Amakuru atangazwa na RFI aravuga ko Ambasaderi wa Africa y’Epfo mu Rwanda kuri uyu wa 12 Werurwe yabonanye na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ngo baganire ku bibazo bihari. Umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi ndetse Africa yepfo yabaye ihagaritse by’agateganyo itangwa ry’impapuro z’inzira (visa) zijya muri icyo gihugu ku baturage b’Abanyarwanda. Itangazo rya Ambasade ya Afurika […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 11, Werurwe, 2014 Abarimu 87 b’indashyikirwa baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye bashyikirishijwe ibihembo birimo mudasobwa n’udukoresho dutanga interineti twa Modem mu rwego rwo kubashimira umurava bagaragaje mu kazi kabo. Umwe muri aba barimu bahembwe mudasobwa witwa Sebikari Théoneste waturutse mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko […]Irambuye
Uburezi cyane cyane ireme ryabwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na gahunda z’ubuzrezi bw’i bw’imyaka icyenda (9) na 12 ni imwe mu ngingo esheshatu (6) zafashe umwanya munini mu mwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ejo kuwa mbere, ndetse n’imyanzuro umunani (8) muri 42 yafatiwe muri uyu mwiherero ijyanye no kunoza uburezi n’ireme ryabwo, kimwe mu bigomba gukemuka […]Irambuye
Kimihurura – Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Leon Mugesera ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 11 Werurwe umutangabuhamya wahawe izina rya PME yongeye gutaha adatanze ubuhamya bwe nyuma y’aho uregwa agaragarije ko inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na ‘PME’ kuri Mugersera butagaragaraho umukono w’umucamanza. Ku mpaka zari zabaye ejo (kuwa mbere) […]Irambuye
Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru gutangira kwiga uko Banki nyarwanda itsura amajyambere “Banque Rwandaise de Développement (BRD)” yakwegurirwa abikorera kuko itageze ku nshingano zayo zo gufasha abahinzi, aborozi, ba rwiyemeza mirimo bato n’abaciriritse ahubwo ikaguriza abantu bafite uko bameze neza. […]Irambuye
10 Werurwe – Ibigo bya Leta, ibigo byigenga n’abantu ku giti cyabo bagiye bagaragaza ibibazo by’ubujura cyangwa urugomo bikorerwa kuri Internet. Nubwo mu Rwanda ubu bugizi bwa nabi bitarakataza, ikigo cya RICTA kirebana n’ibya “Domain name” gifatanyije na ICANN ikigo gicunga umutekano kuri Internet ku isi byakoranyije inama nyunguranabwenge iri no gutangwamo amahugurwa ku rubyiruko […]Irambuye
Umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare wari umaze iminsi itatu wasoje kuri uyu 10 Werurwe hafashwe imyanzuro itandukanye, irimo no kuba umuyobozi uzajya adindiza igihugu cyangwa akagihombya mu buryo bumwe cyangwa ubundi azajya abiryozwa. Mu gusoza uyu mwiherero hafashwe kandi izindi ngamba zitandukanye ku iterambere, uburezi ubuzima n’izindi nzego zigize […]Irambuye
Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu ndirimbo nyarwanda mu myaka yashize, ku nshuro ye ya mbere agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze muri muzika, yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 10 Werurwe. Yatangaje ko nyuma yo kwerekwa urukundo n’abanyarwanda benshi cyane mu gitaramo gisoza umwaka wa 2013 cya ‘East African Party’ […]Irambuye
Ku ruhande rumwe birasa, kuko nyirabayazana y’ubushyamirane ni za mpande ebyiri z’isi zitajya imbizi, ari nazo zihora zirebana ay’ingwe ariko zigasekerana muri dipolomasi y’isi ya none, n’ubwo mu gisirikare umunsi izi mpande zarwanye ngo izaba ari intambara ya III y’isi. Izo mpande ni ibihangange by’uburasirazuba bw’Isi n’iby’uburengerazuba. Amerika (USA) ku mutwe, Ubufaransa, UK, Canada, Ubudage […]Irambuye
Kuri uyu wa 10 Werurwe ubwo umutangabuhamya wari wahawe izina rya PME yajyaga gutanga ubuhamya mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Leon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Mugesera yatangaje ko nta mpamvu n’imwe abona uwo mutangabuhamya yatuma atigaragaza. Nyuma y’aho umutangabuhamya wari wahawe izina rya PMD asoreje ubuhamya bwe kuri Leon Mugesera ku […]Irambuye