Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Werurwe 2015 yatoreye Martin Ngoga gusimbura Hon Sheikh Abdul Karim Harerimana mu Nteko Ishinga Amateko y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EALA. Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yari amaze amezi ashinzwe kuyobora Komisiyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo ikurikirane ikuba […]Irambuye
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batishoboye FARG uyu munsi ubwo yari kumwe n’ubuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, ubwo bahaga ibisobanuro Komisiyo yo mu Nteko ishinga amategeko ku mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta, PAC. Abagize PAC babajije Eng Theophile Ruberangeyo ukuriye FARG, aho gahunda yo […]Irambuye
Nyiraneza Josianne, utuye mu mudugudu wa Nyagasambu akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, yatangarije Umuseke ko yafashwe n’ibise ajyanwa mu bitaro bya Kinazi agezeyo umuforomokazi witwa Uwimana Jeannette yanga kumwitaho kugera aho umwana atwite apfira mu nda, ndetse n’umura urashwanyuka. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Nyiraneza Josianne yafashwe n’ibise, ajyanwa mu […]Irambuye
16 Werurwe 2015 – Abafana bagera nko ku 150 bari ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa mbere kuva saa saba n’igice z’amanywa baje kwakira ikipe ya Rayon Sports uherutse gutsindirwa i El Gouna mu Misiri na Zamalek SC ibitego bitatu kuri kimwe mu mikino ya CAF Confederation cup. Umutoza Sosthene Habimana yavuze ko […]Irambuye
16 Werurwe 2015 – Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere inzu y’igorofa y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Musanze y’uwitwa Nicodeme Ndikubwimana yafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu by’agaciro k’amamiliyoni menshi birakongoka. Ubutabazi bwaturukaga i Kigali bwatumye harokoka bicye cyane. Iyi nzu y’igorofa yakoreragamo akabari kitwa ‘Skyline’, quincallerie ebyiri, pharmacie, Café Internet n’ibindi. Igice kinini cyahiye ni […]Irambuye
Imyaka 21 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni. Imyaka 21 irashize Ingabo zari iza RPA zihagaritse iyi Jenoside ifatwa nk’ubwicanyi bukomeye bwabaye ku Isi mu kinyejana cya 20. Imyaka 21 irashize u Rwanda rwibuka. Abafite imyaka 21biganjemo abarokotse ubu bari mu bikorwa byo kubakira abasizwe iheruheru na Jenoside batishoboye bagikeneye ubufasha. Iyi myaka […]Irambuye
Hasozwa itorero ry’abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru i Gabiro mu karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 abitabiriye itorero bavuze ko kugirango ngo ireme ry’uburezi rigikemangwa mu Rwanda rizamuke, bagomba gushyira imbaraga gukora ubushakashatsi kandi uburezi bugashingira ku ndangagaciro. Imwe mu mihigo bahize harimo kuzamura ireme ry’uburezi, gushyiraho ingamba na gahunda z’iterambere mu […]Irambuye
*Hashize amezi abiri Umuseke ugaragaje ikibazo cy’uyu musaza w’incike *Ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwabwiye Umuseke ko Umuganda umwe uzubakira uyu musaza *Umuganda washije ikibanza umufundi umwe arayizamura *Hashize IBYUMWERU Umurenge uvuga ko wabuze amabati 20 *Umusaza arakibaza impamvu atubakirwa kandi abasirikare barigeze gutanga amafaranga yo kumwubakira Nyaruguru – Hashize amezi abiri Umuseke utangaje ikibazo cy’uko umusaza Gashaza […]Irambuye
Gasabo, 14 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa gatandatu, mu mukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, i Kigali APR FC yari yakiriye Al Ahly yo mu Misiri, umukino urangiye APR itsinzwe ibitego bibiri ku busa nubwo nubwo yagaragaje umukino mwiza. Amahirwe yo gukomeza akaba ari macye cyane mu Misiri mu mukino wo […]Irambuye
Mu Kagari ka Akagese, Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe Iburasirazuba kuri uyu wa gatanu abaturage bahasanze umugore witwa Helena Ayinkamiye uri mukigero cy’imyaka 33 yishwe atemaguwe umutwe mu gashyamba kari hafi y’umuhanda, bivugwa ko yari azindukiye mu rugendo ava i Nasho yerekeza mu karere ka Kayonza. Ukekwa kugeza ubu ni umugabo we. Uyu mugore wishwe […]Irambuye