Digiqole ad

Urukiko rwongeye kwanga ubujurire bwa Uwinkindi

 Urukiko rwongeye kwanga ubujurire bwa Uwinkindi

Urukiko rwanze ubujurire bwa Uwinkindi

Kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, abacamanza batesheje agaciro ubujurire bwa Uwinkindi wari wajuriye avuga ko ashaka kwihitiramo abamyunganira aho gukorana n’abo yahawe avuga ko batamenya neza uko urubanza rwatangiye n’uko babyitwaramo.

Urukiko rwanze ubujurire bwa Uwinkindi
Urukiko rwanze ubujurire bwa Uwinkindi

Uwinkindi mu bujurire bwe yavugaga ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira kuko ngo abo yahawe nta burambe mu kunganira abantu mu manza ziregwamo ibyaha nk’ibyo akurikiranyweho bafite kandi ngo kuko batatangiye urubanza mu mizi, ngo ntibabona aho bahera bamwunganira.

Urukiko rwasanze ubujurire bwa Uwinkindi nta shingiro bufite kuko amategeko ateganya ko iyo uregwa yihitiyemo abunganizi ariwe ubiyushyurira niyo yaba nta bushobozi afite, bityo urukiko rusanga ubujurire bwe budafite ishingiro.

Urukiko rwamuhitiyemo Me Hishamunda Isakar na Me Ngabonziza Joseph ariko we ubushize yari yabwiye Urukiko ko yifuza Me Gashabana na Me Niyibizi ngo kuko aribo yatangiranye nabo bazi dosiye ye.

Icyo gihe Urukiko rumubajije icyakorwa mu gihe amategeko yaba agaragaje ko bidashoboka, asubiza ko nibigenda gutyo hagaragazwa ibyaha bibazitira hanyuma agahabwa urutonde rw’abavoka bose akihitiramo.

Yavuze ko abo azahitamo bazahabwa umwanya uhagije wo kwiga dosiye ye kandi urubanza rugatangira mu mizi bundi bushya.

Theodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish