Digiqole ad

Rayon yageze i Cairo irakubitika!

Rayon Sports yageze i Cairo mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 aho igiye guhura na Zamalek yo mu Misiri mu mikino ya  CAF Confederation Cup. Ihazege nibwo yamenyeshejwe ko umukino uzaba ku cyumweru mu gihe yagize iziko uzakinwa kuri uyu wa gatanu. FERWAFA ngo yamenyeshejwe izi mpinduka, gusa yo iravuga ko yabimenyeshejwe Rayon yahagurutse.

Rayon Sports ubwo yahagurukaga ijya i Cairo
Rayon Sports ubwo yahagurukaga ijya i Cairo. Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Umunyamakuru wa Radio Salus wajyanye na Rayon Sports yabwiye Umuseke ko bageze ku kibuga cy’indege bakamara amasaha abiri nta muntu uraza kubakira.

Ubwo babakiraga abo mu ikipe ya Zamalek bababwiye ko batunguwe no kuba baje bazi ko umukino uri kuwa gatanu w’iki cyumweru, mu gihe nyamara ngo umukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2015.

Uyu munyamakuru avuga ko ngo Zamalek yeretse Rayon Sports inzandiko za CAF zamenyeshaga umunyamabanga wa FERWAFA ko umukino uzakinwa ku cyumweru.

Kugeza ubu ikibazo Rayon Sports ifite ngo ni uko ubuyobozi buvuga ko butajyanye amafaranga azatuma ikipe igeza ku cyumweru ikiri mu Misiri igataha nyuma, kuko bari bateganyije ageza kuwa gatanu.

Rayon Sports izakinira ahitwa El Gouna mu 430Km uvuye mu mujyi wa Cairo. Ubu ngo bakaba bari gushaka uko ikipe yazakina ku cyumweru ikabona indege ibavana aho ibageza i Cairo aho bashaka indi ibacyura.

Musa Hakizimana umuvugizi wa FERWAFA yabwiye Umuseke ko ibaruwa ya Zamalek imenyesha ihinduka ry’amatariki y’umukino wa Rayon Sports bayibonye bitinze ikipe yahagurutse.

Olivier Mulindahabi, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nawe yavuze ko iyo baruwa ya Zamalek bayibonye ikipe ya Rayon Sports igeze ku kibuga cy’indege ariko nta baruwa ya CAF ihindura uyu mukino bigeze babona.

Mulindahabi we avuga ko CAF ariyo ikwiye kwirengera ibi byabayeho kuko ngo ariyo yonyine imenyesha ihinduka ry’umukino ikaba itarabikoze.

Hakizimana abajijwe niba nta burangare bwaba bwarabayeho kuko abanyamakuru mu Rwanda bari bavuze ko amatariki y’uyu mukino CAF itayasobanuye neza, avuga ko nta burangare bwabayeho kuko ngo bakurikiza amabwiriza ya CAF kandi yabagezeho ejo ikipe yahagurutse.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Degol udushwenyeye ikipe..ubwose nukuvugako nta Internet mugira?mbega

  • Nibihangane gusa hagize icyo basaba service hano cairo turahari twabafasha nkabanyarwa biga hano number nkoresha shano ni 01157052017 bacyeneye ubufasha ubwo bampamagara kuriyo number tukabafasha murakoze

  • Africa uracyakubitika, kabisa

  • Mbega mbega mbega ,sha ni aha nyagasani kuvana itsinzi hariya mu barabu n’uru ruhuri rw’ibibazo dufite kabisa ngaho ngo amatike yo guhaguruka yabuze none ngo ku cyumweru ?
    Sinarinzi ko mu gihe turimo informations zitinda kugera ku bantu aka kageni ! gusa biratangaje kdi birababaje cyaane ngewe ubwange kuwa kabiri saa tatu n’igice niyumviye radio rwanda ba rutamu bavuga ko umukino wa rayon waba washyizwe ku cyumweru ku busabe bwa zamalek rwose abayobozi bacu barananiwe batange akanya n’abandi bagerageze kuko ibi rayon irimo birababaje pe.
    Bagombaga gukurikirana ayo makuru ntekereza ko CAF yanditse ayo mabaruwa yageneye n’amakipe bireba copy.

    Gusa ndasaba ko ibi bitadutwara umwanya ahubwo twese abafana,abayobozi,n’abakunzi bose ba rayon twashyira hamwe tukubaka ikipe yacu kdi byose birashoboka,abakinnyi nabo ntibacike intege kubiri kuba intsinzi iracyashoboka twese dutegereje iminota 90min kdi amahirwe arangana 50/50%.
    Nifurije intsinzi amakipe yacu yose Rayon Sport na APR kdi birashoboka cyane kwitwara neza ngirango mwaraye mubonye ibyabaye kuri Real Madrid.

  • Ariko njya nyoberwa ukuntu federation y’umupira w’amaguru muri Africa ukuntu uteye kabisa,nkubu ibi biba ari ibiki koko? ndumiwe peee ubwose kuki Rayon sport yo batayigeneye copy yewe bakanayigenera FERWAFA kandi mbere yigihe?gusa Abarabu bajya bagira technique nyinshi cyane nko murikigihe amaequipe yabo atameze neza kubera imvururu ziriyo,mbabajwe na APR izajya kwishyurayo naho Rayon sport nibayakira nabi nayo izabishyure baje hano mu Rwanda nubwo uwo muco wo kwakira nabi tutawugira ariko nanone ntitwakwemera gutakaza amanota hejuru yuko aribo bayatubujije.

    • Ubu aha kibazo kibaye CAF gute? None Ferwafa si yo ikwiye kuvvugana na Teams zihagarariye igihugu cyacu …Twishyira ikosa ku bandi …ahubwo umunyamabanga wa Ferwafa yari akwiye gusaba imbabazi kuko amakuru yose ahabwaga yagombaga kuyageza kubo areba, niba atarabikoze ntiyavuga ngo ni undi wari kubimukorera

  • Ariko nkawe uvuga ngo Degole abasenyeye ikipe koko mwaretse amatiku tukifuriza akipe yacu kwitwara neza .

    • ARIKOSE KUKI WIRENGAGIZA UKURI ? URI MUHUNGU WE?

      IMANA IREBERERA RAYON IYIBE HAFI NNTIDUTEZE ABAGOME N’ABASHINYAGUZI

  • Nonese bo bagiye nta nyandiko bafite? iyi mikorere ya rayon sport ntabwo ihwitse; kuko ntabwo bafite icyo bakwireguza, nta nyandiko bibitseho igaragaza ko bazakina vendredi!!

    • wowe uvuga gutyo ntabwo wasomye neza inkuru. uyu mukino CAF yari yawushize ce vendredi. byumvikane ko rayon nta kindi yari gukora cyangwa ngo ikenere inyandiko. yiki?

  • uburangare bw’abayobozi ,ntabwo byumvikana

  • Nihatari kabisa ndumva Musa nawe yarabaye umuvugizi mwiza
    azi ikipe akina nayo

  • Urebye intera itumanaho rigezeho ku isi ibi ni agahomamunwa kubona Rayon yurira indege itaremenya ko amataliki y’umutiko yahindutse. UBURANGARE? UBUJIJI? KUBA BANTIBINDEBA?

  • Ni urwitwazo mwari mubizi. Wa mugani nta internet mugira? Nanjye udafite na kimwe nshinzwe, nta mukino nkina yewe nta n’ikipe mfana hano mu Rwanda nari mbizi neza ko uwo mukino uzaba ku cyumweru. Hashize iminsi itatu mbizi kabisa

  • subwambere ikipe yacu bayigendaho?nonese wambwira ute ukuntu abanyamakuru bamenyeko umukino wahindutse,abayobozi ba FERWAFA bo batarabimenya?ariko Rayon sport muyihora iki ko arikipe yabanyarwanda??!!!! gusa agati gahanzwe n’Imana ntigahuha n’umuyaga.Iyo kipe ishobora gukubitwa iyacu igatahana ishema

  • @shams ubwo mwagerageza mugahesha ishema abanyarwanda mukita kuribo muri ibyo bibazo

  • njye ndabona nta kibazo gihari nyamara, nibakine banacumbike mu banyarwanda bariyo

  • Ibi ntibibatangaze ngowenda twitane ba mwana federasiyo yacu njye sinayishinja amakosa gsa nayo ijye ijyerageza ikanguke kko aho bijyeze birakabije..Nakomeje gukuricyirana amakuru yo mu Misiri nyimara kumva yuko tuzacacyirana nibigugu byaho Ahly na Zamalek gsa icyo naba menyesha nuko aya Maquipe abiri Ahly na Zamalek nubwo arama Quipe afite izina gsa ninayambere mumanyanga..kdi sibyo gsa nomuri Cafu bijyirayo bagahabwa gahunda bijyanye na service bashaka bijya gutangira Zamalek yabanje kumenyesha Cafu yuko idashaka gucyinira I Cairo ahubwo ishaka gucyinira kuri stade irikure ya Cairo..icyibimenyesha Cafu, yahise ibyanga ibabwira yuko byanga byakunda umucyino wa Zamalek na Rayon uzabera I Cairo zamaleke yo ntiya byemeye yakomeje kubihata kujyeza ubwo na Ministeri yi micyino ibiba fashijemo birangira Cafu yisubiyeho, byabindi navuze haruguru yuko iyo bibaye ngombwa na Cafu barayivuguruza..kdi ikabyemera wakwibaza impa mvu yibyo ntawabyemeza cyane gsa nkuko bizwi Cafu ikorera mu Misiri..yewe na Prezida wayo Issa Ayatou umudamu wiwe nu munya Misiri kazi..ibyo byose rero nibimwe mubigaragara yuko aya ma Quipe abiri Ahly na Zamalek insinzi bo baba bayiteguye cyaneko nama Quipe afire ubuyobozi bwiza kdi afite nagafaranga gafatika mbese nama Equipe acunzwe neza wakongeraho ubu fasha bwa Cafu..byose bigahita byizanga gsa hamwe nibyo kenshi instinzi yano ma Quipe yo mu Misiri ituruka kubintu byinshi tutibajyiwe yuko banifashisha amanyanga..wibaze yuko kubera kutizerana Derby ya Ahly na Zamalek ntishobora gusifurwa nu munya Misiri..imwe murizo irigora ikajya kuzana umusifuzi iburayi akaba ariwe uwusifura ..bikugaragariza yuko nabo ubwabo biyiziko arabanyamanyanga mumi cyino..gsa itangaza makuru ryaho nyuma yuko rimenye ko amakipe yabo azahura nayacu Zamalek yagowe nukuba nibura yabona aho Rayon sport icyina kujyirango ibone aho ihera yitegura..ibibyose rero byogushyira umucyino hanze ya Cairo no guhinduranya amatariki yu mucyino nukujyira ngo babashe kuyineka nokuyica intege kko bashaste Cd nibura yaho Rayon icyina barayibura ibibyose nukuyica intege kubushake Rayon rero I kgl ntizabe umwana nayo izabagore..nubwo bwose itangaza makuru ryaha numvise rivuga yuko abaNyaRwda arabantu beza…hhhh

  • Communication nikintu kigomba kwitabwaho iyo kitubahilijwe ibintu biradobera none ndabona itaratangiwe igihe nyacyo, courrage R sport ntimucike intege.

  • Iyo Teams zisohotse ziba zihagarariye Igihugu , Federation niyo iba ivugana na CAF maze ikamenyesha Team ( kuko Federation niyo membre wa CAF not Team ubwayo )aha rero niba itarakoze ako kazi ni amakosa , ahubwo ubishinzwe yigireho ko bibaye ngombwa yajya ashyira en cc umuyobozi wa team igihe agirana communication na CAF , nibura bamnye amakuru na evolution ya dossier zibareba , aha nkumva ko bakwiye gufasha Rayon Sports kubyo yakenera nyuma bakazareba n uburyo tutazongera guhura n ibibazo nkibi bitanga ishusho mbi. Ku gihugu cyacu .

  • eeeh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish