Digiqole ad

Nkurunziza amaze Imyaka 7 mu bitaro

Umwana wavutse yinjiye mu bitaro ubu ari mu ishuri ribanza, umunsi ku munsi myaka irindwi irashize umusore Nkurunziza arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Kuki iki gihe cyose? Arwaye iki? Abayeho ate? Yaganiriye n’Umunyamakuru wacu w’i Muhanga.

Nkurunziza Théonetse agiye kuzuza imyaka umunani aba mu Bitaro i Kabgayi aho ngo akivurwa
Nkurunziza Théonetse agiye kuzuza imyaka umunani aba mu Bitaro i Kabgayi aho ngo akivurwa

Nkurunziza Théoneste ubundi aba mu mudugudu wa Gitima,Akagari Tyazo mu murenge wa Muhanga Akarere ka Muhanga ufite imyaka  35 y’Amavuko  arubatse ndetse afite abana babiri.

Muri uyu mwaka azuzuza imyaka umunani arwariye mu bitaro bya Kabgayi  kubera kuba Inzu yaramugwiriye ikamuvuna umugongo, imitsi y’uruti rw’umugongo ikaba ngo yarangiritse bikomeye.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2007 yari yicaye mu nzu, yaje kongera gukanguka ari mu bitaro bya Kabgayi abwirwa ko inzu yamuguyeho, kuva ubwo kugeza ubu aravurwa, imyaka umunani igiye gushira.

Nkurunziza ageze i Kagbayi icyo gihe basanze umugongo we wononekaye cyane, yahise yoherezwa mu bitaro bya Kigali (CHUK) ahamara igihe gito biranga bamwohereza mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali.

Ku bitaro by’umwami Faycal bamuvuye uko bashoboye ndetse bamubaga iyo mitsi ntiyakira, birangira bamwohereje i Kagbayi ngo akomeze avurwe ibisebe kuko umugongo we nta bundi bushobozi bari bawufiteho.

Ikizere cyo gukira cyarashize kuri Nkurunziza, umutungo we avuga ko ari wose wa miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1 900 000Rwf) yawishyuye ideni rya 1 500 000Rwf yari yaciwe n’ibitaro by’umwami Faycal. Ubu ngo ntakintu asigaranye kongeraho n’imyenda afitiye ibitaro bya Kabgayi.

Yabazwe uruti rw'umugongo ariko basanga imitsi yaracitse.
Muri Faycal yabazwe uruti rw’umugongo ngo basanga imitsi yaracitse bamwohereza i Kabgayi

Dr Ndahayo Cassien uyobora ibitaro bya Kabgayi avuga ko imvune y’uyu murwayi bigoye cyane ko yakira kuko imitsi yose ku ruti rw’umugongo yacitse. Avuga ariko ko bari kureba uko bamufasha kugirango ibisebe afite ku bice byo hasi bikire abone gusubizwa mu rugo.

Avuga ariko ko batari babara ngo bamenye amafaranga abereyemo ibitaro kubera ko akivurwa kugeza n’uyu munsi.

Mu bitaro i Kabgayi aho aryamye abarwaza be bagezeho bacika intege bamuvaho, kubaho kwe agukesha gucuruza amakarita ya telephone ya MTN akabona ifunguro rito, ibintu nabyo yatangiye gukora muri Kanama 2013 abonye ko atakomeza gusabiriza ngo abone icyo arya kandi ari umuntu wigeze kwiha.

Nkurunziza n’ubwo ntawumwitayeho ashimira cyane umugiraneza ngo ufite ubushobozi bucye ariko wemeye kumuhahira, ngo ujya umuzanira amafunguro rimwe na rimwe uko ayabonye.

Icyifuzo cya Théoneste Nkurunziza ni uko Ministeri y’Ubuzima yamufasha ikamwohereza mu gihugu cy’Ubuhinde aho yumvise amakuru ko bashobora kuvura imitsi ye n’imvune nk’iyi akongera akaba muzima akibeshaho.

Nk’uko bamwe babisabye, telephone uyu murwayi abonekaho ni  07 85 31 77 72

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • YOOOOO IMANIMUBE HAFI AKIRE BIRABABAJE

  • birabaje kubona amafaranga yubwisungane tuyatanga kandi bamwe hagashira imyaka tutivuje ariko abantu nkabo ntibavuzwe imitungo ikabashiraho. minisiteri yubuzima itekereza iki koko niba umuntu nkuwo yabura ubufasha 

    • Ariko nanjye nunge muryawe ko mparukwa buri kwezi duaktwa amafaranga ya mutuel atari make, kandi ko abagira amahirwe yo kutivuza ari benshi , kuki Ministerei itareba murubwo bwisungane uko yajya ifasha abantu nkaba ko nabo atari benshi! rwose abageza iki  igitekerezo aho kigomba kugera cyane cyane abanyamakuru namwe mwadufasha, mureke uyu muntu atabarizwe avuzwe ni uburyo bwo kwih agaciro mugutabara abacu babaye! kuki inzu igwa igahururizwa ikubakwa, amagara y’umuntu yo habura iki ngo atabarwe!!! yubakwe!!! Birababaje!!

  • olalalal, nakababaro knshi brumvikana , umuryango we uri mugihobo gikabije, ariko se kandi ntacyakorwa ngo avuzwe vuba, byaba kubaturanyi byaba nizindi nzego? akeneye ubufasha kuva kumoande zombi. umuseke murakoze kunkuru zubuvugizi nkizi

  • Turashimira cyane umunyamakuru w’umuseke muri aka gace kuko akomeje kugragaza ubwitange atanga inkuru z’ubuvugizi nkizi. birababaje kubona umuntu aborera mu bitaro kandi ashobora gukira, abashinzwe ubuzima birwa bavuga ko hari amafrw y’ingoboka kandi bakubita abantu ngo nibatange Mituelle ariko byagera kugufasha umuntu nkuyu abayobozi bose bakaruca bakarumira! Ministeri y’ubuzima ikwiye kureba icyo yakora ku bibazo nkibi kuko si Nkurunziza wenyine ubabaye! Mana y’i Rwanda ingoma yawe yogere hose!

  • yooo,yihangane disi.ako nibamwohereze hano mubuhinde ibibarabivura cyaneee,iyabimenya kera kose abayaraje disi bakamuvura.abanyarwanda beshi bafite ikibazo nkike ububatashye barabavuye namagufa barayateranya imitsi yo nugucishaho,bamwohereze miot hospital ch apollon chennai ninkako kanya kabisa,gusa ntitwirengagizeko bisaba amafaranga.ikindi agaherekezwa numuntu wizewe akeshi ministeri yohereza umuntu bakamuha numurwaza bagera inaha uwobamuhaye banamurihiye ntakore icyamuzanye akaza kwitemberera mubuhinde nkaho ariko kazi bababamwohereje gukora,ugasanga arafashwa numunyeshuri wihitiye kd uwobamuhaye atamwitaho,but Imana dusenga irakora nawe ishobora kumufasha agakira disii.

  • Ndashaka phone number ze ndetse n’iz’umuganga umukurikirana. Ndashaka kumufasha uko nshoboye.Murakoze

    • Ese buriya ntacyo Minister Agnes BINAGWAHO yamufasha?

    • Phone number ye iriho, ni 07 85 31 77 72

  •  Nimureke dufashe ababaye n’uyu murwayi. Ntitwihugireho ahubwo turebe ababaye. MINISANTE  na yo igire umusanzu itanga kandi irabishoboye. Imana imube hafi

  • Mwakoze kutugezaho inkuru nziza karisa yatubwira ibyo bitaro ayo baka uko aba angana?contact zumurwayi namugangawe zirakenewe turashaka kumufasha murakoze

  • ese mwandusha amakuru y’akana kitwa Ange mwigeze gutabariza karikaravukanye ingwara y’umutima? mperuka mutubuirako bagiye kukajyana hanze aliko ntitwamenye amaherezo, nyabuneka mujye mutubuira amakuru dukulikirane abotwafashije tumenye ukobyagenze. merci

    • Sha ntuziko kaje gupfa ubu kibereye mu bwami bwa Nyagasani kuko kari akaziranenge.

  • birababaje ahubwo binagwaho amuvuze kuko kiriya kintu ntakuntu ministeri itakizi kuki batatubwiye ngo twifatanye nibabyarabananiye kumyaka 8 yose biteye agahinda ;;;;

  • Ndababaye cyane! mpise ntekereza ari umugabo wanjye.  Mbega agahinda, gusa hari ukuntu haboneka profit zo kohereza abarwayi mu Buhinde nawe bazamushyiremo .kuko hari umudamu bajyaniyeyo akana kari gafite ibibazo barabajyanye kandi karavuwe nta kimenyane kuko yari rubanda rugufi nk’abandi bose , yoherejwe CHUK nayo imwohereza mubuhinde sinzi icyo bagendeyeho. ubu baragarutse akana kameze neza.

  • Muduhe adresse yaho twanyuza ubufasha. Murakoze

  • Yooo, minisiteri y’ubuzima nigire icyo ikora, birababaje. IMANA imwihanganishe kdi imurinde. nshimiye abagiraneza bose biteguye gufasha NKURUNZIZA.

  • Bonjour, Imana yo mw’Ijuru ikube hafi kandi Ikurengere, humura uzatabarwa.

  • hum

  • leta  izamufashe mukuriha amahera ,imbayarakize  gusa

  • Imana imufashe azakire pe. Niyo ishobora byose

  • sha nukuri IMANA imutabare niyo yonyine ibishoboye.Birababaje.

  • ntakuntu twakwishyirahamwe tugatanga amafranga uko buri wese yishoboye akaba yajya mu buhinde.pls mubitekerezeho.

  • muduhe nomero twamwohererezaho MTN mobile money

    • Umutoni,uvuze neza rwose.njye nditeguye kujya muriryo shyirahamwe ryo ku muvuza.uzanyandikire kuri  :[email protected]

  • uwiteka niwe uzi byose , agomba kureba uno muja we kuko ntakundi gusa mu izina rya yesu azakira kuko iminsi amaze ntabwo yari aziko yayimara mubitaro

  • RSSB ikwiye kugira icyo ikora kuko amafaranga badukata buri kwezi ntabwo twese ariko tuyivuza, bigaragarira mu mitamentwa bahora bubaka, Bagerageze kubaka n’ubuzima Bwabatishoboye nkuyu n’abandi tutazi..Imana ishobora byose igukize kandi ihe umugisha abiteguye kugufasha bose. Buri wese niyishyire mumwanya  we ndetse n’uwumuryango we. Ndababaye cyane.

    • ngaho rero ni tugaragaze ko ukwigira tuzakugeraho duhereye kuri iki kibazo imana ibidufashemo

  • Nukuri tugire icyo dukora kuko turamukeneye.iryo shyirahamwe najye muzashyiremo,muzanyandikire kuri   [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish