Digiqole ad

Ntabwo ndi umuririmbyi wo gushimisha abagirira u Rwanda nabi – Kagame

Kuri uyu wa 17 Werurwe Perezida Kagame yari mu Karere ka Rwamagana ku kigo cy’imyitozo ya Police aho yasozaga imyitozo yo kurwego rwa Cadet y’abapolisi. Mu ijambo rye yabasabye gukorana ubumenyi n’ubwitange mu kurinda umutekano w’u Rwanda, anavuga ko we ubwe mubyo avuga atazigera ashimisha abagirira u Rwanda nabi.

Perezida Kagame avugira ijambo i Gishari.
Perezida Kagame avugira ijambo i Gishari.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko gutera imbere kw’igipolisi cy’u Rwanda ari intambwe ikomeye mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko iri kugerwaho ku rwego rushimishije.

Yibukije abapolisi b’u Rwanda ko bafite inshingano zigenda ziyongera zirenze gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Ko zimaze kuba nyinshi kandi ziremereye kuko iterambere ridashoboka ridashingiye ku mutekano.

Perezida Kagame yishimiye ko ishuri rya Integrated polytechinique rya Police riri i Gishari, ryigamo abapolisi n’abaturage basanzwe, hagamijwe iterambere no gushimangira imikoranire n’imibanire myiza hagati ya Police n’abaturage.

Yavuze ko ibyaha ndengamupaka, ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga ibi ngo bivuze ko abapolisi n’inzego zishinzwe umutekano nazo zigomba guhora ziyongera ubumenyi kugirango zigire ubushobozi bwo gukumira ibyo byaha.

Yasabye ubufatanye bwa Police n’inzego zindi z’umutekano ndetse n’inzego z’umutekano z’ibindi bihugu cyane cyane mu gukumira ibyaha bakoresha ihererekanya ry’amakuru.

Mu kurinda umutekano yasabye abapolisi kuba maso go kuko hari “abo rimwe na rimwe dukwiye kuba dufatanya nabo, izo nzego zimwe z’ibindi bihugu hari abashobora gufatanya n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Ati “Uhereye ku ngero zimwe zagiye zigaragara hano mu gihugu cyacu, birazwi neza ko hari abagerageje guhungabanya umutekano wacu,  muribuka abakomeretse cyangwa abatakaje ubuzima mu ma grenades yajugunywe cyane mu murwa mukuru wacu. Ni ibintu byaturutse hanze ababikora bashobora kuba bagishaka gukomeza.”

Aha abapolisi barimo biyereka mbere yo kugezwaho ijambo ry'inshingano, ariko ryuje impanuro rya Perezida.
Aha abapolisi barimo biyereka mbere yo kugezwaho ijambo ry’inshingano, ariko ryuje impanuro rya Perezida.

Perezida Kagame yavuze ko byaba bikorwa n’abari mu gihugu cyangwa abari hanze, ari ibintu bidakwiriye kwihanganirwa.

Umutekano w’abanyarwanda n’abarugenda ngo bifatwa nk’ikintu cya mbere bagomba guha uburemere mu buzima no mu mibereho y’igihugu.

Ati “Navuze ko ababikora hose aho baba bari nabo byabagiraho ingaruka. Bivugwaho (ibyo yavuze) byinshi ku buryo nibyo ntavuze nabyo byavuzwe. Nagirango mbisubiremo…nagirango mbibasubiriremo.

Njye ntabwo ndi umunyamakuru, ntanubwo ndi umuyobozi wa NGO, nshinzwe imibereho myiza, ubuzima bwiza, umutekano w’abanyarwanda, nicyo nshinzwe. Ntabwo ndi umuririmbyi, ntabwo nashimisha abagirira u Rwanda nabi, ntabwo aribyo nshinzwe.”

Perezida yanasuye bimwe mu bikorwa bikorerwa muri iki kigo cya Police.
Perezida yanasuye bimwe mu bikorwa bikorerwa muri iki kigo cya Police.

Yavuze ko uhungabanya umutekano w’u Rwanda amaherezo abyishyura.

Perezida Kagame yavuze ko niba icyo gihe yarumvikanye nabi, ubu bamwumva neza. Avuga ko mbere yo kubazwa umutekano w’abandi akwiye kubanza kubazwa uw’abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda babuze umutekano kuva cyera, n’abawubabujije kuva icyo gihe bakaba bagishaka kuwubabuza ariko ubu ngo ni igihe cyo kubona umutekano.

Yasabye abapolisi barangije i Gishari gukoresha ubwitange ndetse n’ubumenyi bahavanye bakabikoresha mu bwuzuzanye n’ubufatanye hagati yabo n’abanyarwanda ndetse no hagati yabo n’abaturanyi, hagamijwe kugeza igihugu kuri byinshi na Africa yose muri rusange.

Prezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abapolisi bahawe inshingano nshya.
Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abapolisi bahawe inshingano nshya.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • HE yavuze ukuri kandi ndanabimwemerera cyane! yagaragaje inshingano ze afite ku baturage kandi nabonye ari na nziza cyane! komeza utwiteho natwe ntituzakoza isoni igihugu cyacu.

  • uyu niwe muyoybozi dufite wo guharanira inyungu z’abaturarwanda , arajwe ishinga n’umutekano warwo kandi natwe abaturage twiyemeje  kumufasha kuko byaba byiza cg se bibi nitwe bigiraho ingaruka

  • uyu niwe muyoybozi dufite wo guharanira inyungu z’abaturarwanda , arajwe
    ishinga n’umutekano warwo kandi natwe abaturage twiyemeje  kum

  • YES HE WE ARE AGREE WITH U

  • turagushigikiye perezida wacu ,umutekano niryo banze  ,nishingiro ryibyo dushaka abifuza bose kudusubiza inyuma tuzahangana nabo  ibyo dufite byinshi ntabwo twagombaga kubigira  nkiyo  abatuyobeje ngo baratuyobora batabikora  urugero ninz ‘ibutso   nkiyo genocide idakorwa  inzibutso ntazo tubadufite    , ibyo byose  ntabyo tubadufite  ariko nanone tubishimira imana iyo yakuduhaye  ubuse izo mfubyi zarikuregwa nande nkiyutaza ukamira bose  ukagaba ninka  ku banyarwanda byara urakarama  urambirije amahoro    n’itera mbere ntwari yacu  tutazibagirwa  . horaho.

  • oya rwose muzehe nanjye ndabishyigikiye ntago uri umurirmbyi wo gushyigikira inyangarwanda, oya rwose, kandi natwe abanayrwanda tukuri inyuma muruga rwo kumvisha no kwereka ibyiza ikigihugu kimaze kugeraho kibikesha wowe nyakubahwa., humura rwose intambara yo kurwanya inyangarwanda zitifuriza u rwanda ikiza na kimwe , abanyarwanda murayifatanyije.

  • ariko ni byo kandi nizo nshingano za perezida nukurinda abanayarwanda, ubusugire n’umutekano w’u rwanda

  • Rwose nta mpamvu nimwe yo kubajenjekera cg ngo ubabwire amagambo asize umunyu H.E ndakwemera  kuko nabo ntibakurebera izuba batadusize twese abanyarwanda.

  • HE turakwemera rwose.reka abo bashenzi bashaka kugutesha umutwe.tukuri inyuma rwose.naho aba bashaka ko tubura umutekano bazumirwa.

  • Nizere yuko abagirira u Rwanda nabi bavuzwe haruguru hatarimo abakina politiki nkuko tumenyereye kubyumva muri za scenes zitandukanye zifungisha abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwacu!! Tugerageze dukosore aka ka defaut rwose kuko kadutesha amanota mu ruhando rwa amahanga!! Tureke abashaka gukora politike bayikore ku mudendezo (amategeko yubahirizwe bien sur ntihagire uwitwaza politike maze ngo atukane cg se asebanye), maze tureke abaturage bahitemo umurongo wa politike babona ubabereye. Murakoze

  • His excellence azadufashe asobanurire abanyarwanda niba gukora Politiki nabyo biri muri gahunda zihungabanya umutekano tutazajya turagwa mu ruzi turwita ikiziba!!Dukeneye no kumenya definition nyanyo yo guhungabanya umutekano kuko bisigaye bifata facettes nyinshi zitandukanye!!Murakoze Cyane

  • “Burya Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye ntaniganwe ijambo”, Nyakubahwa Perezida wacu, abanyarwanda turagushyigikiye, nubwo abatadushakira amahoro iyo uvuze bahimba ibyo utavuze kugira ngo baturangaze! Ariko abanyarwanda natwe turi maso!

  •  Nyakubahwa Perezida wacu, abanyarwanda turagushyigikiye, nubwo abatadushakira amahoro iyo uvuze bahimba ibyo utavuze kugira ngo baturangaze! Ariko abanyarwanda natwe turi maso!

  • Ndizera noneho ko bumvise, aho kwirirwa bavuvuzera ukagirango umutekano wacu bawitayeho, n’ibirura gusa biba bishaka kutumara, nukuri amahirwe abanyarwanda tugira nuko twifitiye umuyobozi muzima. H.E tukuri inyuma kandi natwe tuzaharanira ko ntacyahungabanya abanyarwanda ukundi.

  • mfite impungege ko amateka nahinduka aya ma discours azajya yifashishwa mu nkiko: ibigarasha, abanzi b’igihugu, it’s a matter of time……Kwitonda byerekana maturity.

    • Amateka ushatse kuvuga azahinduka ntayazabaho ibyo mubyibagirwe ibyo mwangije nabo mwishe barahagije ikibi yavuze ni ikihe ushize mu gaciro umva nkubwire NTAWUZAGIRIRA NABI URWANDA BIZARWA AMAHORO bitinde bitebuke BATALIPA

  • Nta mpamvu ushinzwe abanyarwanda n’umutekano wabo umutekano ni ishingiro ya byose naho abatwifuriza ikibi bazabona ko bibeshye

  • Hahahahahah. Muzehe wacu ! Nzagutora too!

  • Umusaza ajye ababwira ibyo avuga niko bimeze uru ni U Rwanda rw’abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish