Digiqole ad

Urw’ikirenga rwanze kuburanisha Uwinkindi kuko yazanye Abavoka bafite ICYASHA

 “ Abavoka wazanye Urukiko Rukuru rwabaciye ibihumbi 500, ntibarabitanga, bityo ntibemerewe kungira uwo ariwe wese”

“ Kuba batarubahiriza icyemezo ndakuka cyafashwe n’Urukiko ntibakwiye no guhabwa ijambo muri uru ruabanza”, Ubushinjacyaha

“ Icyo cyemezo tukimenye ubu, twaje tuzi ko tuje kuburana ubujurire twatanze”, Me Gashabana.

Izi ni imvugo zagarutsweho n’impande zombi kuri uyu wa 09 Werurwe 2015; mu rubanza rw’ubujurire Uwinkindi Jean n’abamwunganiraga cyangwa bamwunganira bashyikirije Urukiko rw’Ikirenga aho rwavuze ko rudashobora kumuburanya kuko yazanye mu rukiko Abavoka bafite icyasha cyo kuba batarubahirije ibyo basabwe n’Urukiko rukuru birimo gutanga amafarannga ibihumbi 500 by’amande.

Jean Uwinkindi akurikiranywe ku byaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komini Kanzenze aho yari Pasitoro mu idini ry'abapenekoti
Jean Uwinkindi akurikiranywe ku byaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komini Kanzenze aho yari Pasitoro mu idini ry’abapenekoti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Pasitoro Uwinkindi usanzwe aburanishwa n’urukiko rukuru ku byaha birimo ibya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho yagaragaye mu rukiko rw’Ikirenga ari kumwe n’abigeze kumwunganira aribo Me Niyibizi J. Baptiste na Gatera Gashabana bakaza guhagarikwa muri uru rubanza nyuma yo gusesa amasezerano bari bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera.

Urukiko rukuru kandi rwahise rwemeza ko Uwinkindi agomba kugenerwa abavoka baturutse mu rugaga rwabo dore ko ari nako byagenze, icyo gihe rwamumenyesheje ko mu gihe yaba ashaka kunganirwa n’abavoka yihitiyemo yazajya abiyishyurira, icyemezo kitanyuze uregwa akijuririra mu rukiko rw’ikirenga.

Nyuma yo kubanza guca izindi manza z’ubujurire, ahagana saa 12h30 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye ubu bujurire, rwamenyesheje Uwinkindi Jean ko rudashobra kumuburanisha atunganiwe dore ko abavoka babiri (Me Niyibizi na Gatera) batarishyura ibihumbi 500 baciwe n’Urukiko rukuru bityo bakaba batemerewe kugira umuntu bunganira batari bubahiriza iki cyemezo bafatiwe.

Mutashya, perezida w’inteko yagombaga kuburanisha ubu bujurire, abwira Uwinkindi; yagize ati “ Abavoka wazanye hari ibyo baciwe n’Urukiko Rukuru birimo ibihumbi 500 bataratanga, bityo rero ubu urafatwa nk’utunganiwe kandi mu rukiko rw’ikirenga ntawe uburana adafite umwunganira nk’uko itegeko ribigena”.

Yakomeje agira ati “ keretse utweretse Bordereaux baba barishyuriyeho aya mande baciwe ariko kugeza ubu biragaragara ko ntayo baratanga”.

Perezida w’Urukiko yavuze ko aya mande agomba gutangwa bidasubirwaho, ati “ Ubutakambe bwabo nta shingiro bwahawe bivuze ko bagomba kuyatanga kugira ngo babe babasha kugira uwo bunganira”.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo bubivugaho bwavuze ko nabwo bwari bufite izindi nenge bwagombaga kugaragaza kuri aba bavoka ku buryo badakwiye kugira icyo bavuga muri uru rubanza.

Umwe mu bahagarariye inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “ nta kundi byakumvikana, ni ukubahiriza icyemezo cyafashwe n’urukiko, nta n’izindi mpaka zikwiye kugibwa kuri ibyo, ntibakwiye no guhabwa ijambo muri uru rubanza, uretse ko niyo barihabwa twari dufite n’izindi mpamvu zituma badakwiye kugaragara hano”.

Ibi byavugwaga byose aba bavoka, Me Niyibizi na Gashabana bazamura intoki bagaragaza ko basahaka kugira icyo bavuga.

Me Gatera Gashabana ahawe umwanya, yagize ati “ iki cyemezo ntabwo twigeze tuba signifie nacyo,..ntitwigeze tukimenyeshwa, twaje tuzi ko hari ubujurire twatanze kandi tuje kububuranaho”.

Yakomeje ati “ ntidukwiye gufatwa nk’abari bazi iki cyemezo, kuko tukimenye none”.

Yaboneyeho gusaba uru rukiko kubafasha kubona uburenganzira bwo kuzajya bahura n’uwo bunganiraga cyangwa bunganira dore ko ngo iyo bagiye kumureba aho afungiwe ubuyobozi bwa Gereza bubakumira.

Buri wese yakomeje kwaka ijambo amanika akaboko ariko perezida w’urukiko akabamenyesha ko nta mpaka zikwiye kugibwa, agira ati “ nta debat ihari”.

Uwinkindi abajijwe igihe yumva yazaba yaboneye abamwinganira bujuje ibisabwa n’amategeko yavuze ko mu cyumweru kimwe yaba yabonye umwunganira muri ubu bujurire bwe agira ati “ mu minsi irindwi (7) naba namubonye”.

Urukiko rumuajije niba koko muri iyi minsi yaba yabonye umwunganira akaba yamwiyishyurira cyangwa se azazana abo yagenewe n’urukiko rukuru, yagize ati “ hari uburyo bwinshi yabonekamo, yaba uwo nziyishyurira cyangwa uwaboneka mu bundi buryo, ariko nzaba namubonye”.

Gusa asaba uru rukiko kumufasha kuba Urukiko rukuru rwaba ruhagaritse iburanisha kugira ngo ubu bujurire bwe bubanze buburanweho ndetse abona n’abamwunganira yiyumvamo ndetse Gereza ikazareka kumutambamira kuba yabonana n’umwavoka wese waba uje kumure aho afungiye.

Urukiko rwamubwiye ko n’ubwo izi nzego zose zifite uburyo zikoramo ariko rudatekereza ko ubu burenganzira bwo guhura n’awaba ashaka kuzamwunganira atabuvutswa.

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 06 Mata.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish