Digiqole ad

Gatsibo: Abayobozi bemeye ko ‘batekinitse’ ibyiciro by’Ubudehe ku baturage

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Gatsibo bavuga ko nyuma y’uko ubwabo bishyize mu byiciro by’Ubudehe nk’uko byari biteganyijwe, hari abayobozi bagiye bakabashyira mu byiciro bishakiye. Bamwe mu bayobozi b’ibanze bemereye Umuseke ko ibi koko byabayeho ngo hagamijwe kugabanya umubare w’abari mu kiciro cy’abakene cyane. Gusa abandi bayobozi bakavuga ko ibyabaye ari ugukosora amakosa yari yakozwe.

Ibyo gushyira abaturage mu byiciro binyuranye n'ibyo bishyizemo ubwabo biravugwa na Gatsibo nyuma ya Kirehe
Ibyo gushyira abaturage mu byiciro binyuranye n’ibyo bishyizemo ubwabo biravugwa na Gatsibo nyuma ya Kirehe

Ibyiciro bine by’Ubudehe abaturage nibo babishyiranyemo mu nama zo ku midugudu hagendewe ku makuru yari yakusanyijwe mbere n’ababihuguriwe. Ikiciro cya mbere gishyirwamo abakene cyane kugeza ku cya kane gishyirwamo abifashije.

Emmanuel Mbonigaba umuturage mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke nyuma y’ikusanywa ry’amakuru ryakozwe na Komite z’Ubudehe abaturage bahuriye ku midugudu maze kuko baziranye ubwabo bashyirana mu byiciro hanagendewe kuri ya makuru maze abayobozi batwara amafishi.

Ati “ Ariko hashize iminsi tubona bagaruye ya mafishi ngo twabikoze nabi ngo bigomba gusubirwamo.”

Umwe mu bayobozi b’imidugudu utifuje gutangazwa amazina yavuze ko babanje guhugurwa ku buryo bwo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe ariko ngo ibyo bize muri ayo mahugurwa ntibyakurikijwe.

Ati “Ndi umwe mu bantu bahuguwe ku murenge uko tuzashyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe, batwereka ibyo tuzagenda dukurikiza,baduha amafishi tugenda twuzuzaho ibijyendanye n’imibereho y’abaturage, ikusanyamakuru rirangiye duhamagaza abaturage bose kugirango bashyirane mu byiciro nk’uko byari biteganyijwe hashize iminsi numva ngo ubuyobozi bwo hejuru bwarabyanze.”

Akomeza ati “Amafishi yagarutse afitwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali  tubisubiramo turi kumwe n’abandi bahagarariye indi midugudu, gitifu (w’Akagali) naramubajije nti ko ndeba turimo gushyira abantu mu byiciro kandi ari bo bakabaye babyishyiramo bimeze bite? aravuga ngo hari imibare bamubwiye igomba kujya muri buri kiciro. Ifishi turazihindura ariko mu bwira ko mu mudugudu wanjye nta muntu nabonye wajya mu kiciro cya kane ahita ambwira ko bahari ahita anyaka amafishi yabo yuzuzaho kane (ikiciro cya kane) sinari gutera amahane ndamwihorera.”

Umuseke waganiriye kandi n’umwe mu bayobozi b’Akagali, nawe yemeje ko iki kintu cyabayeho ariko ntiyifuza gutangazwa.

Ati “Njyewe mbikubwiye nk’umuntu ushaka kubaka kuko byaranambabaje, ariko simbikubwiye kugirango utangaze amazina yanjye maze ngo bize ku nteza ibibazo, twebwe dufatanyije n’abaturage twashyize abantu mu byiciro dukurikije amabwiriza yari ahari  bikorwa neza turabyohereza bigeze ku karere biragaruka ngo n’uko abantu benshi bari mu kiciro cya kabiri kandi koko dukurikije amabwiriza niho twagombaga kubashyira, badusaba kubihindura.”

Arakomeza ati “Nkubwize ukuri twamaze icyumweru duhindura ibyiciro kandi twari twarabirangije mbere dufatanyije n’abaturage. Kuba hari abantu benshi bari mu kiciro cya kabiri ni uko n’ubundi bagombaga kukijyamo kuko twe twakurikije amabwiriza, gusa kuba nyuma narahinduriye abaturage nkabashyira mu kiciro kidahuye n’imibereho yabo sinabizira ni itegeko ryari riturutse ku bo hejuru.”

Consolee Urujeni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko ibi bavuga bitabayeho ahubwo abaturage ngo bakimara gushyirana mu byiciro amafishi bayatwaye kurwego rw’Akarere ariko ngo biza kugaragara ko ikiciro cya kabiri kirimo abantu benshi.

Urujeni avuga ko ngo babonye ko byabayemo amakosa biba ngombwa ko basubira mu midugudu baganira n’abaturage bababwira ko amakuru babahaye biragaragara ko atari ukuri maze ngo bafatanya nabo kubivugurura.

Jean Claude Ndayisenga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera we avuga ko abaturage aribo ubwabo bagiye bashyirana mu byiciro ko abaturage batishimiye ikiciro cy’ubudehe barimo bagana ubuyobozi bukabafasha.

Inshuro zose Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gatsibo kuri iki kibazo ntibyashobotse.

Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ngo icyiciro cya kabiri basanze kirimo abantu benshi?none se niba aribo barimo koko ikibazo kirihe?

  • Abayobozi nkabo ni bibagaruka bagafungwa ntibambabaza….

    Abenshi iba bari mu kiciro cya 2 ubwo niko bimeze nti byahindurwa ni barira ahubwo bihindurwa no gukora bagatera imbere.

    Ababigize mo uruhare babiryozwe umuturage arenganurwe ahubwo yigishwe kwiteza imbere.

  • Ntabwo ari muri Gatsibo honyine byabaye!
    Hari n’ahandi abayobozi batishimiye ibyo abaturage bikoreye bishyira mu byiciro by’ubudehe hanyuma basaba kubisubirishamo.Umuco wo GUTEKINIKA mu maraporo uranze ubaye akarande mu nzego z’ibanze!

  • Impamvu batekinika n’ukugirango barebe ko baryaho kabiri! Bisaba abayobozi gutera imbere ku ngufu zidasanzwe kandi umusaruro ari ntawo. mu Rwanda iyo Akarere na Leta bongereye imisoro cg bakongera ikintu mu bintu bigomba gusoreshwa amafaranga akinjira mu isanduku ya Leta ubwo ubukungu buba bwiyongereye! iyo theory njye sindayisobanukirwa abize economics neza bansobanurira ukuntu ubukungu buzamuka gutyo?

    Dore ingero z’imisoro : vat 18%, umusoro ku nyungu (ubukode, imishahara, inyungu z’ubucuruzi zitandukanye) 15-30%, umusoro ku butaka, Ipatanti. Andi mafaranga y’amahoro(umutekano, ibishingwe, ibyangombwa, kuregera urukiko birakosha, …) + Andi mafararanga abaturage batanga mu rwego rwo gufasha abatishoboye (kubaka amashuri, kubakira abatishoboye, agaciro). Imisoro yose hamwe uyibaze usanga irenze 70% y’umusaruro w’umuturage. Ubwo se abantu bazareka kuba mu cyiciro cya 2 gute? Gutangira business mu Rda byoroshye kuyandikisha ariko bigoye kuyishyira mu bikorwa!

    Muri make amafaranga afitwe na Leta kuko ayo abaturage babonye barayiyaha bagasigarana duke. Leta ikubaka imihanda ikanahemba abayobozi. Abayobozi bakwiye kwumva impamvu abaturage bari mu cyiciro cya 2 bakareka kubihindura. Niba bashaka kubindura atari mu mpapuro nibakore analyses economiques ziri serious zibafashe kumva impamvu abaturage bahora muri ibyo byiciro hanyuma bafate ibyemezo bikwiye. Nta purchasing power ikiri mu baturage,

  • Ikibazo ngo ni ubushakashatsi bwakozwe bukemeza abari mu nsi y’umurongo w’ubukene batari hejuru ya 46% bityo bikumvikana KO Ubu bageze Kure Batera imbere ubwo rero urumva KO abenshi baba babyiganira(kubyigana) mû cya gatatu na Kane.Naho amabwiriza Yo gushyira mû byiciro Yo rwose wapi gukurikizwa.

  • ugirango nako karere c gusa ahubwo nasaba MINALOC gushyiraho team. ikagenda muri buri karere. ikagenzura uko ibyiciro byakozwe naho ubundi bizongera biteze ikibazo giherutse mumyaka ishize kubanyeshuri. bajya kaminuza. conditions zirasobanutse ariko kubishyira mubikorwa habamo tekinike. ngo bagaragaze ko bafite umubare muke wabakene . nkaho bagabanyije uwo mubare ahubwo bagakoresha kubashyira muri kane. bisuzumwe! !!!!!!!

  • umva no muri ruhango niko bimeze kabisa ahubwo mudukorere ubuvugizi munzego zo hejuru.

Comments are closed.

en_USEnglish