Digiqole ad

Rubavu: 7 bagize akanama gashinzwe amasoko batawe muri yombi

 Rubavu: 7 bagize akanama gashinzwe amasoko batawe muri yombi

Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi imaze imyaka ine ituzura imaze gukora ku bayobozi barenga 10 i Rubavu

23 Mata 2015 – Abantu barindwi basanzwe bagize akanama gashinzwe amasoko mu karere ka Rubavu batawe muri yombi kuri uyu wa kane bakurikiranyweho ibijyanye n’isoko rishya rya Gisenyi ryagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko buvugwamo ruswa.

Inyubako y'isoko rishya rya Gisenyi imaze imyaka ine ituzura imaze gukora ku bayobozi barenga 10 i Rubavu
Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi imaze imyaka ine ituzura imaze gukora ku bayobozi barenga 10 i Rubavu

Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu avuga ko abagize aka kanama bitabye Police kuri uyu wa kane kuva ku gicamunsi babazwa ibijyanye n’igurishwa ry’isoko rya Gisenyi, rimaze gukora ku bayobozi benshi b’aka karere n’uwari umukuru wako.

Ku mugoroba wa none nibwo aba bantu barimo umuyobozi w’aka kanama Emmanuel Senzoga bagenzi be Basile Tuyisenge, Manirakiza Diogene, Beata na bagenzi babo batatu bahise bagumishwa mu maboko ya police mu gihe iperereza kuri bo rikomeje.

Ubuyobozi ku rwego rw’akarere na Police ntiburagira icyo butangaza kuri iyi nkuru.

Isoko rya Gisenyi ryagurishijwe kuri rwiyemezamirimo mu buryo bwavuzwemo ruswa ku bahoze ari abayobozi b’Akarere ubu bamwe bari gukurikiranwa mu nkiko.

Ubusanzwe abagize akanama k’amasoko ka buri karere n’izindi nzego za Leta babiherwa agahimbazamusyi ka buri kwezi.

Dukomeje gukurikirana iyi nkuru…

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

5 Comments

  • iyi nkuru turayishimiye cyane. amaso yari yaraheze mukirere mukomere polisi yacu
    abo nibo batumye Rubavu dusigara inyuma mu
    mihigo.

  • Nri bafungwe gusa ntibihagije ahubwo hagaruzwe ibyo bibye bize byubake ibyo bikirwa remezo nicyo cyagira umumaro.

  • mubacakire rwose namwe bafunze abantu bamwe gusa kandi bariya mwacakiye nibobaryaruswa mubanige bokaryibirayi bibisi

  • Rwose bayobozi bacu ku rwego rwa central government, izi comments zambanjirije ntizibagaragariza ko abaturage babuze amajyo kubera ruswa yo mu Turere? Rwose aho I Kigali meibera ni kure abaturage imitima iba yenda guturika. Kuvuga ni ugutaruka: mwari muzi ko nzi umuturage umaze kugera ku Karere nibura inshuro 50 kubera mu Kagari banze kumurangiriza urubanza rw’ibihumbi 230! Ikitubabaza ni uko iyo umuturage akibwiriye H.E umuyobozi bireba amubeshya ngo kiri mu nzira yo gukemuka. Njye mbona local leaders babembekerezwa bikabije!

  • Ahwiiiiii, reka manze nduhuke kuko Rubavu yari yaratumye Umwuka umperamo!
    Numvise ngo iki? Aba sebo nabo baziko Umutungo baryaga wari uwa Leta cg se bari baziko ari uwabo?
    Rubavu we!ahari urahumeka. abantu brya nk’isiha? Murebe n’abandi bakorera mubutaka Bayobowe na MAKINI niwe wajyaga guhigira sebuja BAHAME ,amafaranga yo mu Butaka.

Comments are closed.

en_USEnglish