Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Joseph Habineza wasezerewe ku mirimo na Minisitiri mushya Uwacu Julienne uzayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2015, Uwacu yavuze ko Minisitiri atari byose, yizeza kuzafatanya n’abandi mu guteza imbere Umuco na Siporo. Uwacu Julienne uheruka kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame […]Irambuye
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza. Ku mugoroba wo […]Irambuye
08 Werurwe 2015 – Iburasirazuba mu karere ka Ngoma kuri stade ya Cyasemakamba niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu. Uwavuze mu izina ry’abagore muri uyu muhango yavuze ko bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa Perezida Kagame akongera gutorerwa indi manda. Uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kibungo waranzwe n’akarasisi k’abagore bagize amashyirahamwe atandukanye mu […]Irambuye
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe, Jervais Rufyikiri wari uhagarariye U Burundi yavuze ko igihugu cye kiyemeje kuba umunyamuryango uhoraho aho kuba indorerezi, bwa mbere kandi iyi nama yitabiriwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania. Iyi nama yarimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa […]Irambuye
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Werurwe 2015 ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rutsiro ndetse n’ushinzwe imari mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo w’ubu bwisungane nk’uko bitangazwa na Polisi. Supt. Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
*Komite Njyanama na yanenze Komite Nyobozi gukerererwa mu mihigo *Mayor na ‘Gitifu’ w’Akarere bateranye amagambo ku nshingano zabo *Njyanama yanze ibyo guhimba ko umuganda winjiza miliyoni 600 *Ikibazo cy’isoko rishya rya Gisenyi cyatumye basohora abanyamakuru 06 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa gatanu Inama yaguye yahuje Komite Nyobozi n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu. Yari […]Irambuye
06 Werurwe 2015 – Cassien Ntamuhanga wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko Rukuru mu cyumweru gishize yabwiye Umuseke kuri uyu wa gatanu ko agiye kujuririra umwanzuro w’Urukiko, ndetse ko uyu mugambi awusangiye na bagenzi be Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi. Ntamuhanga yaburanye ahakana ibyaha byo kugira uruhare mu kurema umutwe w’iterabwoba, gucura umugambi w’ubugambanyi n’icyaha […]Irambuye
Julienne Uwacu umugore wa mbere ubaye Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze mu Rwanda yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa 06 Werurwe 2015, Perezida Kagame yavuze ko we n’undi mugore warahiriye kuba umudepite, batezweho imikorere myiza n’ubushake mu gukorera abanyarwanda. Mu ijambo rigufi cyane rya Perezida Kagame uyu munsi, yakomojeho ko ibyo batezweho atari bicye […]Irambuye
Maze iminsi numva havugwa abakobwa bakorerwa ihohoterwa mu modoka (izi zitwara abagenzi), ndetse bamwe bakavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane. Ibi njye siko mbyemera! Ikibazo gihari mbona atari cyo kivugwa ahubwo cyangwa se kirengagizwa nkana. Iyo umuntu avuze ngo abagore n’abakobwa mu modoka barabakorakora ngo ni ikibazo gikomeye sinibaza uburyo yirengagiza aho baba bahuriye n’uburyo abakorakoramo […]Irambuye
Abaturage bo mu kagali ka Nyagasenyi Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Iburasirazuba barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kwicara bakishyirira abaturage mu byiciro by’ubudehe bashaka (ibyo bita gutekinika) bagamije kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru. Ubuyobozi bw’akagali ka Nyagasenyi burabihakana. Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba arihanangiriza abayobozi mu nzego z’ibanze ko umuntu wese uzafatwa akora ibyo yitwaje […]Irambuye