Digiqole ad

RDB irashishikariza Abanyarwanda kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge

Abanyarwanda ntibakunze kwitabira kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge kandi ubundi ari intwaro nziza mu kurinda ko abandi bawiyitirira.  Niyo mpamvu kuri uyu wa 09 Werurwe 2015 mu Rwanda hari umuyobozi mukuru w’umuryango w’Afurika ushinzwe kwandika no gukurikirana imitungo bwite mu by’ubwenge mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira uriya muco.

Louise Kanyonga Umwanditsi mukuru muri serivisi yo kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB
Louise Kanyonga Umwanditsi mukuru muri serivisi yo kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB / Photo internet

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye uyu munsi, yateguwe n’Ikigo cy’iterambere mu Rwanda(RDB) hagamijwe gusobanurira no gushishikariza abanyarwanda kwitabira kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge kugira ngo igire umutekano haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Louise Kanyonga Umwanditsi mukuru muri serivisi yo kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB avuga ko kugira ngo umutungo wose utandikishijwe uba udafite umutekano bivuze ko undi muntu uwukozeho yawiyandikishaho wowe ukagupfira ubusa.

Umuntu ugiye kwandikisha  umutungo bwite mu by’inganda birimo ibirango by’inganda, impamyabuvumbuzi n’ibindi atanga amafaranga ibihumbi 50, bityo Kanyonga yasabye abantu kumva  ko kwandikisha umutungo wawe  mu  by’ubwenge ari iby’agaciro kenshi  kurusha ayo mafarnga ibihumbi 50.

Umuyobozi w’umuryango w’Afurika mu kwandikisha imitungo bwite mu by’ubwenge(African Regional Intellectual Property, ARIPO)  Fernando des Santos yavuze ko  mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abazifuza kwandikisha umutungo wabo mu by’ubwenge, bafite ishuri ritanga amahugurwa yerekeranye n’iki gikorwa bityo ko abanyarwanda   bazinjira muri uyu muryango muri uyu mwaka bazahabwa amahugurwa ku mikorere y’uyu muryango.

Umwe mubabashije kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge ni Rutagengwa Herve Gabiro akaba ari umuyobozi mukuru wa MEDMASOFT kompani ikora serivisi z’ikorabuhanga, avuga ko kwandikisha iyi mitungo bituma abashoramari bakugirira ikizere kuko nta mpugenge ziba zihari ko yatwarwa n’undi muntu.

Urugero yatanze nuko akimara kwandisha imitungo ye mu by’ubwenge yasinyanye amasezerano na kompani yo muri Canada ariyo bari gukorana.

Rutagengwa yongeyeho ko mu Rwanda ibi bikorwa bitarumva neza n’amabanki kugirango abahe inguzanyo, asaba Leta ko yakora ubuvugizi kugirango habeho abantu bagena agaciro k’amaserivisi y’ikoranabuhanga ku buryo byorohera amabanki mu gutanga inguzanyo.

ARIPO igizwe n’ibihugu 19 muri Afurika bikoresha Icyongereza, ariko uko uyu muryango ugenda ukomera  uzajya ukorana bya hafi n’ umuryango ukorera kw’isi hose witwa WIPO.

Ubwitabire bw’abanyarwanda mu kwandikisha imitungo yabo mu by’ubwenge ni 20 kw’ijana hano mu Rwanda, bakaba bataragera ku bihumbi 9 kugeza aya magingo, mu gihe muri ARIPO umuntu wabashije kwiyandikisha ni Sina Gerald gusa.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • birakwiye cyane rwose abanyarwanda ntibaramenya neza akamaro ko kwndikisha ibyavuye mu bwenge bwabo bakamenya ko ari ibyabo, birakwiye rose habaye ndetse ni ubukangurambanga umuntu yahanga akantu akakiyandikaho , niba ari indirimbo , umuhanzi runaka, si ni ubuhanzi gusa nibyinshi burya umwana w’umuntu aba azi kandi yanakoze ariko ugasanga barabimutwae ntibyari bikwiye

  • ese twamenya tutasobanuriwe namwe nimudusobanurire ese umutungo nakwita uwubwenge nuwuhe uteye ute? munsobanurire ndusheho kubyumvaneza kimwe nabandi banyarwanda batarabyumva murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish