Digiqole ad

Umunyarwandakazi yatwaye umudali wa zahabu mu mikino ny’Afrika

 Umunyarwandakazi yatwaye umudali wa zahabu mu mikino ny’Afrika

Honorine wegukanye umudari wa Bronze

27 Mata 2015 – Mu ijoro ryakeye Beatha Nishimwe yegukanye umwanya wa  mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 1 500 yegukana umudali zahabu naho Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800  ahabwa umudali wa Bronze bombi bari mu mu marushanwa y’Afurika y’ingimbi n’abangavu yaberaga mu mujyi wa Bambous muri  Iles Maurice.

Honorine wegukanye umudari wa Bronze
Honorine wegukanye umudari wa Bronze

Beatha Nishimwe yabaye uwa mbere akoresheje  iminota ine n’amasegonda  17 muri 1500m. Naho Iribagiza we yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 2, amasegonda 13 n’ibice 26 mu kwiruka 800m.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 17 byibura bafite imyaka 15 (bavutse hagati ya  1998, 1999 ,2000).

Patrick Niyibigira  umutoza wari kumwe n’aba bakinnyi avuga ko aba bakobwa bitwaye neza kubera imyitozo myiza babonye mbere yo kujya kwitabira aya marushanwa.

Abanyarwanda batatu nibo bitabiriye iri rushanwa abakobwa babiri n’umuhungu umwe aribo Beatha Nishimwe, Honorine Iribagiza na Placide Igiraneza utarabashije kwitwara neza muri iri rushanwa.

Aba bakobwa  gutsinda iri rushanwa  bikaba byabahaye amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi (2015 World Youth Championships/ Athletics) izabera muri Amerika  y’amajyepfo muri Nyakanga 2015 mu mujyi wa Santiago de Cali muri Colombia.

Mu gusiganwa 800m Honorine yafashe umwanya wa gatatu
Mu gusiganwa 800m Honorine yafashe umwanya wa gatatu
Aba bakobwa babonye tike yo guhagararira u Rwanda mu mikino 'isi muri Colombia umwaka utaha
Aba bakobwa babonye tike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ‘isi muri Colombia umwaka utaha

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ni intambwe ishimishije ku bana b’abakobwa n’urubyiruko muri rusange. turabashyigikiye bakomeze bagere kure n’Igihugu cyacu kimenyekane kurushaho mu byiza including sports.

  • Byiza cyaneeee

  • big up rwandese girls

  • Ni byiza cyaneeeeee

  • courage bakobwa bacu

  • BRAVO

  • bana b’u Rwanda mwakoze kuduhesha ishema muri aya masiganwa kandi ibi b ni ukuri birashimishije

  • ndishimye cyane, abana nk’aba tuzakore igitabo tujye tubandikamo tugishyire munzu ndangamurage, bakwiye kuzajya bibukwa tukabigiraho

  • kuki muri kwerekana gusa uwa gatatu ntimwerekane uwo wabaye uwa mbere?

  • uwa mbere se arihe?

  • Felicitations!!!! bana bacu ntakintu gishimisha nko kubona intsinzi uri mumahanga ,ibendera ryawe rikazamuka bakaririmba n’indirimbo yubahiriz aigihugu cyawe wumva usheshe urumeza…

  • twashimye ariko hari nibyo kunenga, umwambaro w’abakinnyi bacu uteye kwibaza , uwabaye uwambere yambaye nta kintu kigaragaza ko aruwu RWANDA, naho uwa gatatu we yambaye imyenda y’i darapo rya KENYA? ibi nibiki ???

  • Ko mbona ari imbwa bamuhaye uwo mudari ukoze mu ipopi y’imbwa? Ariko aba bana bakomereze aho. Nibasimbure Mukamurenzi!

  • Nonese ko umutwe w’inyandiko uvuga umunyarwandakazi watwaye umudari wa zahabu, ariko mwakwerekana amafoto mukatwereka gusa uwatwaye umudari wa Bronze!

    Ari hehe uwegukanye umudari wa zahabu, ko mutamwerekana. Please try to be professional in what you do.

  • ahubwo se uwo bavuze utitwaye neza, yarwanye? yatukanye? ni mu buhe buryo atitwaye neza???

Comments are closed.

en_USEnglish