Digiqole ad

Ibijumba bya ‘orange’ ngo bije gukemura ikibazo cy’imirire mibi

Icyo kurya cy’umunyarwanda cyahoze ari ikijumba n’ibishyimbo, kubera imihindagurikire mu buhinzi n’imiterere y’iki kinyamafufu kitabikika bya Kinyarwanda ikijumba cyagiye gita umwanya cyahoranye. Ibijumba by’ibara rya ‘orange’ byatoranyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuzima ubu biri guhingwa henshi biciye mu mushinga wamuritswe kuri uyu wa 10 Werurwe 2015. Ibi bijumba ngo bifite umwihariko si nk’ibisanzwe.

Ibijumba by'ibara rya 'Orange' imbere bikugnahaye kuri Vitamine A
Ibijumba by’ibara rya ‘Orange’ imbere bikugnahaye kuri Vitamine A

Impuguke ziturutse mu bihugu bya Kenya, Mozambique, Malawi n’u Rwanda zari ziteraniye i Nyarutarama kuri uyu wa kabiri bamurika uyu mushinga witwa SUSTAIN(Scaling up Sweeetpotato Through agriculture and Nutrition in Rwanda) uri gushyira mu bikorwa guhinga no gukwirakwiza ibi bijumba bikungahaye kuri Vitamine A.

Ndingwe Jean ushinzwe iby’ibi bijumba muri MINAGRI yatanze urugero ku kamaro k’ibi bijumba, avuga ko Leta y’u Rwanda itanga amafaranga menshi igura Vitamine A igenerwa ababyeyi batwite ariko nyamara ngo 200g z’ibi bijumba zirahagije ngo umubiri w’umuntu ubone izi vitamine ukeneye.

Usibye izo Vitamine bikungahayeho ibi bijumba binakungahaye ku zindi ntungamubiri zafasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu, kimwe mu bibazo gihangayikishije imiryango myinshi mu Rwanda.

Ibi bijumba ngo byerera amezi atatu bigatanga umusaruro wa Toni 18 kuri Hectare imwe nk’uko byatangajwe, ngo bigashobora kandi gukorwamo ibindi bintu nk’ibisuguti, imigati, imitobe, amandazi n’ibindi.

Simon Heck umuyobozi mu mushinga SUSTAIN yavuze ko mu Rwanda ubuhinzi bw’ibijumba bwari busanzwe buhari, bityo batagiye kubukwirakwiza bushya ahubwo bagiye kongera ireme ryabwo, aho bazajya bahinga ibi bijumba bifite intungamubiri nyinshi.

Simon avuga ko mu Rwanda mu myaka micye iri imbere abantu bazarya cyane ibi bijumba kuko bizaba biboneka ku bwinshi kandi bazi n’amaro kabyo kurusha ibisanzwe.

Ibi bijumba ubu byari byaratangiye guhingwa mu turere twa Kamonyi, Rulindo na Gakenke ariko ngo bigiye gutangira kugezwa n’ahandi hose mu gihugu bahereye i Rwamagana, Gicumbi, Kayonza na Ruhango ndetse n’ahandi hazakurikireho kuko byera hose mu gihugu.

Ibi bijumba bije bisanga ibishyimbo bikungahaye ku butare (Iron) nabyo bikiri bishya mu Rwanda, ubutare bwabyo bukaba bukenerwa cyane n’umubiri mu gukora amaraso bigafasha cyane cyane abana bakiri bato, abagore batwite, babyaye cyangwa abakobwa mu mihango n’abandi bantu batakaje amaraso, ubutare bw’ibi bishyimbo bukenerwa n’umubiri w’umuntu wese ngo ugire amaraso ahagije.

Ibiryo by’umunyarwanda cyera byari ibijumba n’ibishyimbo, ubu hatangiye kuboneka ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A n’ibishyimbo bikungahaye ku butare, umunyarwanda yaba agiye gusubira ku ifunguro gakondo rivuguruye?

Hamuritswe amandazi akorwa muri ibi bijumba
Hamuritswe amandazi akorwa muri ibi bijumba
Twa 'cake' dukozwe muri ibi bijumba
Twa ‘cake’ dukozwe muri ibi bijumba
Umwe mu mpuguke yo muri Aziya asobanura akamaro k'ibi bijumba
Umwe mu mpuguke yo muri Aziya asobanura akamaro k’ibi bijumba

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ibyo biroroshye cyane rwose kuko ibijumba tubyihingira iwacu i Rwanda

  • muri ii nkuru sunumva impanvu ibijumba byacitse mu Rwanda:ngo kubera imihindagurikire y’ubuhinzi ????

  • Oui kubera imihindagurikire ya gahunda y’imilimo yu buhinzi kuko ubu hari buri gihingwa gihingwa mu bice ibi nibi nyamara kera umuntu yahinga icyo yifuza aho yifuza !!!!

    Rero ubu hari ibice batari bagihinga ibyo bijumba.

  • OGM!!

  • Ariko ubundi murirusange nicyi gituma ibiciro byibiribwa aho kugabanuka byiyongera ku masoko…??? Nibyo koko ubukangurambaga buracyenewe mukumenyako icyiribwa runaka aringirakamaro kucyigira ifunguro rye ryaburi munsi gsa byaribikwiye yuko amoko yibiribwa yose aboneka kumasoko kdi kugiciro umuturage yashobora kwigondera..abana bakarya bagahaga na bakuru nabo bikaba ukonguko..Leta icyi cyintu icyigeho kko cyirakabije naho yamaraporo na rya tekinika Aba ministiri babeshya Nyakubahwa Prezida na baturage ngwibiciro kumasoko umuturage arabyigondera usibyeko twe abaturage tuba tuziko mutubeshya tukabura cyivujyira na cyirengera igishimishije nuko Prezida nawe amaze gutahura yuko burya bwose mutanoza ibyo mushinzwe…naho ubundi hatajyize igihinduka wamugani ngo wacyera twararyaga tugahaga na bashyisti baza tukazimana, mwazatuma uba impamo kdi ntawutaziko twibohoye..Mana ha u Rnda kujyira imibereho myiza mubana ba Rwo.

  • Nuwavuga yuko mu Rwanda tutazi gukora ntiyaba yibeshye !!!!

    Turiganana mu guhimba imilimo.
    Nta guhanga udushya twifitemo.
    Uhimbye udushya twe atera imbere.., Ex Sina Gerard,…

    Twige guhimba udushya nkuko za Uganda ,Kenya bikorwa aho usanga buri wese abona akarimo akora kamutunze.

  • Ibyo byose nibyo bizatumara na cancer

  • Igihe

    Ibyo uvuga ufite ishingiro kuko ibi bijumba bya orange ubundi mbizi cyane iburayi nko muri Belgique, France, Hollande ,Allemagne kandi hariyo ubwinshi bukabije bwa cancer ituruka ku biribwa bibi barya !!!

    Wabona leta irwanyije gutumiza imiti itanga vitamine A ikazisanga itumije imiti ya cancer ariyo mbi inahenze ntinakire ni byiza ko bibanza gusuzumwa byimbitse ku nyungu z’u Rwanda !!!!

  • Nibajyane iyo mitwe yo kwishakira coopération régionale, bababeshya ngo babzaniye ubumenyi kdi bunasanzwe inaha. Ahubwo ibyacu nibyo bijumba bizima aho twabiririye se byadutwaye iki? Ibihugu byose ntibagira ibihingwa bisa kdi ngo agahugu umuco akandi umuco. Nibareke tugumane ibyacu tubayemo imyaka na bihumbi. uwahuye n’ikijumba gifite amafufu ukakirya gikonje ukirisha avocat waba ufite amata y’ikivugoto cga inshyushyu cga icyayi cyiza kirimo amata ugirango s’ugushyingira uwarushye? Ntako bisa.

  • Ibijumba bya kinyarwanda gakondo nabyo byari bikwiye guhabwa agaciro kuko bifite akamaro cyane mu banyarwanda, burya ibijumba ni igihingwa cy’igenzi mu kurwanya inzara. Iyo umuturage yifitiye imirima ye y’ibijumba n’ibishyimbo ntabwo inzara ipfa kumugeraho.

    MINAGRI yari ikwiye gushyira icyo gihingwa mu bihingwa by’ibanze, kigahabwa agaciro, kikajya gihingwa mu gihugu aho cyera hose, dore ko cyo kitanakunze kononwa n’ihindagurika ry’ibihe.

    Ba agronome bamwe na bamwe bari barihaye kurandura imigozi y’ibijumba abaturage bihingiye, bari bakwiye gucika kuri iyo ngeso, ndetse byaba na ngombwa bakihanangirizwa cyangwa se bagahanwa kuko bononera abaturage by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Comments are closed.

en_USEnglish