Digiqole ad

Kuba intwari y’igihugu biruta kuba iy’umuryango wawe -Dr Habumuremyi

10 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr.Iyamuremye ucyuye igihe mu kuyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe mu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Dr.Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko kuba  intwari y’igihugu aribyo by’ingenzi cyane kurusha kuba  intwari y’umuryango ukomokamo bityo ko nta muntu ukwiye kuvuga ko hari ibyo igihugu kimugomba kuko aturuka mu muryango w’intwari z’igihugu.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yemeza ko kuba intwari y'igihugu biruta cyane irindi shimwe iryo ariryo ryose
Dr Habumuremyi Pierre Damien yemeza ko kuba intwari y’igihugu biruta cyane irindi shimwe iryo ariryo ryose

Ibi Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’intebe abivuze mu  gihe mu Rwanda  hari bamwe mu bakomoka mu miryango ivukamo ababaye intwari bavuga ko babayeho nabi kandi abo bakomokaho baritangiye igihugu ndetse bakakimenera amaraso.

Gusa abakuriye Urwego rw’Intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe bemeza ko ibikorwa by’ubutwari bitagomba guherekezwa n’amafaranga cyangwa ibindi bintu.

Dr.Iyamuremye wasimbuwe na Dr Habumuremyi yagize ati: “Kuba umuntu yakwimikwa akagirwa intwari cyangwa agahabwa imidari n’impeta ubwabyo birahagije.”

Avuga ko umuntu wavuga ko agomba guhabwa amafaranga cyangwa ibindi bintu kuko bamwe muri benewabo bagizwe intwari ngo nta shingiro byaba bifite kuko kuba intwari kandi ukabishimirwa ukanabyitirirwa aribyo by’ingenzi kurusha ikindi gihembo cyose.

Gusa ngo hari hasanzweho umushinga w’itegeko uvuga ko hari ibigenerwa imiryango y’abagizwe intwari ariko rikaba ritari ryagatangazwa mu igazeti ya Leta.

Kubera ziriya mpamvu  ngo uriya mushinga w’itegeko ugiye kuvugururwa kugira ngo ibyagenerwa intwari n’imiryango yabo bivanweho mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe hazabaho ibikorwa byo kugena abantu bagirwa intwari, abahabwa imidari n’impeta by’ishimwe bitewe n’ibikorwa bakoze bitazazamo amarangamutima kubera gushaka indonke.

Dr.Iyamuremye ati: “Abantu bashobora gukoresha amarangamutima kuko hari izindi nyungu baba bakurikiye.”

Ibi kandi abihuriraho n’uwamusimbuye mu kuyobora uru rwego Dr Pierre Damien Habumuremyi nawe wavuze ko intwari ari iz’igihugu aho kuba iz’imiryango ngo n’ubwo urwego rubishinze rutagomba kubyirengagiza.

Dr.Habumuremyi yavuze ko uwo asimbuye hari byinshi yakoze bityo ko afatanije n’abandi bakozi, bazafatanya bakabizamukiraho bongeramo ibindi byinshi.

Bimwe mu byakozwe mu gihe Dr Iyamuremye yayoboraga ruriya rwego ngo  bigishije urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, gushyiraho politiki y’umuco mu rubyiruko hashingwa amahuriro(clubs) mu mashuri yigisha kugira umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira iyo bibaye ngombwa.

N’ubwo uru rwego rumaze imyaka itatu, nta rutonde rw’abantu rwigeze rugaragaza bagizwe intwari cyangwa bahawe imidari n’impeta by’ishimwe.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yabijeje ko mu bufatanye, hazakorwa ubuvugizi kugira ngo inshingano igihugu kiba cyabahaye zibashe kubahirizwa.

Yongeyeho ko kuba harashinzwe amahuriro mu mashuri yigisha indangamuco nyarwanda bidahagije bityo ko hagomba gukorwa n’ibindi byinshi.

Tariki ya 13 Gashyantare, Dr. Iyamuremye Augustin yashyizwe  mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Kugeza ubu mu Rwanda abagizwe intwari ntibarenga 50.

Dr Iyamuremye wimuriwe mu yindi mirimo
Dr Iyamuremye washyizwe mu rwego ngishwanama rw’Inzobere muri politiki
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasezeranyije ko  Minisiteri ayoboye izatanga ubufasha ahazakenerwa hose
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasezeranyije ko Minisiteri ayoboye izatanga ubufasha ahazakenerwa hose
Abatabiriye uyu muhango bafashe ifoto rusange
Abatabiriye uyu muhango bafashe ifoto rusange

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ariko buriya Habumuremyi azabishobora ra? Kuba warigeze kuyobora abaminisitiri bose hanyuma ugashingwa kuyobora ikigo kiri munsi ya minisiteri jye ndabona bizamudemotova. Mbona baragombaga kumureka agashaka ibindi yikorera kuko twese ntitwaberaho guterekwa mumyanya.

    Ikindi sinemeranywa n’aba bayobozi bavuga ko kuba umuntu yitwa intwari akambikwa impeta bihagije kuko intwari zose dufite nizamaze gutabaruka rero ibyo twazikorera byose ntabyo zumva kuko zitakiriho. Bityo rero, Intwari zitanze zikahasiga ubuzima imiryango yabo yagombye kwitabwaho kuko ziyibagiwe zikitangira inyungu za benshi zirengagije imiryango yazo. Iyi miryango yagombye kuba ibibonamo inyumgu kuko izi ntwari iyo ziba ibigwari zakabaye zikiriho zikorera imiryango yazo.

  • aba bagabo ubu ntibavugishwa n’umurengwe? kuba Intwari ukabaho mu bukene se bimaze iki?

  • ni byo koko tugomba guharanira ko ibyo dukora bitahera mu muryango ahubwo bigasakara mu gihugu cyose kuko umuryango wose utabaho mu mahoro igihugu kidatekanye

  • Najye ibi bintu binteye inkeke!kuyobora ikigo gishamikiye kuri Minisiteri warayoboraga Guverinoma yose?ubu na PS wa Minisiteri aramuruta kuko azajya amusaba na raporo?ibi ni nko kuva mu gikapu ukajya mu gasashi!nako ka kandi bashyiramo ubunyobwa

  • Eeeeh what a good team!!!!! Congras!!!!

  • Damiyani ugabanye amarere. Plan well. Ntukajye utanga za deadline zawe zokurangiza igikorwa runaka utabitekerejeho nkizo watangaga ukiri premier ntizigire output. Naho kubikora azabikora da. Ninshingano guda ntazagire complex

  • Mbega humiliation weeeee! Umuntu nabonye muri iki gihugu wanga agasuzuguro ni umu Dr umwe bavanye ku mwanya wa ministre bakamugira uwungirije ministre, abona ko bitesheje agaciro nta kumushimira akazi yakoreye leta, ababwira ko akazi atari ukuba muri ministere ahita ajya kwikorera. Naho uyu mugabo rwose arasekeje, uwo asimbuye asize amujombye challenge izamukoraho. Nawe se uwo asimbuye ngo bari baratanze umushinga w’itegeko ngo ariko basanze ibiri muri iryo tegeko bigomba guhinduka. Nibyo araze Habumuremyi. Mu minsi mike reka bagutere indi technike winyuremo ahubwo uzisanga mu gihome.

    Njya nibuka uko wahaga deadline umujyi wa Kigali ngo amezi 3. Umujyi ukagenda ukiyicarira ntihagire igikorwa ya mezi yashira nawe ntusubire kubabaza niba ibyo wabasabaga byarakozwe. Ashwi da!! Ubanza ari wa wundi utamenya ikimuhatse…

    Ese ahavugwaga kubakwa Gare hejuru ya Statistiques ubu byarangiye kiriya kibanza bigenze gute?? No comment

  • Rega twe tubona yuko bitagakwiye kuba waba ministiri wintebe nyuma ukajya kumirimo irihasi kure cg hafi yuru rwego..nicyi menyesto cyaya myumvire yacu igiciririste..kko burya guhabwa inshingano nyinshi cg nye bigenwa ni Igihugu..kko cyiba Cyicyikwizeye muribyinshi cg bicye cyifitemo nkimirimo,icyindi kdi ururwego rurubashywe..kurwego rwikirenga kko bitabaye aruko ni Ntwari zacu ntagaciro zaba zijyifite kdi siko bimeze ziragafite kdi ninako bizahora, kubwazo nibo Mpamvu yokuba dufite Igihugu twese dukunda.

    Ndimubemera ko Igihugu ntamwenda cyitubereyemo Ahubwo ni twe tucyibereyemo umwenda..kko byinshi nyenerwa mbere yokuvuka Tuza tubisanga ubuse uwakwishyuza umwenda wibikorwa bitandukanye Igihugu cyiba cyaragoste kujyirango uze ntankomyi kdi binakorohereze gutangira ubuzima mumu ryango mugari..harya wazarinda uva kwiSi umweenda wose uwishyuye..?? Niba se uwo mweenda utawishyura nihe ushingira wumva yuko Nyuma yibyo Igihugu cyikubereyemo umwenda..?? Yewe nubwo wa Gisanga Aritongo agaciro kiryo tongo cg ubutaka byitwa igihugu..ntiwazapfa ubonye akayabo kabyishyura, tuza rero Igihugu ntamwenda cyitubereyemo ahubwo nitwe tucyibereyemo umwenda,kubwu bupfura bwacyo nticyitwishyuza ubuse Iyo cyitwishyuza.. kurundi ruhande imiryango yi Ntwari ijyire ibyo yoroherezwamo nkubupfura yuko abariho ubu dushima yuko batwibarucyiye Intwari,nabo bajyire ubu pfura bwokutumva yuko Intwari zacu Arumweenda ku Gihugu kko ibyo zakoze aribyo ziba zaragombaga gukorera Igihugu.

  • Kuko ibyo avuga simbyemera na gato.

    1) Intwari zo zirubashywe koko. Ariko ibyo turi kuvugaha turavuga reporting line y’urwego rw’intwari ruri munsi ya ministeri rukayoborwa nuwigeze kuyobora Guverinoma yose. None mbwira, Moyor bamusabye kuba Gitifu w’akagari yagakora neza?

    2) Intwari nizigihugu koko. Ariko si ubu uwakubwira ngo bakwite intwari gusa hanyuma bitume abawe bicwa n’inzara, batagira aho kuba etc…. wabyemera? Jye mbona haribyibanze byajya bigenerwa iimiryango y’intwari kuko zitakiriho kandi zarizize kwitangira abandi.

    • NJYE NDABONA IRIYA NAYO ATARI POSTE YOROSHYE IGOMBA GUFATWA NK’IYO HASI GUSA DAMIEN WE AKORE AKAZI ASHINZWE NAHO IBYO KUVUGA NGO YAHAWE AKAZI KARI HASI CYANE UGERERANYIJE NAKO YARI AFITE SIBYO. AKAZI NI AKAZI CYANE CYANE IYO KAKUGABURIRA N’ABAWE GUSA BISABA KUGAKUNDA NO KUKABYAZA UMUSARURO.

  • sha uyumugabo amarere yo ntiyayafasha hasi. naho akazi ko nagatumike tu

Comments are closed.

en_USEnglish