Digiqole ad

Abahinzi b’icyayi ba KITABI bandikiye Inteko basaba guhindura igingo ya 101

 Abahinzi b’icyayi ba KITABI bandikiye Inteko basaba guhindura igingo ya 101

Urwandiko bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ngo biteguye igisubizo kizima

Abahinzi b’icyayi bo muri koperative y’icyayi cy’imisozi y’ubutumburuke (KOBACYAMU-KITABI) bo mu murenge wa Kitabi bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ibaruwa isaba ko bahindura ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga ibuza Perezida w’u Rwanda kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri.

Urwandiko bandikiye Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda ngo biteguye igisubizo kizima
Urwandiko bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ngo biteguye igisubizo kizima

Aba bahinzi bavuga ko banditse basaba kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza manda ya gatatu bityo natsinda akomeza kuyobora igihugu kuko ngo yabagejeje kuri byinshi mu iterambere.

Zimwe mu mpamvu abaturage bagaragaje mu rwandiko rwabo harimo ko bafite umutekano n’amahoro, intera bamaze kugeraho mu buhinzi bw’icyayi ishimishije kandi babikesha Guverinoma y’u Rwanda irangamijwe imbere na Paul Kagame.

Nyiramatabaro Alphonsina yavuze ko impamvu zikubiye muri urwo rwandiko ari zo zatumye bashyigikira ko Perezida Kagame yakomeza akayobora maze bagakomeza gushigikira iterambere ry’umugore ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Mbere ntabwo byabagaho ko abagore bizigama, ariko ubu umugore arizigamira, agakorana n’ibigo by’imari, akaguza agakora imishinga iciriritse. Kagame yakongera akatuyobora kugira ngo dukomeze kugera ku iterambere.”

Abahinzi bose ba koperative KOBACYAMU-KITABI bagemura icyayi mu ruganda rwa Rwanda Mountain Tea bavuze ko kuko Perezida Paul Kagame hari ibyiza byinshi adahwema kubagezaho, ari yo mpamvu bagomba kumushimira basaba ko yongera kubayobora.

Nsabimana Pascal umuyobozi wa koperative KOBACYAMU-KITABI yavuze ko abaturage bicaye batekereza ku byo bagezeho bumva bikwiye ko iyo ngingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga yahinduka bagatora Paul Kagame agakomeza akayobora.

Ati “Twe turifuza ko Perezida Kagame yakomeza akatuyobora, ibyiza dufite bikiyongera, bityo twandikira Inteko Nshingamategeko ibaruwa isaba ko Itege Nshinga ryahinduka.”

Koperative KOBACYAMU-KITABI igizwe n’abahinzi b’icyayi 4 725, bose bafitemo imigabane umwe umwe ungana na 229 338 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere bari bafite ubuso bungana na hegitari 700, bukavamo umusaruro wa miliyoni 12 ku kwezi, ubu bari ku musaruro wa miliyoni 50 kugeza kuri 70 y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Nsabimana Pascal ukuriye Koperative
Nsabimana Pascal ukuriye Koperative
Abanyamuryango ba koperative ihinga icyayi ngo bageze kuri byinshi
Abanyamuryango ba koperative ihinga icyayi ngo bageze kuri byinshi
Abaturage ngo bashyigikiye Paul Kagame 100%
Bavuga ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora
Abagore ngo batejwe imbere bityo bagomba kubishimira Kagame mu yindi manda
Mbere ngo abagore ntibageraga mu mashyirahamwe nk’aya abateza imbere
Abayobozi bari bitabiriye inama
Abayobozi bari bitabiriye inama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Murasobanutse bantu bajyeeee

  • Ese byakozwe abantu bakareka kumara impapuro no kwigora ko mbona byarangije no kuba

  • Njye turi kumwe rwose ariko Kagame agahita ahindura team y abaminisitiri abbasenateur abandi bose bakajya mu byabo akazamura abandi nabo bakarya ku byiza by igihugu! Kuko niwe upanga abandi bagakurikira….ntitwongere kumva abantu birirwa bahindurirwa imyanya bica ibi…bagororerwa kwimurwa bajya aha…undi avuna umuheha ….yongezwa uundi etc

  • tora Kagame mudatenguha ku rugamba rw’iterambere

  • Ejobundi nabagore bazkora imyigaragambyo, bakurikirwa namotari, ibi byose abantu babivuze muri 2012.none ndabona ababivuze batarabeshyaga.

  • Rwose jye maze kubona Inteko itumvira ibyo abturage bayisabye bakwiye kwegura. Niba twari toreye itegeko tukaba dusaba ibivamo. Ndashaka kubaza mbese inteko yaba harabandi ikorera se? cyangwa irashaka ko tuyihindura 1inteko yemere ko igomba gukora ibyo dusaba ko ikora. Niba byayinaniye ibivuge mu baturage bakeka ko twabura ababasimbura? Irabizi ko ihari kuko uko biyamaje siko bose babibonye kuyikuraho tugashyiraho abakora ibyo dusaba. ingingo itubongamiye iveho. cg MWEGURE nkabandi bose bagura turamenyereye ko unaniwe yegura abashoboye bagakomeza ibyo abaturage abashaka. Ahubwo bashyigikira ibyo tutanakeneye byo gutwika imirambo ntibikenewe nko guhindura ibitubongamiye iyo ngingo iri mu tegeko shinga kuyikuramo byabananije iki? None bashaka ko abaturage bazata umwanya wabo bazigaragapye kubera Inteko Ariko umuvunyi kuki adakurikirana icyo kibazo rwose izo mbogamizi zive mu muhanda abantu barakore indi mirimo batuje. Ariko haveho amategeko atashimishije abaturage n’ingorane zose bashyizeho zibongamira umuco nyarwanda.

    • Ni wowe na nde urimo kuvuga ? Ese nibura wavuga hano amazina y’abantu 2 uvuga mu izina ryabo ? Ushobora no kuba ibyo usaba bifite ishingiro ariko ni byiza kumenya gutanga igitekerezo cyawe utihishe inyuma ya “TWEBWE”, ni umuco mubi kutigirira icyizere ngo wumve ko wahagarara wemye wowe ubwawe ugasaba icyo ushaka ko gikorwa.

  • Hahahaha

  • MANU nda mushyigikiye ku gitekerezo cye.
    Twatora HE Kagame ariko agahindura team akoresha yose uretse abari muri service z’umurekano.
    Abandi bayobozi bose bari muri gouvernement bagahindurwa, aho byaba ari ok kuko hari abamaze kwirema mo ikintu cyuko ari indakorwa ho bikica service bagatanze.

  • Ibi ndabigaye nu gutakaza igihe usange ejo byiswe GUCINYA INKORO.

    Ni bibi cyane.

    Groupe nini nkiyi nta kuntu itaboneka mo abafite indi myumvire nti bibaho.
    Ni gute se abo bahinzi bose habuze utishimiye HE Kagame.

    Keretse nimba ari umunyamakuru utabisobanuye neza ko atari abahinzi bose uko bakabaye !!!!

    Jye rero nkuko nkunze kubivuga, nifuza yuko HE Kagame yojyera gutorwa gusa nkarwanya iyi nkubiri iriho kuko ni
    Mbaraga zirimo gutikura ku busa !!!

    Ahubwo twe tumushyigikiye dukore cyane tuve mu magambo tubone ibikorwa tuzereka imbaga bityo bamwe bahere ho banabyumva badufashe ku mutora.

    Mfite ikiguzo ;

    HASHYIZWE HO URUBUGA RUHURIRWAHO NA BAYOBOZI BI GIHUGU N’ABATURAGE RUGATANGIRWA MO IBITEKEREZO.
    IMYANZURO IGAFATWA NI NZEGO ZIYOBORA IGIHUGU.

  • Ndabaramutsa cyane bavandimwe,

    Mu kugerageza gusesengura, mbona ikibi cyose cyaratangiriye.jwe n’ikinyoma. Iyo ndebye mu bivuga byose, abenshi hihisha inyuma y’mazina-nyoma kandi guhitamo ari gatozi. Ikindi abashaka nyakubahwa niba bamwifuriza inyungu bwite batarebye rusange, kubwa njye ni iyindi ngorane kuko izo bwite niba zibangamiye rusange uko kumwifuza ni ukumuroha. Burya rero ngo ingoma zitambwa/byinwa uko zavugijwe. Umuvandimwe wagaragaje ko tudakwiye guta igihe mubyo yise “INKUBIRI” ndamwumva cyane, ariko ikomoka nyine ku nzego zimwe zitumva cyangwa se ku kubura andi mayira. Nanjye nakabyise uko ariko se ko ngo uhiriye mu nzu apfunda imitwe bigende bite? Erega duhanganye n’isi itatwifuriza icyiza kandi yihishe inyuma y’abatabona ko biyahura. Ubwo rero amayira yose atagize uwo abanyamira acibwamo, REKA TUBYINE UMUDIHO UTUBEREYE ARIKO NIHAGIRA UTUBUZA TURAMWIYIMA DA. HARAKABAHO ABANYARWANDA, HARAKABAHO UGUSHAKA KWIZA KWABO,HARAKARAMBA UBUYOBOZI BWIZA BWA NYAKUBAHWA UTURANGAJE IMBERE PAUL KAGAME. ICYEREKEZO KIMWE DUHUZE IMBARAGA ZUBAKA IBYIZA BY’EJO.

  • buri munyarwanda wese afite icyo yashingiraho asaba ko Kagame yakongera kwiyamamaza ariko ntacyo mbona cyashingirwaho bamwangira kongera kwiyamamaza. tuzamutora twongere tumutore eh eh eh tuzamutora

    • Reka nguhe ingero nkeye z’abatakwifuza ko yakomeza.
      1. PSD,PL,GREEN PARTY…. aya mashyaka yariyamamaje aratsindwa(PSD,PL). so adakomeje harubwo batsinda. So nkamashyaka yiyita opposition btiyamushyigikira. Kdi ibyakozwe nabo babifitemo uruhare kdi barukomeza.
      2. Abaremu bahembwa 39.000 muri leta harimo abahembwa 3.000.000 utongeyeho mission, prime,imodoka,… So umwarimu yashyigikira uwagerageza kudabanya ubwo busumbane ( Nubwo atari bose). Umuntu akagukuba inshuro 100.
      4. Abashomeri bageze kukigero tutuzi neza, bashobora kutamushyigikira.
      5. Abagana na Health proffessional basigaye bafatwa uko bishakiye cg salary ibagenewe yabaye nkeya.
      7. Abanyeshuri batagihabwa bourse bashobra kuboneksmo abatamwishimiye cg abarwayi batanze mutuelle ark bajya kwivuza bakabura imiti.
      6. Navuze ibibazo economic gusa. Turebye noneho Abafite ibibazo HISTIRIQUE CG POLITIQUE na President nabo si bake, ntibamushyigikira.

      NDASABA KO WAJYA UVUGA ARK NTUFATIRE CONCLUSION BOSE. KUKO NABICUZE MUBANTU MILLION 12 ntitwakumva ibintu kimwe. ibitekerezo byoae tugomba kubyemera.

  • Umunsi Kagame yitabye Imana bizagenda bite?
    U Rwanda ruzahagarara kubaho
    Ubwo muri miliyoni 11 za banyarwanda nukuvuga ko habuze umuntu n’umwe washobora kuyobora igihugu cyacu ?
    naho abirirwa bavuga barashaka ko itegeko nshinga rihinduka abo nibamwe bakorera ibifu byabo Ahoishakiye kugirango bakorere igihugu cyabo.

    • Muhindure ibyo mushaka byose ariko nimudahinduka ubwanyu muzaba muvomera mu rutete.

    • ibyo hitimana avuze nanjye ndamushyigikiye ariko
      mubwire izo nkoma mashyi zabikora zibizi cyanke zitabizi
      ziri gukina mubikomeye. ntabwo amateka yigeze azisigira
      amasomo.

  • erega mureke guhindisha abantu mubakoresha ibidateganywa n’amategeko kuko arahari kandi arivugira aho ingingo ya 101 ivuga ko nta muntu wemerewe gukora mandat zirenze ebyiri. murumva rero ko ibyo abahinzi basaba bidashoboka. banyarwanda twemere amategeko atuyobore aho gushaka kuyayobora tuyahindura. ni ho tuzagira amahoro arambye.

Comments are closed.

en_USEnglish