Kuri uyu wa 05 Werurwe 2015 mu gufungura ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rutanga Megawati 28 ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, Perezida Kagame yavuze ko Leta yashyize imbere gukora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda babone amashanyarazi ahagije. Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare iheruka ivuga ko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zibarirwa kuri 20%, […]Irambuye
*Itegeko rivuga ko abakurikiranyweho Jenoside BADASHOBORA gutanga cyangwa KUGURISHA umutungo wabo. *Icyahoze ari IMKI cyahindutse KBC harimo imigabane y’umunyemari Stanislas Mbonampeka wahamijwe Jenoside ku rwego rwa ba Ruharwa. *Imigabane ye iherutse kugurwa n’umwe mu banyamigabane ba KBC. *Inzandiko zigaragaza ko Mbonampeka uri mu bwihisho yandikiye abanyamigabane ba KBC kandi yumvikanye n’umwe muri bo. Umunyemari Stanislas Mbonampeka […]Irambuye
Padiri Tasiyani Havugimana wo muri Diyosezi ya Ruhengeri paroisse ya Rwaza yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yari atwaye ari mu mirimo y’isana ry’ishuri “Marie Reine” ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Werurwe nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iri shuri. Evariste Nsabimana Padiri Mukuru wa Paroisse ya Rwaza akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire Marie Reine […]Irambuye
“ Gukora commentaire ubu ni ukubikora mbere y’igihe gikwiye”; “ Dukeneye imyanzuro y’imanza za bamwe mu batangabuhamya ndetse n’ubuhamya bagiye batanga mu nkiko Gacaca n’izindi nkiko”; “ Twandikiye CNLG ngo ibe yabidushyikiriza ariko yarituramiye ntiyadusubiza, TPIR yo ngo keretse bisabwe n’urukiko”; “ Dukeneye kumva amajwi yafashwe kuva twatangira kuburana, tukanasoma ‘ibintu byose twafashe”, “ Urukiko […]Irambuye
Gutandukana kw’abashakanye biragenda biba ibintu bisanzwe mu Rwanda, gucana inyuma; imibereho igezweho, kutizerana, kudashishoza mbere yo kurushinga ni bimwe mu bivugwa nk’impamvu zo gutandukana kw’abashakanye bivuza ubuhuha mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mwaka wa 2014 bakiriye imanza (cases) 216 zisaba gatanya, bivuze ngo buri kwezi bakiraga imanza 18. Muri […]Irambuye
Ubwo Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda yagaragarizaga abanyamakuru imyanzuro yagezweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2015, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko abayobozi bamwe bigira ibitangaza bidakwiye kwitirwa ubuyobozi ‘system’ ngo kuko ihame ry’imiyoborere myiza ni nk’ivanjili muri Politiki y’igihugu. Mu mwiherero w’abayobozi bakuru […]Irambuye
Mu rwego rwo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bigize inzira y’ibicuruzwa yo mu muhora wa Ruguru (Northern Corridor) ugizwe n’u Rwanda, Uganda na Kenya izabera i Kigali tariki ya 7 Werurwe 2015, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abandi baminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2015 bagaragarije abadepite b’u Rwanda akamaro imishinga ya gariyamoshi n’uw’ibitembo bya […]Irambuye
Nyamirambo, Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Angelique Kantengwa wahoze ayobora ikigo cya RSSB, arekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, gusa ategekwa kutarenga umujyi wa Kigali. Kantengwa akurikiranyweho ibyaha byo gutanga ibya Leta ku buntu no kunyereza umutungo Leta. Nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha ko bugomba kuburana n’uregwa ahibereye adahagarariwe gusa, […]Irambuye
Abatuye umugi wa Musanze baratangaza ko n’ubwo hari farumasi nyinshi kubona umuti mu masaha y’ijoro ari ikibazo gikomeye kuko zose ziba zifunze, ba nyiri amafarumasi bo bavuga ko habuze imikoranire n’ubuyobozi mugihe bwo buvuga ko bugiye kongera kwicarana nabo ngo harebwe icyakorwa mu maguru mashya. Nk’uko aba baturage babisobanura ngo mu yindi migi usanga haba […]Irambuye
Kimihurura, 03 Werurwe 2015 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwereka Abanyarwanda ibyaganiriweho mu nama y’Umwiherero Perezida wa Repubulika agirana n’abayobozi, Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venancie yavuze ko impanuro z’umukuru w’igihugu zabateye kuzahindura imikorere, harimo no kureka gutanga imibare n’amaraporo binyuranyije n’ukuri. Umwiherero wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 300, wabereye […]Irambuye