Digiqole ad

Amwe mu mazina y’Abarundi bishe Abatutsi ku Mayaga yamenyekanye

 Amwe mu mazina y’Abarundi bishe Abatutsi ku Mayaga yamenyekanye

Kuri iki cyumweru i Kinazi mu Ruhango hashyinguwe imibiri 105

Khadaffi Nzeyimana, Jean Pascal Ntairandekura, Mukeribirori ni amwe mu mazina y’Abarundi bari impunzi mu bice by’amayaga bakoze ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi mu cyahoze ari Amayaga. Byagarutsweho kuri uyu wa 26 Mata ubwo hashyingurwaga imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babonetse mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu karere ka Ruhango.

Kuri iki cyumweru i Kinazi mu Ruhango hashyinguwe imibiri 105
Kuri iki cyumweru i Kinazi mu Ruhango hashyinguwe imibiri 105

Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda ntabwo bakurikiranywe, bivugwa ko benshi batashye iwabo bakaba bataryozwa amabi bakoze ariko no kurya ibice by’imibiri y’abo bishe nk’uko byagarutsweho mu buhamya butandukanye bw’abarokotse mu gace k’Amayaga mu majyepfo y’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru imibiri yashyinguwe ni iyabonetse kubera bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi batanze amakuru y’ahakiri imibiri idashyinguye.

Alexis Rusagara uhagarariye Abarokotse i Kinazi na Ntongwe yavuze ko bibabaza cyane ku barokotse kuba hari abatarabona ababo ngo nibura babashyingure mu cyubahiro.

Rusagara ariko avuga ko bashimira abakomeje gutanga amakuru y’aho ababo bishwe bajugunywe.

Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima wari umushyitsi mukuru yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bubi gusa ko ikibazo gikomeye kiriho ubu ari uko hari abantu bagipfobye Jenoside cyangwa bakayihakana.

Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y’abishwe igera ku 60 000.

Bamwe mu bashyitsi n'abayobozi baje muri uyu muhango wo kwibuka
Bamwe mu bashyitsi n’abayobozi baje muri uyu muhango wo kwibuka, Evode Imena Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba na mine
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango(Iburyo) hamwe n'abarokotse i Kinazi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango(Iburyo) hamwe na Alexis Rusagara uhagarariye Komite y’abarokotse Jenoside ba Kinazi na Ntongwe
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo na Madame, yari ahagarariye Perezida wa Sena muri uyu muhango wo kwibuka i Kinazi
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo na Madame, yari ahagarariye Perezida wa Sena muri uyu muhango wo kwibuka i Kinazi
Bamwe mu bahagarariye Ingabo na Police muri uyu muhango
Bamwe mu bahagarariye Ingabo na Police muri uyu muhango

Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • kuki mutatubwira ko ingabo z’uburundi zambutse akanyaru se zaje gukoriki?

  • @Ahubwo tubwire ndumva ari wowe ubizi. Ikibazo cy’amatsiko: wowe wishe abatutsi bangahe?

  • @ Bumanzi:Ahubwo tubwire ndumva ari wowe ubizi. Ikibazo cy’amatsiko: wowe wishe abatutsi bangahe?

  • Bumanzi we! Wowe wazibonye se wabitubwiye? Uwanfitse iyi nkuru ntiyazibonye. Iyo azibona twari kubisoma muri ayamakuru. Ubuo reka tugutegereze ubitubwire neza.
    Ariko uwaba nkuhaye title yinkuru yawe.
    Ingabo zabarundi zambutse kubuza inkora maraso gukomeza kwica inzira karengane.

  • Theo, ndabona nawe uzamwunganira kuko haribyo wongeyeho atavuze!!!!

  • Kawera. Ibyo yashatse kuvuga ni nkibyo niba wasomye neza. Ahubuo contex yabivuzemo niyo waba utumvise neza.

    Ubuo rero sinamwunganira kuko sinabonye izongabo atubwira zambutse akanyaru.
    Nageragezaga kumuha title yinkuru kuko yariyananiwe kuyandika.

  • Hari namaziba yabakoze jenoside mu duce twa Muhura Bugarura kiziguro na murambi yose. Aba bari impunzi zitwaga abakiga bari barahahahungite ku bwinshi baturutse ahahoze ari muri za komine kiyombe, mukarange nahandi muri utwo duce. Bishe benshi za Muhura na Murambi ariko ntiwajya bagaragazwa kandi bashobira kuba bibereye iyo nyine za Byumba. Ndibukamo uwo bitaga Karuru wari ukambitse i Rumuli ya Muhura. Mubadushakire nabo bagezwe imbere yubutabera kuko baraduhemukiye kandi twarabakiriye bakatumamira namashyamba imisozi igasigara yanamye nyuma 1994 yakatwahukamo bakatwicira abacu. Si bose ariko harimo nabari abantu bazima batijanditse muri jenoside. Banya Muhura na nwe ba nya Murambi duhanahane amakuru kuri izo nkozi zibibi

  • a bon ! Ubwo koko uretse gushyushya urugamba Ingabo z` abarundi zambutse umupaka w` u Rwanda bavogera ubusugire bwacu natwe duti cwe !!!! Tuvuge ko wenda bambukiye aho ingabo zacu zitari waba wibutse kujya guhuruza ingabo ngo uzereke abo barundi ,,,,,,, cyangwakubwawe urunva ubusugire bw` igihugu nta cyao bukubwiye niba se ribyo uvuga aribyo , nubwo njye ntabyemera urahuruza mu itangazamakuru ngo batabarane amkaramu n` impapuro bajye kurengera ubusugire bw` igihugu ,,,,,, njye nanzura abavuga ko ingabo z` cabarrundi zambutse umupaka ni ba “Rusahurira mu nduru , “INYANGABIRAMA“ `n` andi mazina nk` ayo ,,, muhumure igihugu kirinzwe n` Imanza ikoresha ingabo z` “ Igihugu “ ziyobowe n` umugaba w` ikirenga .

    • Nanjye ntyo rata, uwo wibeshyera ngo yabonye ingabo cyangwa yabyumvise babihwihwisa nasigeho kwamamaza ibihuha bidafite ishingiro niba anabyifuza
      ko zaza irwanda zisanzwe zihagenda mu mahoro bakazakira kandi ikibi ku
      Rwanda no kubaturanyi bacu tucyamaganye. Harabaye ntibizongere, barundi
      banyarwanda mukundane mufashanye mu byiza no mubibi. Amahoro nimwe
      muyakeneye. Imana ibibafashemo.

Comments are closed.

en_USEnglish