Digiqole ad

“Naryaga gatatu kumunsi mfashwe neza n’ingabo z’u Rwanda” – ingabo ya Congo

Adjudan Jean Mubere Utubi umusirikare mu ngabo za Congo amaze iminsi irindwi afitwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yo kwinjira mu Rwanda kubera ubumenyi bucye bw’imipaka. Ubwo yashyikirizwaga igihugu cye kuri uyu wa 15 Werurwe yatangaje ko yafashwe neza cyane n’ingabo z’u Rwanda.

Ajudant Jean Utubi Mubere  wabonaga asa neza
Ajudant Jean Utubi Mubere wabonaga asa neza

Jean Mubere, mu maso hacyeye kandi ameze nk’uwishimye, ubwo yashyikirizwaga abasirikare bashinzwe kurinda imipaka mu karere (JMV;Joint Verification Mechanism zashyizweho na ICGLR) hari bamwe mu bakuru mu ngabo za Congo muri Kivu ya ruguru baje kumwakira.

Yafatiwe mu gitondo cyo kuwa 09 Werurwe mu mudugudu wa Buhaza, akagari ka Byahi umurenge wa Rubavu. Uyu musirikare wa Congo ni uwo muri Batayo ya 322 yaho, akomoka Bunia, akavuga ko yinjiye mu Rwanda kubera ubumenyi bucye ku mipaka y’ibihugu byombi.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga mbere yo gusubira iwabo, Jean Mubere yagize ati “ Ndashimira cyane ingabo z’u Rwanda, kuva nafatwa sinigeze mpohoterwa, nafashwe neza nafataga umugati n’icyayi mu gitondo, nkarya gatatu ku munsi. Ibintu bidasanzwe mu kazi iwacu.”

Uyu ni umusirikare wa 14 wa Congo wari ufatiwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa iwabo. Benshi muri aba bavuga ko binjira mu Rwanda kubera kutamenya neza imipaka y’ibihugu byombi mu bice by’icyaro by’amajyaruguru y’akarere ka Rubavu.

Nta musirikare w’u Rwanda urafatirwa muri Congo muri ubu buryo bwo kutamenya imipaka y’ibihugu byombi nk’uko byagarutsweho muri uyu muhango muto wo gusubiza Congo umusirikare wayo.

Col Jacques Assambo uyoboye itsinda ry’ingabo za JVM wasinyiye kwakira uyu musirikare yavuze ko ashimira imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda mu mikoranire myiza n’itsinda ry’ingabo za JMV ndetse n’imyitwarire yazo mu bibazo nk’ibyo.

Col Asambo yavuze ko bagiye gusaba ubuyobozi bw’ingabo za Congo kwigisha ikarita igaragaza neza imipaka y’ibihugu bahana imbibi kuko ngo ingabo za Congo arizo zikomeje kugwa muri ayo makosa.

Col Assambo asinya urwndiko rwemeza ko yakiriye umusirikare wa FARDC.
Col Assambo asinya urwndiko rwemeza ko yakiriye umusirikare wa FARDC.
Ingabo za JVM zari zaje gufata uyu musirikare wa Congo.
Ingabo za JVM zari zaje gufata uyu musirikare wa Congo.

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • Ariko abanyarwanda tuzi kubeshya! Ubundi9 se abasirikare bacu barya kangahe ku munsi kuburyo uyu musirikare yavuga ko yaryaga 3 ku munsi?! Niba yarafashwe nk’umushyitsi, ntibahave bavuga ko abacu nabo ari uko!

  • hoya sha ntudusebye kabisa turarya 3 kumunsi nubwo haba harimo nimpungure ariko turazibona kweli

  • Kubaka izina nibyambere

  • Njye ndi ingabo ya RDF ndya igihe cyose mbishakiye kuko mfite ubushobozi bwo kwigaburira, kandi ndi Caporal tekereza ba Afande rero!!!!! ha ha ha sha RDF muratwitiranya kabisa ubu turi mu mishinga yo kwiyubakira amazu no kubaka urwatubyaye namwe ngo kurya 3 ku munsi?Ibyo kurya ntibikiri ikibazo muri vision RDF 2020.

Comments are closed.

en_USEnglish