Digiqole ad

APR na Rayon zikomeje gusiganirwa igikombe

15 Werurwe – Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda , rurageretse hagati ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri. Zombi zatsinze uyu munsi, nta yemerewe gukora ikosa mu mikino isigaye itandatu isigaye.

Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yavanye amanota atatu i Muhanga iyamanukana i Nyanza
Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yavanye amanota atatu i Muhanga iyamanukana i Nyanza

Kuri uyu wa gatandatu, hakinwe imwe mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona ,ikipe ya  APR FC iyoboye shampiyona yarikiriye Etincelles FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo umukino waranzwe n’ishyaka ku makipe yombi.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje kotsa igitutu ba myugariro b’ikipe ya  Etencelle biza kuvamo igitego cyinjijwe na Mugiraneza Jean Baptiste.

APR FC ariko yaje kuvunikisha bikomeye myugariro wayo Emery Bayisenge wagaragaje ishyaka rikomeye mu bwugarizi yagonganye n’umukinnyi wa Etincelles we arababara cyane, Emery yasimbuwe na Hervé Rugwiro warangije umukino neza nta gitego batsinzwe.

Rayon sports, mukeba wa APR, yo yari yasuye ikipe ya Mukura VS ku kibugacy’i Muhanga umukino Rayon Sport nayo yabonyemo amanota atatu nyuma gutsinda Mukura ibitego 3-1 byatsinzwe na Kagere Meddy,Hamiss Cedrick na Uwambajimana Leon bakunze kwita Kawunga,mu gihe kimwe cya Mukura cyatsinzwe na Mike Segawa.

Undi mukino wabaye w’umunsi wa 20 wa shampiyona ,wabereye i Gicumbi  aho  byari ishiraniro  hagati ya Gicumbi FC na Musanze FC, umukino uhuza aya makipe uba urimo ishyaka ryinshi ahanini rishingiye ku kuba yose abarizwa mu Ntara y’amajyaruguru.

Gicumbi FC yabashije gutahana amanota atatu y’uyu munsi  nk’uko yabigenje mu mukino ubanza (phase aller), uyu munsi nabwo yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 imbere y’abafana bayo I Gicumbi bari bamaze iminsi badaheruka akanyamuneza.

Ku cyumweru tariki ya 16.03.2014 hazakomeza  mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona izahuza:

Kiyovu Sports 0 – 0   Esperance FC [Mumena]

Marines FC 2 – 1  Amagaju FC [Umuganda]

AS Kigali 1 – 1  Police FC [Regional]

Espoir FC 0-1 AS Muhanga [Rusizi]

Igitego cya Mugiraneza JB bita Migi cyahaye amanota atatu APR ubu irusha mukeba
Mugiraneza JB bita Migi niwe wahaye amanota atatu APR ubu irusha mukeba
Bamwe mu bafana ba APR FC i Nyamirambo
Bamwe mu bafana ba APR FC i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu
Emery yavunitse bikomeye ku mukino wa none
Emery yavunitse bikomeye ku mukino wa none
Mu gutaha umunyezamu Ndoli niwe wamujyanye ku mugongo kugera ku modoka
Mu gutaha umunyezamu Ndoli niwe wamujyanye ku mugongo kugera ku modoka

 

Mu mvura nyinshi, Rayon yavanye i Muhanga amanota atatu

Papy wa Mukura ahanganye na Ndatimana wa Rayon Sports
Hagati mu kibuga, Papy wa Mukura ahanganye na Ndatimana wa Rayon Sports
Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yavanye amanota atatu i Muhanga iyamanukana i Nyanza
Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yavanye amanota atatu i Muhanga iyamanukana i Nyanza
Kagere Meddy wagoye cyane ba myugariro ba Mukura VS
Kagere Meddy wagoye cyane ba myugariro ba Mukura VS
Abafana ba Rayon muri stade ya Muhanga mu byinshi by'igitego cya mbere
Abafana ba Rayon muri stade ya Muhanga mu byinshi by’igitego cya mbere

Urutonde rw’agateganyo nyuma y’iminsi 20 ya shampionat

NO TEAM PG W D L GF GA GD PTS
1 APR 20 15 4 1 34 10 24 49
2 RAYON S. 20 15 1 4 42 18 24 46
3 AS KIGALI 19 11 5 3 23 11 12 38
4 POLICE 20 10 5 5 35 19 16 35
5 ESPOIR 20 9 8 3 19 11 8 35
6 KIYOVU S. 20 9 7 4 28 14 14 34
7 MUSANZE 20 9 6 5 24 20 4 33
8 ETINCELLES 20 4 9 7 14 22 -8 21
9 MUKURA 20 5 4 11 17 22 -5 19
10 MARINES 20 4 5 11 13 27 -14 17
11 MUHANGA 20 4 5 11 16 37 -21 17
12 GICUMBI 19 4 4 11 13 24 -11 16
13 ESPERANCE 20 3 3 14 13 31 -18 12
14 AMAGAJU 20 2 4 14 8 29 -21 10

 

 Photos/Paul Nkurunziza & Plaisir Muzogeye

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rayon ndayikunda nyirinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish