“ Iyo mureba imyenda Abashinjacyaha bambaye, mukareba n’iyi nambaye, ushaka kuva muri uwo mwambaro ni inde? Ni jye”; “ Iyo Ubushinjacyaha buvuze ngo Mugesera ntinza urubanza bimena umutima”; “ Iki cyaha kimeze nk’icyaha cy’ikinkomoko ndashaka ko kimpanagurwaho”; Kimihurura, 11 Werurwe 2015 – Ni amagambo Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yasobanuriraga […]Irambuye
Rayon Sports yageze i Cairo mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 aho igiye guhura na Zamalek yo mu Misiri mu mikino ya CAF Confederation Cup. Ihazege nibwo yamenyeshejwe ko umukino uzaba ku cyumweru mu gihe yagize iziko uzakinwa kuri uyu wa gatanu. FERWAFA ngo yamenyeshejwe izi mpinduka, gusa yo iravuga […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) zagiranye n’abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’umutungo wa Leta (PAC), kuri uyu wa kabiri tariki 10 Weururwe, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri Sayinzoga Kampeta Pichette yavuze ko uturere aritwo dutinda kuzana lisiti z’imishahara bigatuma na mwarimu atinda guhembwa. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yatumijwe n’Abadepite bagize […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ukwezi kw’ibikorwa byo gushyigikira iterambere rye, Umuseke wateguye igikorwa cyo kugaragaza abanyarwandakazi b’indashyikirwa mu bikorwa byabo kugira ngo babe itara ku bandi bibaza ko bidashoboka. Twifuje ko abasomyi ubwabo batanga amazina y’abanyarwandakazi babona ko bakoze imirimo ikomeye mu mwaka ushize, mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Urutonde ruzatangwa nirwo […]Irambuye
Icyo kurya cy’umunyarwanda cyahoze ari ikijumba n’ibishyimbo, kubera imihindagurikire mu buhinzi n’imiterere y’iki kinyamafufu kitabikika bya Kinyarwanda ikijumba cyagiye gita umwanya cyahoranye. Ibijumba by’ibara rya ‘orange’ byatoranyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuzima ubu biri guhingwa henshi biciye mu mushinga wamuritswe kuri uyu wa 10 Werurwe 2015. Ibi bijumba ngo bifite umwihariko si nk’ibisanzwe. Impuguke […]Irambuye
10 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr.Iyamuremye ucyuye igihe mu kuyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe mu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Dr.Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko kuba intwari y’igihugu aribyo by’ingenzi cyane kurusha kuba intwari y’umuryango ukomokamo bityo ko nta muntu ukwiye kuvuga […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Gatsibo bavuga ko nyuma y’uko ubwabo bishyize mu byiciro by’Ubudehe nk’uko byari biteganyijwe, hari abayobozi bagiye bakabashyira mu byiciro bishakiye. Bamwe mu bayobozi b’ibanze bemereye Umuseke ko ibi koko byabayeho ngo hagamijwe kugabanya umubare w’abari mu kiciro cy’abakene cyane. Gusa abandi bayobozi bakavuga ko ibyabaye […]Irambuye
Abanyarwanda ntibakunze kwitabira kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge kandi ubundi ari intwaro nziza mu kurinda ko abandi bawiyitirira. Niyo mpamvu kuri uyu wa 09 Werurwe 2015 mu Rwanda hari umuyobozi mukuru w’umuryango w’Afurika ushinzwe kwandika no gukurikirana imitungo bwite mu by’ubwenge mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira uriya muco. Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye uyu […]Irambuye
“ Abavoka wazanye Urukiko Rukuru rwabaciye ibihumbi 500, ntibarabitanga, bityo ntibemerewe kungira uwo ariwe wese” “ Kuba batarubahiriza icyemezo ndakuka cyafashwe n’Urukiko ntibakwiye no guhabwa ijambo muri uru ruabanza”, Ubushinjacyaha “ Icyo cyemezo tukimenye ubu, twaje tuzi ko tuje kuburana ubujurire twatanze”, Me Gashabana. Izi ni imvugo zagarutsweho n’impande zombi kuri uyu wa 09 Werurwe […]Irambuye
Kuba abanyeshuri barangiza muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bivugwa ko badafite ubushobozi buhagije bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, i Gabiro Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Itorero ry’Igihugu bateguye itorero ry’iminsi umunani ku bayobozi n’abarimu bafite ibyo bahagarariye muri Kaminuza bose hamwe 250 biga ku bibazo by’ireme ry’uburezi nk’icyo kivugwa. Aba bayobozi bo muri kaminuza n’amashuri makuru […]Irambuye