Amafoto: igitaramo gihebuje cya KAYIREBWA i Kigali
Kicukiro – Nyuma y’imyaka irenga 25, Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu muziki mu Rwanda, umuhanzi ariko uba mu Ububiligi, yaraye ataramiye abanyarwanda. Bitandukanye n’ibindi bitaramo bimenyerewe mu Rwanda, mbere gato ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 16 Werurwe abantu bari bamaze kwitahira igitaramo cyarangiye kandi banyuzwe cyane.
Kayirebwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze muri muzika mu Rwanda. Uyu munsi yafashijwe na Gakondo Group ndetse na Mani Martin n’itsinda rye.
Igitaramo cye cya gakondo kitabiriwe n’abantu benshi cyane cyabere muri Ahava River ku Kicukiro.
Photos/Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
UYUMUDAME NIMWIZA ASAZANYE UBWIZABWE.
Ntukajye ushinyagura wo kagira Imana n’u Rwanda we! Ubwiza ububonye hehe? Reba kuriya kuboko hanyuma ushake n’icyo retention hydrique bivuga.
twari tumukumbuye uyu mubyeyi ahubwo azagerageze agaruke nko muri vacance nabanyeshuri baze kumwirebera bo rwanda rwejo
Ese ni uku asigaye asa?? Inkecuru! Kera habayeho, mbega ukuntu asigaye asa, yaracuyutse.
ariko koko nkawe ngo Bola nturwayye nkubwo uratukanira iki wowe se ntuzasaza yewe murababa abantu namwe
ariko nk`abantu bapinga ubwiza bw`uyu mudamu bazi imyaka afite koko? imyaka hafi 70 umuntu akaba agisa atya kweli mqze mugapinga? Mubona ari bangahe bazagera kuri iriya myaka se hubwo kuri iyi generation?
MAMAN KAYIREBWA? Welcome Back !
Isabukuru nziza mubyeyi, uri igicumbi cy’umuco wacu. Uri uw’igiciro cyinshi abatabyemera mbona ari abafite ikibazo cyo kutamenya agaciro k’ubwiza bw’urwa Gasabo! Ndagukunda Imana ikudukomereze
Mama kayirebwa ni umuririmbyi abatabyemera bajye kwa muganga bafite uburwayi.Ubwiza bwe utabubona ku myaka afite nawe si tayali rwose.Mbega mubona ari bangahe bafite imyaka ye bameze kuriya ameze?bagifite ibikorwa nk”.ibye?
leta nge numva yamusaba ikamutera courage agateza imbere umuco nyarwanda nyabyo apana ibyo kubyina gusa ;;mu mahanga naho si henci bakunda uko tubyina ariko rero hari ba kayirebwa;ba muyango n imitari na ba MAsamba buriya babibasabye kandi bakabibafasha nge numva umuco wacu wakundwa cyane tukajya twumva hari abadiva ;;nge mbona na kayirebwa yaba diva w umuco nyarwanda!bazabure kubyigaho ntibabona ko atangiye gusaza!ariko ni ikizunge byo!
Comments are closed.