Digiqole ad

Ni inde byabazwa….Africa? Libya? EU? cg Abari gupfa?

 Ni inde byabazwa….Africa? Libya? EU? cg Abari gupfa?

Intego iba ari ukugera hakurya ubundi rugaca Imana

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (EU) uhangayikishijwe cyane n’impunzi ziva muri Africa zikanyura mu nyanja ya Mediteranee mu mato birundamo ari benshi cyane bikabaviramo impanuka. Abarenga 1 000 bamaze kwitaba Imana minsi 30 ishize naho abagera ku 12 000 bo bageze mu Butaliyani, ikibazo cyabo cyashoberanye.

Intego iba ari ukugera hakurya ubundi rugaca Imana
Intego iba ari ukugera hakurya ubundi rugaca Imana

Abayobozi b’ibihugu kuri uyu wa 24 Mata bateraniye i Bruxelles biga kuri iki kibazo cy’abanyafrica bakomeje kwishora inzira y’inyanja bashaka ubuhungiro ku ngufu mu burayi.

Ibihumbi n’ibihumbi biva muri Somalia, Ethiopia, Erithrea, Sudan, Mali, Nigeria, Gambia, Niger…bakerekeza iyo muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara z’abamaranira ubutegetsi, aho baba bizeye gufata inzira y’amato bishyuye amadorari nibura 500$ kugira ngo bagezwe hakurya gato ku birwa bya Sicile mu Butaliyani ubundi ibyabo bigaca Imana.

Abagore batwite, abana b’impinja, abasore n’abakobwa bajya mu bwato bwagenewe gutwara abantu 500 bo barenga 3 000.

Kuva mu minsi 30 ishize abarenga 1 000 bamaze gupfa barohamye. Abageze ‘i Kanani’ (iburayi) ikibazo cyabo cyateje impagarara.

 

IMPAKA ZIRIBAZA UWABIBAZWA

Africa

Mu mpaka ziri kugaragara m bitangazamakuru mpuzamahanga, uruhande rumwe kuri iki kibazo rubona nyirabayazana ari ubuyobozi bw’ibihugu bya Africa bwananiwe guhagarika intambara mu bihugu byabo ndetse n’ahatari intambara ubukene bukaba buvuza ubuhuha.

Aba bavuga ko umuzi w’ikibazo ari aha uri kuko abayobozi ba Africa badashoboye kuyobora neza ibihugu byabo aribo batuma abaturage bumva ko ubuzima bwiza bushoboka gusa iburayi cyangwa Amerika.

Abatuye ibihugu bya Africa benshi usanga ngo bifuza kujya kuba no gukorera iburayi aho gutekereza ibyateza imbere ibuhugu byabo, iyi myumvire iyo igeze mu baturage bakennye kandi bababaye bo ngo bayishyira mu bikorwa uko bishoboka kose harimo no kwiyahura mu nyanja aho kwicwa n’inzara mu bihugu byabo.

Umuzi w’iki kibazo n’umuti wacyo ngo bikaba byareberwa aha.

Barajya gushaka ubuturo buzima. Ku bw'amahirwe we n'umwana we barahageze
Barajya gushaka ubuturo buzima. Ku bw’amahirwe we n’umwana we barahageze

 

Biterwa na Libya

Abandi bavuga ko igihugu cya Libya abagituye benshi bagize uruhare mu kwerekana ko ubutegetsi bwa Col Muammar Khadaffi bwari bubarambiye, ariko bamaze kumuhirika bakaba ubwabo barananiwe kwishyiriraho ubutegetsi bw’abaturage bavugaga ko bashaka.

Iki gihugu ubu niyo nzira y’abatwara abantu (trafficants) bahagurukiye ku mwaro wa Libya uri mu birometero bitari byinshi ngo ugere mu birwa by’Ubutariyani nka Lampedusa.

Kuva ku mwaro wa Zuwara,Sabratah, Tripoli, Tajura, Misrata cyangwa Sirte ugera ku kirwa cya Lampedusa kiri mu ntara ya Sicile hari uburebure butarenga 300Km gusa.

Libya nk’igihugu gifite abaturage hafi miliyoni ndwi (7) kinengwa ko cyananiwe kwikemurira ibibazo nyuma y’uko amahanga amwe agize uruhare rukomeye mu guhirika uwo bamwe muri aba baturage bavugaga ko abarambiye kandi yabimye ubwinyagamburiro.

Libya ubu ni isibaniro ry’abamaranira ubutegetsi, ni igihugu cyuzuye umutekano mucye bituma abatwara amato batemewe baza gukorera ku mwaro wacyo w’inyanja ya Mediteranee bakizeza kwambutsa aba bimukira bavuye muri Africa bashaka kujya ku ‘butaka bw’isezerano’ (aho bita heza).

Hakaba hari ababona Libya nk’umuzi w’iki kibazo cy’abimukira kuko ku bwa Col Khadafi ibi ntibyabagaho nk’uko bimeze ubu. Libya yari ituranye n’Ubutaliyani mu cyubahiro impande zombi zahanaga.

 

European Union (EU)

Hari abaturage b’isi bakomeje nabo kugaragaza ko iki kibazo umuzi wacyo ari umuryango w’ibihugu by’uburayi washyizeho amategeko, kuva mu 2009, akumira abimukira bahunga ibihugu byabo cyane abava muri Africa.

Abakurikirana iby’aba bimukira bavuga ko uburayi bwishe amategeko mpuzamahanga agenga impunzi yemerera umuntu wese gusaba ubuhungiro mu gihugu ashatse kandi akakirwa nk’impunzi.

Ibihugu by’uburayi ubu, Ubutaliyani burabishinja kugenda biguru ntege mu kubafasha impunzi 12 000 ubu zimaze kugera mu Butaliyani, barifuza ko ibihugu bigize EU bizigabagabana zikakirwa kuko zitasubizwa aho zavuye zihunga.

Bamwe mu batuye ibi bihugu babona nabi aba bimukira kuko ngo baza gutuma ubuzima bubakomerera kuko bashobora gutera ibura ry’akazi n’iby’ibanze nkenerwa by’abanyagihugu, bakaba banateza ihungabana ry’ubukungu bwabo.

Zimwe muri izi mpamvu nizo zatumye EU ishyiraho ariya mategeko akumira abimukira benshi iburayi, aba ariko bo bakaba ku rupfu cyangwa ubuzima bakomeje gushaka kwisuka yo ngo bashake ubuzima.

 

UMUTI NTUVUGWAHO RUMWE

Mu nama y’abayobozi ba European Union yabereye i Burxelles kuri uyu wa kane bemeranyijwe ku kugabana ziriya mpunzi mu bihugu bigize uyu muryango, ariko bavuga ko mu gukemura iki kibazo bagiye gukaza amarondo azajya akorwa n’indege z’intambara ku nyanja  ya Mediteranee kugira ngo bakumire amato y’abimukira.

Aba bayobozi biyemeje kandi gushwanyaguza, bakoresheje intwaro n’indege, amato y’abatwara (trafficants) aba bimukira akiri ku mwaro w’inyanja muri Libya.

Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage n’ibindi bihugu byemeye gutanga ibikoresho birimo indege zo gukora amarondo, amato y’intambara n’ibindi nkenerwa mu kurwanya abakora ibi byo gutwara abimukira babambutsa inyanja.

Abakurikiranira ibintu hafi bakavuga ko iki ari igisubizo kigoye cyane kuko bitazoroha kumenya ubwato bw’abatwara abantu mu buryo butemewe n’ubukora ubucuruzi busanzwe ku mwaro wa Libya ufite uburebure bwa 1,770Km uba wuzuyeho amato y’ibikorwa bitandukanye.

Francois Hollande uyobora Ubufaransa ubwo yari asohotse mu nama y’i Bruxelles, yatangaje ko ibyo bagiye gukora ari ugukemura ikibazo cy’amakosa yakozwe mbere ubwo Uburayi bwagiraga uruhare mu gusenya Libya ya Khaddafi.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Byabazw Abayobozi Bi Bibihugu Byiburayi kuko Nibo Bashyigikira Abanyagitugu Bo muri Africa Bigatuma Ubukene Bwarabaye Akarande .Abo Bantu Bararengana Kuko Twese Tuzi Ko Kujya Europe Uba Wambutse Ibibazo Tugushwaho nabayozi Babi

  • Ibihugu by’i Burayi na Amerika nibyonyirabayazana b’imvururu n’intambara zihora muri Africa kandi babiterwa n’inyungu babifitemo. Abobagashakabuhake kuvakera bahora batifuriza Africa iterambere ubuse muyobewe uko iyobabonye umuyobozi ufite icyerekezo bareba uwobatera inkunga uzaba igikoresho cyabo maze bakamufasha gukuraho ubuyobozi mugihugu icyo aricyo cyose muri Africa na Asia.

    Ahubwo bagombye kwakira impunzi zose kandi bakazicumbikira ntamananiza bakanaryozwa n’ingaruka zose. Ahubwo muzaturangire urubuga tujye tubibwirira mundimi nabobumva nziko bakundagusoma.

  • Intandaro ya mbere nitwe abanyafurika…, kuki bakora ibyabo bakaduteranya ngo twicane ku nyungu za bazungu maze natwe tukemera kwicana ???

    Badusopanyije tukabaseka nta maraso ya meneka.
    Barashe igihugu cya africa ibisigaye byose bigatabara bigafata izindi ngamba zikaze nta muzungu wasubira.

    Dutandukanye gukoreshwa mu nyungu z’abazungu kuko bagomba kubigerageza bibafitiye akamaro.
    Nu bujiji bw’abanyafurica kuko ntibashyira hamwe ngo bahirimbanire inyungu za africa.
    Ex: Kadafi yararashwe africa irebera nibde utazi ibikorwa yakoreye africa yose, imihanda, amashuri ,amavuriko,….

    Africa ye pfo imaze abanyafrica nibde wayirwanyije ???

    Congo barimo kumarana nibde wa africa wabirwanyije ???

    Soudan baraye bari bushire ni de wabirwanyije ???

    Kubyitirira abanyepolitique nabyo ntibihagije kuko ntibarenze 5% y’abanyafrica bose igihe batuyobeje tukabyanga twatera imbere.

    Ikibazo n’imyumvire y’ikizere gikeya cyane umunyafurica yigirira no kuba ntibindeba n’umwete mukeya cyane bituranga.

  • Nubwo buri ruhande rubifitemo uruhare, urukomeye ni urw’ibihugu by’Iburayi. Impamvu ni uko basahura umutungowa Afrika, barangiza bagashaka kurya bonyine, ngo abanyafurika ni bakomeze bicwe n’inzara. Ibyo ntibishoboka, kuko iyo umuntu ashonje kandi abona aho ibyo kurya biri, no kwiyahura ariyahura kugira ngo abigereho. Ubwo rero bari bakwiye gufasha Afrika kugirango izamure ubukungu bwayo ishobore gutunga abaturage bayo, nabo bareke kurarikira iby’iburayi. Ku bayobozi ba Afrika, bakwiye kwihatira kwereka abaturage babo, ko ibyo bajya gushaka iburayi n’iwabo bihari, bagaharanira kwigisha abaturage gukora, aho guhora batekereza kwigwizaho imitungo aho gutekerereza abo bashinzwe kuyobora. Ku baturage b’Afrika bajya kwiyahura ngo bagiye mw’ijuru ry’iburayi, bari bakwiye kujya bafata amakuru nyayo ku buzima bwaho aho kumva ibyo benewabo bababeshya ngo babayeho neza iburayi, kandi ari ipfunwe bagira ryo kuvugisha ukuri ko nta buzima bwiza bafite, uretse kutagira ubushobozi n’ubutwari bwo kugaruka iwabo. Tuve hasi rero twubake ibyacu, aho kurarikira iby’abandi.

  • Mbuze icyo nandika ariko birababaje….. Biriya byose ni ingaruko z’ubukoloni. Baradusize, tubareke bagende, dushake imigendere yacu nyafurika yihariye. Naho kubiruka inyuma bizakomeza bitugore. Gusubira ku isoko z’indangagaciro ni wo muti urambye.

  • Ariko rero n’abanyafurika bamwe n’ibigoryi.Mwumvise amafaranga bariya bantu bapfa baba batanze?None se umuntu washoboye kubona 5000 euros wamwita umukene ku buryo ajya kwiyahura mu mazi.Niba bayatangaga banyuze no mu nzira zitarimo risques.Wari wumva umunyarwanda,umurundi cg umunyekongo wanyuze iriya nzira?kandi benshi bajya i buraya.Kujya i buraya si ubukene ahubwo ni ugushaka security y’ejo hazaza kuko mu bihugu by’afrika ejo hazaza ntihari hizerwa.Mubikure ku bazungu ni ubuswa bw’abanyafurika

  • Kera ubwo nigaga muri Sciences Humaines hari umwarimu watwigaishaka Histoire wigeze kuvuga ijambo nzazibagirwa. yaravuze ati:” il ya le onzieme commendement pour chacun africain, aller en Europe, au paradis”, bivuze ko umunyafurika wese iyo amaze kubahiriza amategeko 10 Imana yaduhaye hari itegeko rya 11 agomba kuzuza, ni ukuvuga kujya i Burayi muri paradizo.

    Ku bwibyo rero abantu benshi bumvako i Burayi ariho ubuzima buri kuko twakoronijwe n`abera cyane cyane aho basagabaga kumera, kurya, kugenda, kwitwara nk`abazungu ndavuga systeme coloniale ya France yitwaga ASSIMILATION. iyo systeme niyo iteza ibibazo byinshi muri Afurika dutuyeho kuko abanyafurika bumva bagomba kujya kubana n`abera kugira ngo ubuzima bwiza bifuza babubone. Nyamara icyo batazi nuko ABAZUNGU BATADUKUNDA, ndetsen`abatuyeyo barasuzugurwa kuburyo buteye ubwo ngo ni Inguge bafatwa nk`ibikoko

    Kubwi byo rero ku giti cyanjye numva amakoso aritwe banyafurika aturukaho kuko umuco wo kwigira no kwanga gusuzugurwa tubibyize ibyacu byose byashira maze iyo paradizo twifuza kujya gushaka i Burayi tukayikora hano iwacu muri Afurika, naho ubundi abazungu ni ibirura kandi burya ntibatwifuriza ibyiza, tubimenye rero twiheshe agaciro, twanga umugayo

  • Njyewe mbona ibihugu by”iburayi birenga kuki abayobozi b’africa bemerera kumarana? kuki badafatanya ngo birinde abo nyaburayi nabanyamerika? Ahubwo ikibazo nitwe les Africans . dufatanye twese ndibaza dufatanyije twese ntaho bagashakabuhake bahera pe. Naho abajya gushakira ubuzima iburayi niwabo byarabananiye bamenyeko naho bazajya ntacyo bazabonayo.

  • Ikibazo si abanyaburayi ahubwo nitwe abanyafrica ubwacu. Umunyarwanda yaravuze ngo usenya urwe umutiza umuhoro.

  • Turagowe kubera ubujiji bwacu kubyara abana benshi mumiryango niyo nyaranayazana wubukene budashira mumiryango bityo abantu bakuru ntakintu bafite bateganyirijwe nababyeyi nakazi ntako kubera ubwiyongere bukabije

  • Arega nta kiza kiri i Burayi njye ndahazi,Abanyafurika rwose imitekerereze yacu iracyari hasi.none se iyo uhunze uba ukemuye iki?dukwiye kwicara tukikemurira ibibazo naho ubundi abanyaburayi bo uguhunga kwacu barabyishimira kuko bahita baza bagafata bwa butaka tuvuyemo.ni ngombwa abantu bahumuka rwose.Imana ifashe Africa yacu.

  • Abavuzwe bose babifitemo uruhare ku buryo butandukanye.
    Abanyaburayi n’abanyamerika wababaza uti ni gute wateza ahantu intambara,ubukene n,inzara warangiza ukazana indege zirasa amato abahungisha?Ibi ni ibyaha bakora byibasira abanyafurika kandi bazakurikiranwaho.

    Abanyapolitiki babi bo muri Afurika wababaza uti mwibwira ko guhohotera abaturage,kurwanira ubutegetsi,gukorera inyungu za ba gashakabuhake,gusahura abo muyobora etc ariyo ntandaro yo guhunga ibihugu muyobora bikorwa n’abo mubeshya ko muyobora? Mwiyambura agaciro.

    Abaturage muri rusange nabo wababwira uti niba mudaharanira uburenganzira bwanyu ngo mukureho ubutegetsi bubi bukoreshwa na ba gashakabuhake ku nyungu zabo,mushyireho ubutegetsi bwiza butandukanye n’ubuvuyeho kandi bihore uko,mwumva bizakemurwa no guhungira ku banzi banyu?Erega hariya muhungira na ho bahoze bameze nk’abanyafurika nyuma abaturage barabyanga,bashyiraho ubutegetsi bwiza,biteza imbere.Ni nde uyobewe revolution française ko ari abaturage banze agasuzuguro?Ubundi se iyo uhunze uba ukemuye iki mu gihe kirambye?

    Izo nzego zose nizikemura ibizireba abimukira bahunga berekeza i Burayi kubera umutekano mucye n,inzara bazaba bacye cyangwa bo no kubaho.

Comments are closed.

en_USEnglish