Digiqole ad

Fatanya n’UM– USEKE kugaragaza UMUNYARWANDAKAZI w’Indashyikirwa

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ukwezi kw’ibikorwa byo gushyigikira iterambere rye, Umuseke wateguye igikorwa cyo kugaragaza abanyarwandakazi b’indashyikirwa mu bikorwa byabo kugira ngo babe itara ku bandi bibaza ko bidashoboka.

Twifuje ko abasomyi ubwabo batanga amazina y’abanyarwandakazi babona ko bakoze imirimo ikomeye mu mwaka ushize, mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Urutonde ruzatangwa nirwo rutoranywamo abakorwaho amatora ya nyuma azagaragaza uwahize abandi akazahembanwa nabo ku itariki 27 Werurwe 2015 mu mugoroba w’Abanyarwandakazi wateguwe n’Umuseke IT Ltd.

Ikirango cy'iki gikorwa
Ikirango cy’iki gikorwa

Iki ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere twifuza ko kizaba ngarukamwaka mu rwego rwo guhesha ishema n’agaciro ibikorwa by’ubutwari bikorwa n’abanyarwandakazi mu iterambere, ariko cyane cyane kugira ngo bibe urugero rwiza ku bana b’abakobwa bakeneye kubona ko nabo bashoboye nka basaza babo.

Fatanya natwe kugaragaza UMUNYARWANDAKAZI w’Indashyikirwa uzaba ucyitegererezo ku bandi, wuzuza  ibi bikurikira:

[formcraft id=’1′]

 

29 Comments

  • MUSHIKIWABO LOUISE : yakoze imilimo yu bubanyi n’amahanga mu gihe u Rwanda twari mukaga gakomeye abohagarara mo gitwari ndetse nemeza ko debat nyinshi yazitsinze ku rwego rwo hejuru, yego yagize ubufasha bw’inywari yacu HE Kagame ariko twibuke ko iyo uri muri debat bisaba ubushobozi bwawe bwite buguhesha kugendera ku nama wahawe ntuve ku murongo ibyo rero Louise yabikoze neza cyane nubu arabikomeje.

    Mu kiciro cyu vuganira abari na batega rugori navuga First lady Jeanette gusa we abikora nta gukotana ku muri inyuma ntawe bahangana gisa initiative yagize nkiyo nayo niyo gushimirwa cyane kuko aramutse atanabikoze nta nka yaba aciye amabere.

    • Ni koko Mushikiwabo yakabaye indashyikirwa arikooooooo, akenshi avuga ibyo atemera akemera kuvuga ibinyoma kugirango ashimishe abiiiiiiii.

      Ngewe ntoye Victoire Umuhoza ufungiwe ukuri kwemerwa n’abanyarwanda benshi cyane abahutu n’abatutsi bose baramwemera. Umuseke nizere ko muhitisha comments yanjye cyangwa mutubwire ko UKURI kutakivugwa ahubwo IBINYOMA aribyo byahawe intebe.

  • Wouuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuwwww!!!!!!!! umuseke.rw nicyo kinyamakuru cyambere kabisa, udushya noneho muratwemeje. ibi babyita innovations young people creative minds.

    sasa aka kantu nisawa ariko byari kuba byiza Noiminations zikozwe natwe tuzibona mutazatubeshya mukishyiriramwo abo mwishakiye!!!

    ahandi turabashyigikiye!!!!

  • Ibyo umunyarwandakazi nibyo.nominations ntabwo mwarikuzigira anonymous no no!mubikosore.njye i nominate akiwacu colombe miss’14 akaba na CEO wa three cord organization

  • Louise Mushikiwabo

  • Louise Mushikiwabo yarwanye urigamba rukaze ahanganye nabanga u Rwanda kandi bazi ubwejye bwo hejuru bafite ibitinyiro bakize bamuteze imitego ariko hose yahivanye gitwari natwe tubyungukira mo gusa nti twabura gushimura boss we kuko HE Paul atamuhaye briefing hari byinshi byamugora !!!

  • Mushikiwabo for 2017. Let’s make it happen ladies!!!!!

  • Ubundi uyumwanya bibaye kuwutora twawutorera HE..Kagame suko yaba ahinduste Umutegarugori ahubwo nuko yabahaye kubohoka ntiya batererana ababa hafi mukubereka inzira ikwiye bakwiye kunyuramo mukububakamo ubushozi mumyumvire no mumikorere…Ibyo byose bigaragarira mukazi katoroshye Ministiri wacu Mushiki wabo yakoze nanubu ajyikomeje ntabutesi yewe ntano gucika intege no muzindi nzego Abari na Batega rugori bakomeje kuduhagarariramo..tutibajyiwe na FrstLdy Jntt kagame..mubumuntu adasiba kutugaragariza….kumpera yabyose rero HE Kagame Nurujyero rwiza kushaka kubaka no gutekereza cyimwe nkabakurambere baguye u Rwnda Rwanda..Imana Ibahezagire Pfura zu Rwanda.

  • I nominate Victoire INGABIRE UMUHOZA, Prezidente w’ Ishyaka FDU INKINGI ubu ufungiwe muli Gereza ya Nyarugenge bita “1930”. Ni umunyarwandakazi w’ intwali wagaragaje kandi agafungirwa ibitekerezo bye. !!! Nzi neza ko muli bunyonge iyi “nomination” ariko nta kundi nabigenza niko mbibona !!!!!!!!!! Kama mbaya !!!!

    • Ntayo banyonze, ahubwo hari ibyo utarasobanukirwa!!! Imana igutabare!!

  • UKURI

    basabye uwaze ibyiza ,uyu uvuze yakoze iki ???
    Ibitekerezo byiza uvuze yagize ni bihe ???
    Byatumariye iki ???

    Ahubwo niyo ndindagizi dufite muba nyarwanda, ita urugo ikaza mu mafuti none abo yibarutse bakaba bashobora kuzamubura burundu kubwa mafuti ye, niwe ukora ibitunguka dufite ubuse uyu muliro yaraje kwatsa yabonaga azawubasha !!!!

    Nahame hamwe yumve igikuta yahuye nacyo icyaricyo wenda yakubarirwaga na basaza be bakubiswe incuro kera ntasobanuurwe.

    Uti mundekurire comment ..,kuki utiyizeye kubyo uvuga ???
    Nuko ubibona ko bicuramye.
    Bayirekuye kuko hano i Rwanda nukwishyira ukizana ariko watandukira ku busugire bwi gihugu ugahura ni gikuta gikaze ngibyo ibyo Ingabire arimo aryozwa.

  • Umunyarwandakazi w’indashyikirwa mu mico no mu myifatire ndetse no mu bikorwa bigaragarira buri wese kandi ndashimira cyane Minister Louise Mushikiwabo ubona ko ari inkwari ku rugamba rwa politike muzamahanga ;Ingabire Marie Immaculee,ni umunyarwanda w’indashyikirwa haba mu mikorere ,mu mivugire ndetse n’ibikorwa bigaragarira buri wese.Nashimye cyane uburyo adashyigikira amategeko yihariye y’abagore igihe atari ngombwa aho agira ati :”Gukuramo inda sibyemerakuko umuntu aba umuntu agisamwa ,ndabirwanya ;arongera ati ;Umugore niwe shingira rya byose haba mu kubyara ;kurera ndetse no kwigisha ngo kandi sishyigikiye amategeko yihariye agenga abagore gusa ngo cyereka bibaye ngombwa.” .Ndemeranya nawe 100%.

  • hari uwundi se utari NYINAWUNTU Grace hahhahaha

    • GOOD POINT! NI Grace NYINAWUMUNTU!

  • Jyewe ndatora Rose Kabuye wahuye n’ibigeragezo byinshi birimo kumufungira umugabo inshuro ebyiri akabyihanganira kandi akitandukanya n’agatsiko.

  • louise mushikiwabo muri relations diplomatiques

  • Ariko njye ndabona mwari mukwiye kongeramo category y’ UBURENGANZIRA BWA MUNTU kuko twabuze aho duashyira Madame INGABIRE Marie Immaculee wa Transparency International Rwanda. Naho ubundi muri politiki ho nta n’amatora acyenewe umwanya ni uwa Madame MUSHIKIWABO Louise ibyo birigaragaza.

  • Madame Jeanette Kagame mbona ariwe munyarwandakazi uza ku isonga kubera ukuntu aharanira guteza umwana w’umukobwa imbere, cyane cyane tuzi ko “Imbuto Foundation” akuriye irihira abana benshi b’abakobwa biga mu mashuri (abanza n’ayisumbuye), kandi ikanatanga ibihembo ku bana b’abakobwa bagize amanota meza, ubu bukaba ari uburyo bwiza bwo kubashishikariza kurushaho kwitabira amasomo yabo mu mashuri.

  • Nanye Ntoye Mushikiwabo Louise iriya ministeri yananiye abagabo benshi!

  • Rosa wacuu!

  • Louise MUSHIKIWABO kabisa!!! Imana imuhe umugisha!!! akora ahe n’aha Late Lando!! Keep it up Louise!!

  • harumuntu watanze igitecyerezo ngo uko abantu batora bigagare nange ndabishyigikiye pe, naho ubundi MUSHIKIWACU ndagutoye kandi ndagukunda cyaneeeeee. urashoboye pe. uzi diplomacy nokwihesha agachiro. i’m sure ukuntu iyo ministeri igoye ni bacye bayimaramo kabiri.

    • NJYE NDAONA DUKWIYE GUTANDUKANYA INDASHIKIRWA MURI BA RWIYEMEZAMIRIMO N’INDASHIKIRWA MURI POLITIKE.BA RWIYEMEZAMIRIMO BISHAKIRA AKAZI BAKAGAHA ABANDI BANYARWANDA NDETSE BAGATANGA N’IMISORO YO KUBAKA IGIHUGU NDUMVA ARIBO TWAGOMBYE KUREBA KUKO ABO BANYE POLITIKE BO BABA BAKORERA IGIHUGU KIBA CYARABTANZEHO BYINSHI BIGA KANDI BAKANAHEMBWA NDUMVA BAGOMBYE KUZABONA UMWANYA WABO MU BANYE POLITIKE BITWAYE NEZA, NAHO UBU TUREBE ABIKORERA. MURAKOZE NAHO UBUNDI MUREKE GUTERANA AMAGAMBO KURI ABA BA NYE POLITIKEKAZI BACU MUBYIHORERE BURI WESE AZAHEMBWA N’IMANA NIBA HARI IBYIZA YAKOREYE ABANYARWANDA.

  • Ntoye umutegarugori uyobora Transparency International kuko adatinya kuvuga akarengane n’amafuti usanga henshi.

  • NYIRANDEKEYAHO Judith, ni umutegarugori ubarizwa mu karere ka Musanze. Nyuma y’ivugururwa mu nzego z’uburezi yarahagaritswe ariko kubera ko yakundaga umwuga w’uburezi bw’abana ntiyacitse intege.

    Mu mwaka wa 2008 nibwo yashinze ishuri ry’incuke akorera mu by’umba yatiye Kuri Paroisse ya Ruhengeri,Hashize igihe yahisemo kwiyubakira amashuri ye nibwo yatangiranye utwumba dutatu twigiragamo n’abana aab’incuke ku buryo yakoze uko ashoboye buri mwaka akajya yubaka icyumba cyimukiramo abana bagiye muri primaire. Ishuri ryitwa OPAPEP School abana b’imfura barangije primaire barangije umwaka 2014. Iki kigo cyatsindishije neza kuko abana bose batsinze kandi kuri Division I,II ikigo kiza ku mwanya na 6 mu bigo byose biri mu karere ka musanze.

    Nkurikije uruhare yaguze rwo gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye mu burezi, nkurikije kandi umwete n’umurava agira mu gutanga uburezi bufite ireme ndasanga akwiye kubishimirwa.

    Murakoze

  • At UM– USEKE.RW

    byaje gusozwa hatowe bande ko mutatubwiye ???

    Thank you

  • Ni Louise Mushiki wabo, nta wundi. Turebe kandi muri rusange byose.

  • uriya mudame uyobora Transparency International arabishoboye peee!!!!!
    nanjye muhaye ijwi . ntacyo atinya , arangwa n’indangagaciro z’umutegarugori kdi avuga ukuri .

    • Rosette Rugamba niwe ukwiye uyu mwanya kubera ukuntu yateje imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish