27 Mata 2015 – Mu ijoro ryakeye Beatha Nishimwe yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 1 500 yegukana umudali zahabu naho Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800 ahabwa umudali wa Bronze bombi bari mu mu marushanwa y’Afurika y’ingimbi n’abangavu yaberaga mu mujyi wa Bambous muri Iles Maurice. […]Irambuye
26 Mata 2015 – Abaturage bo mu mirenge itandatu igize Koperative y’abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyabihu (COOPTHEGA), bakoze inama yo gusuzuma ibyo bagezeho no kugabana inyungu y’amafaranga million ebyiri bungutse, bakaba ngo nyuma yo kubona ko iterambere bafite barikesha Perezida Kagame, banditse basaba Inteko Nshingamategeko ihindura ingingo ya 101, ndetse bemeza umuturage uzajyana iyo baruwa […]Irambuye
Khadaffi Nzeyimana, Jean Pascal Ntairandekura, Mukeribirori ni amwe mu mazina y’Abarundi bari impunzi mu bice by’amayaga bakoze ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi mu cyahoze ari Amayaga. Byagarutsweho kuri uyu wa 26 Mata ubwo hashyingurwaga imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babonetse mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu karere ka Ruhango. Abarundi bakoze Jenoside mu […]Irambuye
Abahinzi b’icyayi bo muri koperative y’icyayi cy’imisozi y’ubutumburuke (KOBACYAMU-KITABI) bo mu murenge wa Kitabi bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ibaruwa isaba ko bahindura ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga ibuza Perezida w’u Rwanda kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri. Aba bahinzi bavuga ko banditse basaba kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza manda ya gatatu bityo […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Mata 2015, Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kirehe yasuye ibikorwa bitandukanye, anareba aho igishushanyombonera cy’isoko rizafasha mu bucurzi bwumbukiranya imipaka rya Rusumo kigeze. Kanimba yasuye aho iri soko rizubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, aganira n’abacuruzi […]Irambuye
Abahanzi bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS V basoreje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatandatu bakaba bagikoreye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo aho bishyuriye umukecuru w’umupfakazi witwa Uwimbabazi Jeanne amafaranga yakoreshejwe mu gusana inzu ye. Gusana iyi nzu ngo byasabye amafaranga 1.844,700 kandi yose aba bahanzi […]Irambuye
Nyuma y’inama isadanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD-FDD kuri uyu wa gatandatu, Perezida Nkurunziza yemejwe nk’umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu agiye kuza, Pascal Nyabenda umuyobozi w’iri shyaka akaba yavuze ko abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barimo guta igihe. Imyigaragambyo y’abamagana iki cyemezo yabikurikiye kuri iki cyumweru yaguyemo abantu babiri. Pascal Nyabenda yemeje ko Nkurunziza ari […]Irambuye
Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Karongi wahuje abikorera mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’Intara y’Amajyepfo n’abikorera bo muri aka kerere bavuze ko bagiye kwishakamo miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka isoko rya kijyambere muri uyu mujyi. Zimwe mu mpamvu nyamukuru zashishikaje urugaga rw’abikorera muri aka karere, ngo ni ukurebera […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, abacamanza batesheje agaciro ubujurire bwa Uwinkindi wari wajuriye avuga ko ashaka kwihitiramo abamyunganira aho gukorana n’abo yahawe avuga ko batamenya neza uko urubanza rwatangiye n’uko babyitwaramo. Uwinkindi mu bujurire bwe yavugaga ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira kuko ngo abo yahawe nta burambe mu kunganira abantu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’ibiza yavuze ko u Rwanda rwahaye ‘status’ y’ubuhunzi Abarundi 11 000 bahungiye mu Rwanda, ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta ruhare rufite mu gutuma Abarundi bahunga nk’uko biherutse kuvugwa n’abategetsi mu Burundi. Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko u Rwanda rugendeye ku mategeko y’imbere […]Irambuye