Digiqole ad

Muhanga: Abahinzi bagurisha imyaka kuri RAB bakamara amezi 5 batishyuwe

Abahinzi bahinga ibigori mu gishanga cya Makera bibumbiye muri Coperative IABM barinubira ko amafaranga bahabwa ku musaruro w’ibigori atinda kubageraho bikaba byafata amezi atanu cyangwa ane kandi ariho baba bategeye ubuzima, nk’uko bamwe babitangarije Umuseke muri iki cyumweru.

Umusaruro w'ibigori uhurizwa muri utu tuzu, bikuma neza, bigatunganywa maze LAB ikaza kubigura
Umusaruro w’ibigori uhurizwa muri utu tuzu, bikuma neza, bigatunganywa maze LAB ikaza kubigura

Igishanga bahingamo giherereye mu kagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Abahinzi basabye ko amazina n’amasura yabo bitajya ahagaragara bavuga ko bahinga ibigori umusaruro ubivuyemo bakawugurisha n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB na cyo kiwugura na coperative IABM.

Abahinzi bavuga ko iyo umusaruro wabonetse basabwa kujonjoramo ibigori byiza ari na byo bagurisha RAB ikabahera ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 320, kg 1 naho injonjori (bita injyamani) zo bakazigurisha amafaranga y’u Rwanda 180.

Nyuma yo kujonjora ibigori bijyanwa muri koperative na yo izabigurisha RAB ariko abahinzi bakavuga ko amafaranga bayabona atinze cyane ku buryo ngo bibatera ubukene bukabije.

Umwe muri abo bahinzi yagize ati “Mutuvuganire kuko baraturya, ibigori tubitanga mu kwezi kwa gatanu cyangwa kwa gatandatu amafaranga tukazayabona mu kwezi kwa cyenda cyangwa mu kwa cumi.”

Gusa hari umwe muri aba baturage washidikanyaga ku byo avuga aho yagize ati “Numvise bavuga ko amafaranga RAB iyohereza mbere agatinda muri coperative abayobozi bayacuruza ngo bakuremo inyungu zabo.”

Guhinga igihingwa kimwe mu mwaka na byo ni ikibazo kuri bo

Abaturage bavuga ko bategekwa guhinga ibigori mu bishanga bibakikije no mu duhaga (utubande) mu bihe byose by’ubuhinzi bigatuma baba barambirije ku gihingwa kimwe, ariko bakanongeraho ko ibigori bahinga mu gihembwe cya kabiri cy’ubuhinzi bitajya byera neza.

Ku bw’iyi mpamvu ngo hari imyaka imwe n’imwe ihenze nk’ibishyimbo n’ibijumba, ubundi mbere byabaga ari ibiryo by’abaturage mu byaro.

Umwe mu baganiriye n’Umuseke yagize ati “Ubu ntakurya akajumba, agatebo k’ibijumba kagura amafaranga hagati ya 1 500 na 2 000, ibijumba bisigaye biribwa n’umuzungu (umuntu wifite).”

Mu gace abo bahinzi batuyemo ibishyimbo kg1 igurwa amafaranga 400 na ho umuhinzi ukora nyakabyizi abarirwa amafaranga 700 ku munsi iyo yabonye ikiraka.

Abaturage twaganiriye kandi bavuga ko bimwa uburenganzira bwo gukoresha imyaka yabo uko bashaka, aho guca ikigori mu murima bihanwa n’abayobozi mu gihe isarura ritaragera.

Batangarije Umuseke ko iyo umuntu afashwe aca ibigori byo kotsa cyangwa guteka mu murima we, local defense zimujyana ku kagari ngo akahava yishyuye amafaranga.

Gutanga amafaranga y’amashanyarazi ntibayahabwe

Abaturage babwiye Umuseke ko bakeneye umuriro w’amashanyarazi kandi ngo hashize igihe kinini baratanze amafaranga kuri buri rugo ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere bategereje umuriro w’amashanyarazi.

Bavuga ko buri muturage yatangaga amafaranga y’u Rwanda 3 000Frw ku bakene cyane ndetse ngo abishoboye batangaga arenze ayo ku buryo hari n’abatanze amafaranga 10 000Frw ariko ngo babone umuriro mu kagari kabo ka Remera mu murenge wa Nyamabuye i Muhanga.

Bati “Ni ukuri mubatubarize igihe bazaduhera umuriro w’amashanyarazi.”

Umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe gutanga amakuru, Sebashi Jean Claude yabwiye Umuseke ko byinshi mu bibazo abaturage bafite ubuyobozi butari bubizi ariko ko ubwo bimenyekanye bigeye gukurikiranwa.

Ku kijyanye n’uko amafaranga y’abaturage ku myaka bagurisha Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) abageraho atinze, Sebashi yagize ati “Ubuyobozi ikibazo ntabwo tukizi, ariko byigeze kubaho ubwo abaturage bari batanze imbuto bakererewe, ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana tuvugane na RAB gikemuke.”

Kuba abaturage babuzwa uburenganzira mu gukoresha imyaka yabo icyo bashaka nko kubuzwa guca ibigori mu murima, Sebashi yatangarije Umuseke ko icyo kibazo kitareba Akarere ko ahubwo biterwa n’ibyo abaturage bababarumvikanye mu makoperative yabo.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’amategeko ya coperative kuko abaturage bahinga ibigori binyuze mu makoperative. Nta muturage wari watubwiye ko abangamiwe no kubuzwa guca ibigori mu murima ubwo tubimenye tuzakorana inama n’amakoperative turebe uko byakemuka.”

Ku kibazo kijyanye no kuba abaturage baratanze amafaranga y’amashanyarazi ntibayagezweho, Sebashi Jean Claude avuga ko icyo kibazo na cyo ari gishya gusa ngo bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi n’isuku n’isukura (EWSA) bityo ngo bagiye gukurikirana bamenye aho umushinga w’abo baturage ugeze.

Yagize ati “EWSA ni yo ibishinzwe ariko ihangane nkurikirane aho abigeze, ubwo ndakubwira uko bimeze.”

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe njye mbona abaturage barabamaze rwose.guhinga igihingwa kimwe.njye nkayo frw batanga yumuriro aba arayiki koko?ninkunga baha igihugu yo gukwirakwiza umuriro

  • Aliko hari imvugo imaze kundambira ya bamwe mu bayobozi ( itari professionnel@ all), umuyobozi babaza ibibazo biri mu gace ayobora akavuga ngo ayo makuru ntiyari ayazi, buriya aba azi iki niba atazi ibibazo abaturage be bafite, ari nka ministre napfa kubyemera ho gake, mba iyi niya ndwara ministre w’intebe aherutse kuvuga ifitwe n’abayobozi bamwe!

Comments are closed.

en_USEnglish