Digiqole ad

Umushahara wa mwarimu utinzwa n’imikorere mibi y’Uturere

Mu kiganiro kirambuye intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) zagiranye n’abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’umutungo wa Leta (PAC), kuri uyu wa kabiri tariki 10 Weururwe, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri Sayinzoga Kampeta Pichette yavuze ko uturere aritwo dutinda kuzana lisiti z’imishahara bigatuma na mwarimu atinda guhembwa.

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri MINECOFIN Sayinzoga Pichette agerageza guha ibisobanuro bifatika abadepite
Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN Kampeta Sayinzoga Pichette agerageza guha ibisobanuro bifatika abadepite

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yatumijwe n’Abadepite bagize PAC ngo isobanure ibyo yakoze ku makosa menshi yagiye agaragara mu gucunga nabi imari ya Leta mu bigo bitandukanye.

Abagize PAC, bagaragaje ko guhemba abakozi bikorwa ku rwego rwa Minisiteri kandi hari politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi, bagaragaje ko mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu basanze abagenzuzi b’imari ya Leta ku rwego rw’akarere nta bwigengenge bafite.

Bagaragaje kandi ko hakiri ikibazo cy’abarimu batinda guhembwa ndetse n’abaturage bakorera ba rwiyemezamirimo bagatinda kubahemba.

Abadepite kandi bagaragaje ko amasoko amwe n’amwe atinzwa n’uko ahanini abatsindira amasoko baba ari bamwe ugasanga bidindije kurangirira ku gihe kw’amasoko ya Leta. Ikindi cyagaragajwe ni amakosa menshi akorwa n’abacungamutungo w’akarere n’ibigo bitagenerwa ingengo y’imari na Leta (NBAs).

Umunyamabanga Uhoraho muri Misiteri y’Imari n’Igenamigambi, Sayinzoga Kampeta yasobanuye ko nubwo hakiri amakosa menshi yagaragajwe na raporo z’umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu mwaka wa 2009-2014, ariko ngo hari n’impinduka zbayeho zifatika.

Yasobanuye ko MINECOFIN yashyizeho uburyo bushwa bwo guhemba no kwishyura ibirarane cyangwa imyenda ibigo bya Leta bibereyemo ba rwiyemezamirimo, ubwo buryo bwitwa “Direct payment system.”

Ubu buryo bwo kwishyura ngo sibwo budindiza kwishyura ba rwiyemezamirimo, ngo ahubwo bwatumye amakosa yakorwaga ku bushake n’abayobozi mu gutanga amasoko bakarenzaho amafaranga, cyangwa abatsindiye amasoko ntibasore bitagishoboka.

Aya mafaranga ngo ajya kuri konti y’umuntu bidasabye ko azajya ku karere kakaba ariko kishyura cyangwa ahandi hantu aho ariho hose.

Yavuze ko umushahara wa mwarimu ahanini ubu utinzwa n’imikorere mibi y’uturere tudatangira ku gihe lisiti z’imishahara y’abarimu bako, bigatuma Minisiteri idatanga amafaranga kuko ngo ayo mafaranga ahita ashyirwa kuri konti ya mwarimu.

Ibi ngo byakozwe bitewe n’uko amafaranga yajyanwaga mu kigo runaka ugasanga yakoreshejwe ikindi kintu atari ateganyirijwe.

Sayinzoga yavuze ko mu bakozi bashinzwe amafaranga bagera kuri 600, abenshi badafite imyamyabumenyi ku rwego mpuzamahanga ku buryo ahanini amakosa akorwa ajyanye n’ubumenyi buke, gusa ngo harimo kwigisha no guhugura kandi ntibyakorwa umunsi umwe.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko guhemba abarimu batarabona umushahara, abayobozi mu mwiherero babiganiriyeho babigira ikintu kihutirwa, bityo uturere tukaba dusabwa gukora urutonde rw’abarimu bakoresha n’abashyizwe mu myanya kugira ngo bazahemberwe ku gihe.

Ubu ngo ibijyanye no kubahiriza amabwiriza y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta (Clean Audit Report) ngo bigeze kuri 45% mu bigo bya Leta, mu gihe mu myaka yashize byari ku ijanisha rya 11%.

Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC
Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri MINECOFIN yari kumwe n'Umuyobozi wa RPPA Seminega Augustus n'Umugenzuzi w'imari muri MINECOFIN Alexis Kamuhire
Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN yari kumwe n’Umuyobozi wa RPPA Seminega Augustus n’Umugenzuzi w’imari muri MINECOFIN Alexis Kamuhire

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Utwo turere dukora nabi ntidutinye kwingiza uruhande rufatiye runini igihugu nki gice cya mwarimu kuki batabiryozwa kandi babishonjwe ni nzego za leta zo hejuru ???

    Nuko se nta nkiko tugira ???
    Nuko se nta nzego ziyobora utwo turere dukora nabi ???

    Kubivugira mu nama mwarimu atanatumiwe mo ngo yivugire akivwa nu bukene yakoze biramutse ababyangiza badafatiwe ingamba zikarishye no kubivugira mu nama ntacyo byaba bimaze uretse gutoneka mwarimu.

  • Ba Rwiyemezamirimo se bakorera leta ikamara igihe kinini itarishyura. Ngo dossier ziryamye muri Minecofin byo mubivugaho iki. Ubwo mubona twishyura iki abo twakoresheje

  • sha ubu bamwe tugera ku kazi tukirirwa dutekereza amaherezo tukayabura! ngo “intore ntiganya…”ariko nakongeraho”kirazira kugondoza intore!” abajya kukazi bateze ubu ntiborohewe. mudutabare! gusa turi intore! akazi karacyakomeje

  • Rwose amasoko ya leta ndayaretse pe. Urakora ukarangiza ubundi ukirirwa ngo utegereje Minecofin ko isinya. Bajye vatubwiza ukuri ko nta cash zihari. Nkumu nakoreye entrepreneurvariko dossier yw ngo yaheze nuri minecofin. Minecofin nireke guteranya ibigo bya leta na ba Rwiyemezamirimo. Nisinye cyangwa ivufa ko ntanafaranga ahari. We are tired!!!

  • Ntabwo kampeta ari umunyamabanga wa Leta ahubwo ni umunyambanga uhoraho PS

  • Svp ntimugakine ni ubuzima

  • Ubundi se ko muvuga mushahara wa Mwalimu, twavuga ko mwalimu ahembwa kweli?

  • gukosora:

    Kampeta Sayinzoga Pichette ni UMUNYAMABANGA UHORAHO muri MINECOFIN

    Dr NDAGIJIMANA Uzziel ni UMUNYAMABANGA WA LETA ushinzwe IGENAMIGAMBI RY’UBUKUNGU( in charge of ECONOMIC PLANNING) muri MINECOFIN

  • arega nta mafr LETA ifite. Mushatse mwabyemera rwose.Ubu nta cash ribarizwa muli za Ministeres.Ni aamzu gusaa ahubwo zizafunga mu minsi mikeya.

  • Amafaranga adahari nayo gusesagura.
    Amafaranga yo gukora ibifite umumaro araho…, ibikorwa na leta birivugira.

    Biramera se ??? Birikora se ???
    Tekereza mbere yo gukwiza ibihuha Kalisa.

Comments are closed.

en_USEnglish