Gutungurwa gukomeye mu 10 bazahatanira PGGSS4
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe, Gikondo nibwo hatangajwe abahanzi 10 bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Nyuma yo kuririmba kwa buri umwe muri 15, 10 baje gutangazwa basize impaka no kugibwaho impaka kuri benshi.
Igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi ku buryo ugereranyije abinjiye n’abasubiyeyo bajya kungana.
Nyuma yo gutarama imbere y’imbaga n’akanama k’abakemurampaka hatangajwe ko abakomeje mu irushanwa ari abahanzi; Young Grace, Active (itsinda), Senderi International Hit, Jules Sentore, Dream Boys, Teta Diane, Bruce Melody, Christopher n’abaraperi Amag the Black na Jay Polly.
Naho abahanzi; Urban boys, Kamishi, Paccy, Edouce na Uncle Austin bakaba bahise basezererwa mu irushanwa.
Witegereje neza amazina azwi cyane hirya no hino mu gihugu yasigaye, hakomeza ashobora kuba atazwi cyane ariko yakoze ibyo yasabwaga.
Uko byari byifashe mu gitaramo:
Itsinda ry’abakemurampaka batatu riyobowe na Aimable Twahirwa riratanga amanota hakurikijwe ibintu bine:
-Popularity and interaction (Gukunda n’uko ushimisha abakunzi ba muzika bitabiriye iki gitaramo) bifite amanota 30%
-Performance and vocal ability (Uko witwaye ku rubyiniro n’ubuhanga mu miririmbire) bifite 30%
-Stage appearance (Uko umuhanzi yagaragaye ku rukiniro) bifite nabyo 30%
-Discipline (ikinyabupfura ku rukiniro) bifite 10%
20h10: Jules Sentore niwe utangiye asusurutsa abakunzi ba muzika bitabiriye iki gitaramo. (Udatsikira)
20h17: Bruce Melody (Ndumiwe)
20h21: Uncle Austin (Nzakwizirikaho)
20h27: Edouce (Akandi ku mutima)
20h34: Amag the Black (Uruhinja)
20h39: Active (Uzansaza)
2oh40: Young Grace (Ikimenyane)
20H47: Paccy (Miss President)
20h53: Teta (Fata Fata remix)
20h58: Senderi International Hit (Jalousie), uyu muhanzi yikururiye abafana dore ko yavuye ku rubyiniro abantu benshi batangiye kumufana.
21h03: Kamichi (Ubuntu butiza urugi)
21h09: Jay Polly (Deux fois deux) bigaragara ko ari we muhanzi winjiye ategerejwe n’abantu benshi cyane.
21h14: Urban Boys (Ancilla)
21h22: Dream Boys (Urare aharyana)
21h28: Christopher (Ndabyemeye)
21h33: Abahanzi bose bahatana bamaze kuririmba, itsinda ry’abakemurampaka rigiye kwiherera bateranye amanota.
Hagati aho abasore b’abanyarwenya bazwi nka “Comedy Night” basusurukije abari bitabiriye ibi birori n’inkuru nyinshi zisekeje.
22h12: Abahanzi bahamagawe ku rukiniro kugira ngo bamenyeshwe abahanzi 10 bagiye gukomeza.
Uko abahanzi 10 bakomeje bahamawe bakurikirana:
Mbere yo guhamagara umuhanzi wa mbere, abahanzi n’abakunzi ba muzika bose bari batuje bategereje kumva abahanzi bakomeza, by’umwihariko abahanzi bo bari bafitemo n’ubwoba.
Umuhanzi wa mbere: Young Grace
Umuhanzi wa kabiri: Active
Umuhanzi wa gatatu: Senderi International Hit
Umuhanzi wa kane: Jules Sentore
Umuhanzi wa gatanu: Dream Boys
Umuhanzi wa gatandatu: Teta Diane
Umuhanzi wa karindwi: Bruce Melody
Umuhanzi wa munani: Christopher
Umuhanzi wa cyenda: Amag the Black
Umuhanzi wa cumi: Jay Polly
Active, Sentore, Bruce Melody, Teta na Amag TheBlack ni ubwa mbere binjiye muri iri rushanwa bakaba bahise babona amahirwe yo gukomeza mu 10 ba nyuma bazahatana bazenguruka mu gihugu biyereka abafana babo.
Ibitaramo byo mu Ntara bikorwa hifashishijwe amaCD aribyo bita “Playback” bizatangira mu mpera z’icyumweru gitaha, bihere i Cyangugu.
Ibyo abafana batangazaga nyuma yo gutora abahanzi 10:
Ku bagiyemo: Cyane abafana bagarukaga ku itsinda Active na Teta Diana. Active izwi nk’itsinda rishya rizi kuririmba no kubyina ariko ridafite indirimbo nyinshi zikunzwe cyangwa zamenyekanye. Teta ni umuririmbyi w’umuhanga ariko nawe utaragera ku rwego rwo kuba ‘SuperStar’ kuko ngo nta ndirimbo ze zizwi zikunzwe afite.
Ku bavuyemo: Itsinda Urban Boys ryari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, abafana bavuga ko aba bahanzi ari aba ‘star’ bijyanye n’iri rushanwa, bafite indirimbo zakunzwe kandi nabo barakunzwe cyane mu gihugu hose. Kuvamo kwabo byatunguye benshi. Kuvamo kwa Paccy nabyo bisa n’ibyatunguye bamwe bavuga ko yagombaga guhabwa amahirwe imbere ya Teta Diana kuko Paccy amurusha indirimbo ndetse anamurusha kumenyekana.
Ibi byose ariko ni iby’abafana bavugaga, ntabwo bigendeye kubyo ‘abakemurampaka’ batangaje bagenderaho.
Kamanzi V. na Joel Rutaganda
Photos: P. Muzogeye
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
KERA NARI NZI KO VIRUS YO KUBONA IBINTU KU BURYO BUCURAMYE, CG BUTANYUZE MU MUCYO, TWABIHARIYE FERWAFA, NONE BIGEZE NO MURI MUSIC KWELI? TETA, YOUNG GRACE, BAZARIRIMBA IKI BURIYA? AHAA NZABA MBARIRWA!
“Abakemurampaka”????? ahubwo ni abaterampaka
Muvane amatiku aho niba ari live ni live teta ninde umurusha live mbere yo gutikura
Najye tyo ababakobwa babiri rwose sinzi bigomba kuba byabaye ikimenyane gusa kuko paccy arabarusha bose muri bariya bakobwa .
urban boys mwayiriye bigaragara
no comment bikorwa n’abantu erega kandi mujye mumenya ko turi abanyafurika.
Mbenga pggss itandukanye ntizindi zabaye,ese koko yaba ari pgss hakuburamo urban boyz,bayihundurire izina kbsa!iyitwe kkss(kata kata super stars)
Ariiko murasetsa koko bababwiye ibyo bagendeyeho cyangwa ntimwabyumvise?ntawigeze ababwirako utsinda Ari usabzwe azwi never, mujye mukurikira mureke itiku
URBAN BOYS BAVAMO GUTE?guma guma irananiwe,nibareke taska ikore.
Critère yo kuba ufite indirimbo nyinshi cyangwa uzwi cyane ntabwo yari irimo kandi byari byasobanuwe neza mbere y’uko irushanwa ritangira,niyo mpamvu rwose njyewe nemeranya 100% n’abakemurampaka. Négligeance ku bahanzi nka Urban Boys;Kamishi ndetse na Uncle Austin nibyo byatumye bakubitirwa ahareba i Nzega. ntacyo batweretse kabisa,badutuburiye. Ibi bizatuma Guma Guma iryoha kuko abasigayemo nemeza ko bazaza noneho batwika. SENDERI na ACTIVE ndetse na DREAM BOYS nibo bigaragaje,baryoheje kurusha abandi. tureke amarangamutima yandi.
Umva njyew ndumva izina PRIMUS GUMUMA GUMA SUPER STAR ryahinduka kuko SUPER STAR muvuga sinzi abo aribo
Comments are closed.