Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata itsinda ry’abantu batanu boherejwe na Leta ya Kinshasa kugira ngo babashe kumvisha abari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda ko bakwiye gutaha, bageze mu nkambi yabo iri i Ngoma bananiranywa kumvikana ku mpamvu bataha kuko ngo Congo igiha FDLR ubufasha ndetse ngo nta n’ubwo yubahirije amasezerano ya Nairobi […]Irambuye
Ruhango – Kuri uyu wa 18/08/2014 ubwo yari yatawe muri yombi, Steven Baribwirumuhungu yemeye anasobanura uburyo yishe abana batanu na nyina mu murenge wa Byimana. Kuwa 26/08/2014 imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha ry’ibanze nabwo yarabyemeye, kuri uyu wa 21/02/2015 mu iburanisha mu mizi ryabereye mu Byimana hafi y’ahakorewe icyaha, Baribwirumuhungu yahakanye icyaha, avuga […]Irambuye
Bitandukanye n’abandi ba nyakubahwa baherutse imbere ya Komisiyo ya Politiki, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yagaragaje gutanga ibisobanuro byumvikana ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi mu ngengo y’imari ya 2013-2014. Ikibazo cya SACCO nicyo batinzeho, Kanimba asaba abadepite kutagaragaza ikibazo ko gikomeye cyane atari ko […]Irambuye
Kuri uyu wa 21 Mata 2015 Polisi y’u Rwanda yatashye inyubako nshya izakoreramo Polisi y’umujyi wa Kigali, iyi gorofa igezweho iherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ngo ije gufasha polisi kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi inoze. Minisitiri w’Umutekano Mussa Fazil Harerima watashye iyi nyubako nk’umushyitsi mukuru yavuze ko iyi nyubako izafasha abazayikoreramo […]Irambuye
21 Mata 2015 – Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere(SNV) mu kongerera urubyiruko ubushobozi mu kwihangira imirimo hashingiwe ku buhinzi n’ubworozi n’ibidukikije n’ingufu zivugurye bizaha akazi urubyiruko rubarirwa mu 4 000 mu gihe cy’imyaka ibiri n’itatu. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko aya […]Irambuye
21 Mata 2015 – Aba baturage bavugako nyuma y’uko byemejwe ko iki kibuga cy’indege bazakimukira ngo cyagurwe, babujijwe kugira icyo bakoresha imitungo yabo icyegereye harimo no kuyisorera, ubu ngo ntibumva noneho uko ubuyobozi bwabibabujije buri kubasaba kwishyura iyi misoro y’imyaka ishize umunani ishize hiyongereyeho n’amande. Bavuga ko kuva muri 2006 ntawari wemerewe gusana inzu ye […]Irambuye
Milken Institute Global Conference 2015 izateranira i Los Angels, California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya tariki 26 – 29 Mata 2015, Perezida Kagame na Perezida Kenyatta ni abayobozi Bo muri Africa batumiwe muri iyi nama mpuzamahanga yiga ku bibazo isi ifite n’ibisubizo bishoboka. Abantu bagera ku 3 500 barimo abanyepolitiki n’abayobozi ba […]Irambuye
20 Mata 2015 – Mu kagali ka Rufunzo Umurenge wa Rugabano i Karongi umugabo witwa David Rwanyonga afunzwe na Polisi ashinjwa gushaka gukata igitsina cy’umwana we w’umuhungu akoresheje ‘pince’ (igikoresho cy’abakanika). We avuga ko icyo yakoraga ari ukumuhana kandi ko yakoresheje inkoni ndetse atari agambiriye kumuca igitsina. Uyu mugabo avuga ko icyabimuteye ari uko umuhungu […]Irambuye
Minisiteri y’Umuco na Siporo(MINISPOC) yageze imbere ya Komisiyo y’Abadepite kuri uyu wa 20 Mata 2015, kugira ngo isobanure ibibazo yavuzweho muri raporo y’Umuvunyi 2013-2014 ku iyubakwa rya sitade ya Huye ndetse n’ibibazo bigaragara muri FERWAFA. MINISPOC yemeye ko inyigo ya stade yakozwe nabi ariko ntiyemeye amafaranga miliyoni 915 Leta yayahombye mu iyubakwa ry’iriya sitade, Minisitiri […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kanyinya watujwemo imfubyi; bapfakazi n’incike basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi batewe impungenge n’inzu zabo zangiritse ndetse bamwe muri bo ubwoba ni bwinshi aho batekereza ko isaha n’isaha zishobora kubagwaho. Mu mudugudu wa Kanyinya uherereye mu kagari ka Remera, mu mugenge wa Rukoma ahubakiwe imiryango 12 y’abarokotse jenoside yakorewe […]Irambuye