Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (EU) uhangayikishijwe cyane n’impunzi ziva muri Africa zikanyura mu nyanja ya Mediteranee mu mato birundamo ari benshi cyane bikabaviramo impanuka. Abarenga 1 000 bamaze kwitaba Imana minsi 30 ishize naho abagera ku 12 000 bo bageze mu Butaliyani, ikibazo cyabo cyashoberanye. Abayobozi b’ibihugu kuri uyu wa 24 Mata bateraniye i Bruxelles […]Irambuye
23 Mata 2015 – Abantu barindwi basanzwe bagize akanama gashinzwe amasoko mu karere ka Rubavu batawe muri yombi kuri uyu wa kane bakurikiranyweho ibijyanye n’isoko rishya rya Gisenyi ryagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko buvugwamo ruswa. Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu avuga ko abagize aka kanama bitabye Police kuri uyu wa kane kuva ku gicamunsi babazwa ibijyanye […]Irambuye
*V/Minisitiri w’Ingabo yabwiye M23 ko batazahora baza kubasaba gutaha. * Yavuze ko M23 batazigera bavugana na yo kuko ari umutwe watsinzwe utakibaho. *Runiga we yavuze ko M23 ikiriho uretse ko yahagaritse imirwano. *Yavuze ko M23 iri ‘ organisé ’ kandi aho buri musoda wabo ari hose bahazi. *14 barimo umu Colonel biyemeje gutahana na V/Ministre […]Irambuye
Ku va kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, Jakarta muri Indonesia , hatangiye inama y’iminsi 2 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Aziya ndetse na Afurika nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Mu ijambo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi uhagarariye Prezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye […]Irambuye
“ Igihe cyo kwibuka abacu, abenshi barahungabana kandi ntawe bitabaho”; “ Abanyarwanda twese aya MAHANO tuyabona nk’ayabaye ejo hashize”. Ni bimwe mu byavuzwe na Emmanuel Mbarushimana kuri uyu wa 23 Mata ubwo yasabaga Inteko y’abacamanza bamuburanishaga ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusubika urubanza rwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo we atayita atyo ahubwo […]Irambuye
23 Mata 2015 -FERWAFA yatangaje ko ihakana amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira CECAFA y’ibihugu mu kwa 11/2015, aya makuru yari yemejwe nyuma y’Inama umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yitabiriye i Nairobi muri Kenya kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ministeri y’Imikino yatangarike Umuseke ko FERWAFA itigeze ibamenyesha ibyo kwakira CEFAFA bityo batazi niba koko […]Irambuye
Mu rwego rwo gusobanurira abanyarwanda ibijyanye na gahunda yo guhuza integanyanyigisho y’u Rwanda n’iyo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EAC) hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2015 ibabwira ko hagiye kuvugururwa ibitabo by’integanyanyigisho(curriculum) bityo umunyeshuri wiga mu Rwanda agahabwa ubushobozi n’ ubumenyingiro kuruta uko […]Irambuye
“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye
Muri Kaminuza y’u Rwanda agashami kigisha iby’uburezi ahahoze hitwa KIE abanyeshuri barenga 5 000 bamaze kwandika ku mpapuro amazina yabo n’imikono yabo basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga itemerera Perezida wa Republika kurenza manda ebyiri yahindurwa. Izi mpapuro ngo barifuza ko zigezwa kuri Perezida. Aba banyeshuri mu mashuri bigamo ababishaka bariyandika ku rupapuro rufitwe […]Irambuye
22 Mata 2015 – Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari Padiri kuri Paroisse ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali urubanza rwe ubu ngo rwaba ruri hafi gutangira kuburanishwa mu Bufaransa aho amaze igihe afungiye. Rwaba ari urwa kabiri ruburanishijwe n’iki gihugu cyahungiyemo benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside. Abacamanza b’abafaransa batangaje ko barangije iperereze kuri uyu […]Irambuye