo yavugiye muri USA. Ibya Genocide yo ni icyaha kidasaza.
U Butabera bwo mu Rwanda ni uko bukora, abatabwishimiye nibategereze ubwo mu ijuru ndebe niba bwo bazabrokoka. Abantu bose yaba abacamanza cyangwa abanyabyaha bose bazacirwa imanza mu ijuru. rero bose bashire mukuri.
Uriya musaza yakoze jenocide rwose yaranayishyigikiye.umuntu waba azi Kayenzi muri 1994 uko byari bimeze ntiyabura kumujamya ko yari abiri inyuma.
@Claude, none se kuki we ubwe asaba ko ajya kuburanira aho icyaha cyakorewe urikiko rukabimwangira?
wowe karangwa nkubaze urumva abana b’u Rwanda dukeneye abarimu nka munyakazi?
NGO YONGERE YIGISHE ABANA BACU GUFATA IMIHORO BAGATEMANA !!!!!!!!!!!!!!
GUMANA IBYO NUMVA WAMIZE NAHO TWE TURAKOMEJE GUKUMIRA GENOCIDE MWAYIKOZE KU MANYWA Y’IHANGU MWAYIKOREYE ABATURANYI BANYU EREGA MWESE TURABAZIMWAHAKANA MWAREKA TURABAZI.KUBYIBAGIRWA NTIBISHOBOKA NTIMUZISHUKE.
Kuki se banga ko ajya aho yakorrye ibyaha ngo bamushinje kumanywa bose babireba.
ikigaragara cyo abanyarwanda tubeshyako twiyunze kdi hari abagifite urwango mumitima! nkubwo koko nkawe ubonye umuntu kuko wumvise ngo arashinjwa Genocide ugahita umuciraho iteka n’ ibyaha ashinjwa bitaramuhama? nkawe wiyise Vivi uratunga agatoki ngo bayikoze ku manwa yihangu wazagiye ugahamya abo wabonye bayikora ukareka gukora Generalisation? ese niba mumuziho ko yakoze Genocide mwazagiiye kumutangaho ubuhamya aho kuza gutukanira hano? mwese ntawe uzi ukuri ariko mwavuze imitsi yareze! abo mushinja ingengabitekerezo sibo bayifite ahubwo nimwe yamunze umutima! hari benshi barenganye bataragize uruhare muri ibyo byose! Imana niyo mucamanza wacu izaducira urubanza rutabera! nabo barasiye muri stade nyuma bikaza kumenyekana ko bari inzirakarengane twarabibagiwe!
Uvuze ukuri. Nta kintu kibi kiruta ibindi nko gupfa kabiri.
Muraho bavandimwe, Buriya rero icyaha ni gatozi kuwagikoze kandi nzego zisbishinzwe zirimo kubikurikirana. Buri wese yagakwiye kubabazwa nibyabaye mu rwa Gasabo bityo abanyarwanda tugashyira hamwe tukiyubakira igihugu. Mureke gutukana rwose ahubwo mureke duharanire kwiyubaka urwanda rube igihugu kirangwa n’amahoro.
Mureke guca imanza ahubwo mureke u Butabera bukore akazi kabwo.
Mugire kandi umutima wo gusaba imbabazi no kubabarira nibwo Nyagasani azaduhindurira igihugu indashyikirwa.
Icyo mukora nugushinjanya kdi mwese ntawuzi ukuri mureke gushwana ubutabera bukore akazi kabwo kdi nihagira urengana nyine turi mu isi azarenganurwa mu ijuru
Njya nsoma ibitekerezo bitangwa n’abana b’u RWANDA nkumva agahinda.
Où va le Monde??
Comments are closed.